Burundi : Iterwa ry’ibisasu bya grenade rikomeje guhitana inzirakarengane !
Mu ijoro ryakeye ryo kurii iki cyumweru taliki ya 21/06/2015 rishyira kuwa mbere, ibisasu bya grenade kimwe n’ibindi bitero bikoreshejwe intwaro za gisilikare bikomeje guhitana inzirakarengane mu gihugu cy’u Burundi. Kugeza ubu abagaba ibyo bitero ntibaramenyekana kandi ibyo bitero byibasiye abashinzwe umutekano n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD FDD.
Kuri icyi cyumyeru mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y'i Burundi, igisasu cya grenade cyaturikiye mu gace kitwa Muremera gaherereye mu mujyi wa Ngozi (iri mu majyaruguru y’u Burundi). Icyo gisasu cya grenade kikaba cyatewe mu kabari gacumbikira abagenzi kitwa «Equatorial» gaherereye hafi ya stade y’i Ngozi. Icyo gitero cyahitanye abantu bagera kuri 4 bahise bitaba Imana n’abandi bantu benshi bakomeretse bagahita bajyanwa ku ivuriro riri muri uwo mujyi nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ry’i Burundi.
Ntabwo aria ho habaye ibitero gusa muri iryo joro ; kandi urusaku rw’amasasu menshi rwaraye rwumvikanye muri karitsiye ya Mugoboka II iherereye muri komine y’umujyi yitwa Rohero (hejuru ya Mutanga y’amajyepfo). Amakuru atangazwa n’abanyamakuru bari i Burundi aremeza ko muri iri joro ryo ku cyumweru hari igisasu cya grenande nabwo cyatewe mu ntara ya Kirundo. Uretse umujyi wa Bujumbura urangwamo ibikorwa by’imyigaragambyo mike n’ubwo kuri uyu wa mbere hari abantu bari guhamagarira abarundi kujya mu mihanda, biragaragara ko intara zegereye igihugu cy’u Rwanda zirimo ibimenyetso bigaragaza ko intambara isa niyatangiye i Burundi kuko muri izo ntara hari kugaragara abacengezi bahamagarira abaturage b’abarundi guhunga babumvisha ko bagiye gutangira imirwano !
Ubwanditsi