Burundi: Abasilikare 1828 bari muri Somaliya bambitswe imidari y'ishimwe, mbere yo gusubizwa mu gihugu cyabo!
[Ndlr: Hari abayobozi b'ibihugu by'Afurika bihandagaza bakabwira abo bayoboye ko ari ibitangaza ngo bitewe ni uko bohereje ingabo mu bikorwa byokubungabunga amahoro muri ONU, none se itaha ry'ingabo z'u Burundi ziva muri Somaliya hari isomo bakuramo?] Abasirikare b’u Burundi 1,828 baturuka muri batayo ya 26 n’iya 27 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya bashimiwe ibyo bakoze bambikwa imidari y’ishimwe ubundi basubizwa mu gihugu cya bo.
Umuhango wo kuzisezerera, nk’uko inkuru iri ku rubuga rwa AMISOM ibivuga, wayobowe na Lydia Wanyoto, uwungirije Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Deputy Chairperson of the African Union Commission), wari kumwe n’umuyobozi w’ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia AMISOM, Lt. Gen. Jonathan Rono, ambasaderi w’u Burundi muri icyo gihugu, Joseph Nkurunziza n’abandi.
Ambasaderi Nkurunziza yashimiye izo ngabo ubwitange bwazo agira ati: “Iyi midari ni ikimenyetso cy’uko mushoje inshingano zanyu kandi ni ishema kuba musubiye mu gihugu cyanyu cy’amavuko, mujyanye ibi bihembo bibatandukanya n’abandi. Ni ikimenyetso kandi cy’uko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubaha agaciro k’uwakoreye uyu mugabane”. Lydia Wanyoto, yashimiye izi ngabo uburyo zitanze zigafasha kugarura ituze muri Somalia, ati: “Ni byiza cyane kuba mwaraje hano mugatanga umusanzu wanyu ku bw’umunyafurika, cyane cyane umunyasomaliya”.
Umugaba w’ingabo za AMISOM, Lt.Gen.Jonathan Rono yashimiye izi ngabo ku bwo kwihangana zikaba zarahanganye n’ibibazo bitoroshye mu kurangiza ubutumwa bwabo. Ati: “Mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikare izi batayo zakoze neza ibyo zasabwaga mu bushobozi bwari buhari kugira ngo inshingano z’ingabo z’u Burundi mu mutwe wa AMISOM zigerweho”. U Burundi ni igihugu cya kabiri muri bitandatu mu gutanga ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia zibumbiye muri AMISOM, ingabo zabwo zikaba zarafashije mu kugarura umutekano mu gace ka Shabelle gaherereye hagati mu gihugu.
Izi ngabo zikaba zisubiye mu Burundi kujya gufatanya n’abandi gukomeza gushakira ituze igihugu cyabo kimaze iminsi cyibasiwe n’imyigaragambyo yamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza ushaka manda ya gatatu.
Inkuru y'igihe