Ubwongereza :Ese Karenzi Karake ashobora gukingirwa ikibaba na leta ntatabwe muri yombi ?
[Ndlr : Ubwo perezida wa Sudani Béchir yitabiraga inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ubutabera bw’icyo gihugu bwahise bufata icyemezo cy’uko atagomba kuva muri icyo gihugu bitewe nuko ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ! Icyo cyemezo cy’ubutabera nticyubahirijwe kuko leta y’icyo gihugu yakingiye ikibaba Béchir ikamutorokesha kuwa mbere taliki ya 15/06/2015 agasubira mu gihugu cye ! Ibihugu by’i Burayi byavuze ko bidatangaje ko Afurika itubahiriza icyemezo cy’ubutabera kuko Afurika ikomeza kuba Afurika ikaba itagira demokarasi isesuye ndetse n’ubutabera ! Umugabo Karenzi Karake nawe ushakishwa n’ubutabera ari mu gihugu cy’Ubwongereza, kuba yarashoboye kugera muri icyo gihugu ni uko yahawe uburenganzira (visa) n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ariko ubwongereza akaba ari igihugu kiri ku mugabane w’Uburayi gikurikiza amategeko kandi gifite demokarasi kitayobowe nka campany Rwanda inc ! Byakumvikana gute leta y’igihugu cy’Ubwongereza ikingiye ikibaba Karenzi Karake ntashyikirizwe ubutabera ?]
Kuri uyu wa gatatu ibiro bikuru by’igipolisi cyo mu mujyi wa London mu Bwongereza, Scotland Yard cyahuye n’ihurizo rikomeye nyuma y’amakuru cyari kimaze kwakira yizewe y’uko Umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’umucamanza wo muri Espagne mu 2008, yageze muri iki gihugu aje mu kazi. Lt. Gen Emmanuel Karenzi Karake, umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko rwo muri Espagne rumushinja ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byibasiye abasivili ubwo yari umukuru w’urwego rw’iperereza mu gisirikare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bushinzwe kurwanya iterabwoba muri Scotland Yard biravugwa ko bwari buzi ko Gen Karenzi azagera muri iki gihugu, ariko umuvugizi wa polisi ntago yigeze aboneka ngo yemeze aya makuru. Gusa, umuvugizi w’ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Scotland Yard yatangarije Digital Journal dukesha iyi nkuru ko iki ari ikibazo gikomeye kiri kwigwaho n’abapolisi bakuru. Yakomeje avuga ko kubera uburemere bw’iki kibazo batapfa guhita batangaza ibyo babonye cyangwa ngo bagire icyo bahakana kuri uru rwego.
Impapuro zo guta muri yombi abakurikiranwe mu Burayi zigira agaciro mu bihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi no mu Bwongereza, Scotland Yard ikaba yitezweho guta muri yombi Karake agashyikirizwa ubutabera. Impapuro nk’izi zo guta muri yombi abakurikiranweho ibyaha zatanzwe n’u Burayi ngo zifite agaciro kuri Lt. Gen. Karenzi Karake, nk’uko Jordi Palou Loverdos yabitangarije Digital Journal. Amakuru ya mbere yatangajwe y’uko Lt. Gen Karenzi yageze mu Bwongereza yatanzwe na Noble Marara wahoze ari umushoferi wa perezida Kagame kuri ubu akaba aba mu buhungiro mu Bwongereza. Undi munyarwanda wahungiye mu Bwongereza utifuje ko amazina ye atangazwa, nawe yemeje ko Karenzi ari mu Bwongereza, anavuga ko bafite impungenge zo kuba Karake ari muri iki gihugu.
Kuri ubu Lt. Gen. Karenzi Karake ni umuyobozi wa serivisi z’igihugu zishinzwe ubutasi n’umutekano (NISS). Benshi mu bantu bahunze igihugu bahoze mu gisirikare cya RPA bakaba baratanze ubuhamya bavuga ko ku mabwiriza ya Karenzi Karake bishe ibihumbi by’abasivili biciwe i Masaka. Gen Karenzi anashinjwa kandi gutegura ubwicanyi bwakorewe abasivili muri Ndera, Gabiro, Rwinkwavu, Nasho, Kidaho, Nkumba na Ruhengeri. Ubutabera bwo muri Espagne bunamushinja kuba ari we wategetse iyicwa ry’Abanya Espagne batatu bakoreraga ONG yitwa Medicos del Mundo ndetse n’umupadiri w’Umunyakanada, Guy Pinard mu 1997.
Karenzi Karake ari ku rutonde rw’abandi basirikare bakuru 40 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’umucamanza Fernando Andreu Merelles bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iterabwoba bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Amahame y’ubutabera mpuzamahanga avuga ko ibyaha bya jenoside, iyicarubozo n’iterabwoba ari ibyaha bikomeye abantu babishinjwa bashobora kuburanishirizwa aho ari ho hose no mu bihugu ibyaha bitabereyemo.
Imirasire