Nta gitutu Amerika yashyize kuri Blatter kugira ngo yegure kubuyobozi bwa FIFA !
Abajijwe niba yarashyizweho igitutu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kugira ngo Sepp Blatter yemere kwegura ku mwanya we yari amaze gutorerwa, umuvugizi wa ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ya leta Zunze ubumwe z’Amerika Marie Harf yateye utwatsi icyo gitekerezo ; yagize ati : « ntabwo leta y’Amerika ifite ububasha bwo kwemeza ugomba kuba umuyobozi wa FIFA (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi).
Nyuma yo kwegura kwa Blatter, abantu banyuranye bagize icyo babivugaho, Bwana Michel Platini, uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru k’umugabane w’u Burayi UEFA kandi akaba yari yasabye Blatter ko yegura ku mwanya we mbere y’uko yongera kuwutorerwa, Platini yavuze ko iyegura rye ari ikintu cyiza ku mupira w’amaguru.
Nyamara ibibazo bikomeje kujegeza inzego za FIFA byagiye ahagaragara bitewe ni uko abayobozi bakomeye ba FIFA batawe muri yombi n’igipolisi cy’Amerika (FBI) ku itegeko ryatanzwe n’ubutabera bw’icyo gihugu, kubera ibyaha byo kurya ruswa bikekwa kuri abo bayobozi, abo bayobozi bakaba barafatiwe mu mugihugu cy’Ubusuwisi mu mujyi wa Zurich kuwa kane w’icyumweru gishize ubwo bari baje muri icyo gihugu mu rwego rwo gutegura inama nkuru ya FIFA (congrès) ari nayo yongeye gutorera Blatter manda ya gatanu.
Abantu benshi baremeza ko Michel Platini yiyamamarije uriya mwanya wo kuyobora FIFA ashobora gutorwa, gusa bikaba bigoye ko Platini yakwemera kuva ku mwanya we wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi kuko iryo shyirahamwe rikomeye kandi rikaba rihagaze neza haba mubukungu no kugira amakipe akomeye. Igikomangoma Ali cyari kiyamamarije hamwe na Blatter cyatangaje ko kizongera kwiyamamariza uwo mwanya.
Amatora ya FIFA ateganyijwe mu nama idasanzwe (congrès) ishobora guterana hagati y’ukwezi k’Ukuboza 2015 na Werurwe 2016.
Ubwanditsi.