Rwanda : Ikibazo gikomeye kuri Kagame si manda, ahubwo ni ikidodo atewe n’abanzi yiremeye !
[Ndlr : Impungenge Kagame Paul afite zo kuba akikijwe n’umwanzi zishobora kuba zifite ishingiro kandi izo mpungenge zikaba zishobora kumuhahamura kuko atangiye kwikanga ko umwanzi yacengeye FPR ! Paul Kagame afite igisubizo cya manda yifuza, kuko abonye ishobora kumutera ibibazo yareka ibyo kuba perezida agashyiraho umuntu w’agakingirizo agomba gutegekeramo. Ikibazo gikomereye cyane Paul Kagame kandi atari kubonera igisubizo ni icyo kumenya aho abanzi yiremeye baherereye n’imbaraga bafite, aratinya ko bashobora ku mugwa gitumo bakamwivuna kuko atangiye kubona ko abo banzi bacengeye bakagera no mu rugo rwe (FPR)! Kubera icyo kidodo cyo kwikanga umwanzi Kagame ahorana bishobora kumutera uburwayi kuburyo ashobora no kwivuna inkoramutima ze !]
Perezida Paul Kagame ahangayikishijwe nimikoranire idahwitse hagati y’igihugu cye n’ibihugu bahanye imbibi, ubwo yavuganaga nabamwe mubashinzwe umutekano yagize ati : «ni gute mutashaka umuti kukibazo cy’u Burundi?» Perezida Paul Kagame yakabukiye abashinzwe iperereza ati : «bishoboka bite ko ikibazo cy’u Burundi kinanirana? » Perezida Paul Kagame ibi yabivuganye ubukare yerekana impungenge afite kubera guhangayikishwa n’uko ngo hashobora kuvuka umutekano muke ngo u Rwanda rwatezwa nokuba imikoranire yarwo n’ibihugu byabaturanyi yarananiranye, Paul Kagame yagize ati : «igihe tudafite umubano mwiza na Tanzania, ntitugire umubano mwiza na Congo ndetse n’u Burundi, mwumva tuzashobora dute kugira umutekano ?»
Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati : «imikoranire yacu na Congo yarazimiye ndetse Congo y’iburasirazuba ubu ifitwe na Afurika yepfo kandi ariyo ifasha abashaka kudutera, dore bananiwe no kurangiza FDLR ndetse batunaniza no gukemura ibibazo muri rusange, ubwo mwumva dufite umutekano? » Mumagambo make yahise abwira abashinzwe iperereza gushaka ibisubizo, ati : «turi mu gihe gikomeye kuko bigaragara ko ibihugu duturanye bishyigikiye abaturwanya », ati : « byanze bikunze tugomba guhaguruka tukitegura byanyabyo kuko umwanzi abanye neza n’abaturanyi ».
Paul Kagame yagize ati : «iyo urebye, umubano wacu na Tanzania wangijwe n’uko bafasha interahamwe, naho Afurika yepfo ishyigikiye abashaka kuza bagasenya ibyo tumaze imyaka twubaka, ndetse bakagarura FDLR ariyo twarwanije imyaka yose ndetse ikaba yarakoze genocide hano », ati : «niba mwe mushinzwe umutekano mudashoboye akazi kanyu, nimuvuge dusimburane ». Mumujinya mwinshi n’ubwoba bukabije Perezida wa repubulika yamaganye abavuga ko u Rwanda rufite umutekano mukwivuguruza kwinshi ati : «uravuga ko dufite umutekano kandi tutazi aho FDLR yaraye? » Ati : «abafunze turabafite, ariko ntabwo tuzi abari muri Congo aho Monusco yabahishe », Perezida yahamagariye abashinjwe iperereza gukora akazi kabo bivuye inyuma bagashaka aho umwanzi ari hose.
Paul Kagame yagize ati : «n’ubwo u Burundi, Tanzania na Congo tudakorana neza ariko Uganda dufitanye amasezerano yoguhererekanya abanzi », ati : «cyakola ruswa muri Uganda iravugiriza ndetse nibiba ngombwa n’umwanzi azayitanga atugeremo » ; yongereyeho ati : «mugomba kuba maso mugahangana nibibazo kuko umwanzi ariyongera buri munsi, ntabwo umwanzi ari interahamwe gusa kuko no muri FPR turabafite kandi turabazi !»
Inkuru y’inyenyeri.org