Rwanda : Ubwoba bwo kwicwa butumye Prof. Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yihakana demokarasi !
Kuri iyi foto Ntawukuriryayo yari ahagurutse ku ntebe ya perezida w'inteko agiye kwicara ku ntebe y'abadepite basanzwe!
Iterabwoba rya Paul Kagame n’agatsiko ka muri inyuma ritangiye gutanga umusaruro! Nyuma y’aho abanyarwanda batazi gusoma no kwandika bagaragarije ubuhamya bwuzuye ibitangaza by’uko bashoboye kwandikira inteko ishingamategeko kugira ngo ihindure ingingo y’101 y’itegeko nshinga ibuza Paul Kagame gukomeza kugundira ubutegetsi, ubu noneho ikigezweho ni uko abaminuje mu kugira ubumenyi no kwiga amashuri menshi ndetse bakagerekaho no kuba abanyepolitiki baharanira demokarasi, batangiye gutanga ubuhamya bwo kurwanya demokarasi basaba ihindurwa ry’ingingo y’101 kubera ubwoba bwo kwicwa! Urugero rutari kure n’inyandiko yanyanyagijwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ya Professeur Docteur Ntawukuriryayo Jean Damascène wabaye na perezida w’inteko ishingamategeko, ugaragaza ko ntawundi muntu ushobora kuyobora u Rwanda uretse Paul Kagame ndetse akaba agerekaho ko u Rwanda atari igihugu ahubwo ari nk’ikigo cy’ubucuruzi kibyara inyungu! Iyo nyandiko ya Prof. Dr Ntawukuriryayo irimo amagambo agaragaza ko ibitekerezo biyirimo bimeze nk’iby’umuntu ufite ubumenyi bucye cyane muri politiki bungana n’uwize ikiburamwaka gusa! Nibyo koko Evode Uwizeyimana yabivuze ukuri: « gukorera FPR bisaba ko ukura ubwonko mu mutwe ukabushyira mu gifu ! » Dore iyo nyandiko ya Prof.Dr Ntawukuriryayo uko iteye:
[Maze iminsi umutima wanjye unsaba kugira icyo mvuga kuri Rwanda nziza y’uyu munsi na Rwanda nziza y’ejo hazaza. U Rwanda rwacu rwagiye rurangwa n’amateka y’imiyoborere mibi, yuzuyemo amacakubiri n’ivangura bikabije, byaje no kutugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Buri Munyarwanda wese na buri Munyamahanga wese azi ko Jenoside yahagaritswe na Nyakubahwa Kagame Paul n’ingabo yari ayoboye mu ngorane nyinshi n’inzitane y’ibibazo.
Mu ngorane n’ibibazo bikomeye byayikurikiye, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu gihe cy’inzibacyuho yihutiye gusana no kubaka bundi bushya u Rwanda n’Abanyarwanda kandi nta vangura iryo ari ryo ryose. Muri 2003 Nyakubahwa Kagame Paul watorewe kuyobora u Rwanda yatanze icyerekezo gishya kijyanye no kubaka u Rwanda rushya rufite umutekano, ubukire, ruha amahirwe angana Abanyarwanda bose kandi buri wese abigizemo uruhare. Mu gihe manda ye ya kabiri iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2017, amaso y’abantu bose mu Rwanda no mu mahanga abona umunsi ku wundi ibyiza twagezeho nk’Abanyarwanda bihaye agaciro, haba mu rwego rw’umutekano, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ry’ibikorwa remezo.
Kubera ibyo byiza byagezweho mu gihe cy’imyaka 21 habayeho u Rwanda rushya, Abanyarwanda batandukanye baraturuka imihanda yose basaba ko Itegeko Nshinga bishyiriyeho (bitoreye) rivugururwa kugirango abaturage bahabwe amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida Kagame kandi akomeze kubateza imbere, kuko yagaragaje ko bishoboka . Ku rundi ruhande ariko, hari abandi banyarwanda bake birengagiza amateka y’igihugu cyacu, bagashaka ko tugendera kuri demokarasi itubakiye ku bunyarwanda cyangwa demokarasi bumvise ahandi.
Abo nabibutsa ko demokarasi idashingiye ku bunyarwanda ari yo yangije igihugu cyacu bikatugeza no kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibyo rero ntibizasubira (never again). Nagirango ku batabizi cyangwa se baba barabyibagiwe, nibutse ko muri iyi myaka yose tumaranye na Nyakubahwa Kagame Paul, u Rwanda rwahindutse “Company” ikomeye yitwa “Rwanda Inc.” kandi buri Munyarwanda uwo ari we wese nta vangura iryo ari ryo ryose, afitemo imibagabane. Birumvikana rero, kandi bishingiye no ku burenganzira bwabo, ko abo bashoramari bafite imigabane muri Rwanda Inc. iyobowe na Nyakubahwa PDG, Kagame Paul bitoreye bafite n’Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gusaba ko Itegeko rikuru rigenga “Company” (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda) ryavugururwa kandi bakanasaba ko PDG (President Directeur General) wayoboye “Company” neza ikunguka kandi igatera imbere, yakomeza kubacungira umutungo.
Njyewe Ntawukuriryayo, Umunyarwanda ufite imigabane muri Rwanda Inc. ndifuza ko itegeko rikuru rigenga ‘company’ rivugururwa maze PDG wacu agakomeza kuducungira umutungo neza nk’uko yakomeje kubitugaragariza mu nama rusange z’abashoramari zitandukanye ndetse n’abagenzuzi baturuka hanze y’u Rwanda bakamuha ‘Quitus’ imyaka yose. Ndifuza kubwira PDG wacu kandi ko naramuka yemeye gukomeza kutuyoborera Rwanda Inc. nyuma ya 2017 atari twebwe abariho uyu munsi azaba agiriye neza gusa, ahubwo n’abazadukomokaho.
Mu gusoza nagira ngo duhaguruke twiyame umuntu wese washaka guhombya imigabane yacu muri Rwanda Inc. abitewe n’impamvu izo ari zo zose. Ndasaba buri Munyarwanda wese, aho ari hose kumenya ko imiryango ya Rwanda Inc. ifunguye, ko igishoro ari UBUNYARWANDA, ko inshingano zayo ari ukungukira buri mushoramari. Nk’umushoramari ukunda Rwanda Inc. na PDG wayo Nyakubahwa Kagame Paul, nkomeye ku busugire n’iterambere rya ‘company’ yacu kandi nzafatanya n’abandi bashoramari mu bikorwa byose bigamije gukumira umuntu uwo ari we wese washaka gusenya Rwanda Inc. cyangwa guhombya umutungo wayo. «Uyu PDG Nyakubahwa Kagame Paul mvuga, ndamuzi.»
Prof. Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène (sé)]