Norvège : Major Emmanuel Munyaruguru yanyujijwe inzira y' ikiyaga cya Rweru atanzwe na Major Ntashamaje Gérard!
Amakuru ava mu gace ka Tromsø mu majyaruguru y’igihugu cya Norvège aravuga ko umugabo w’umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Norvège witwa Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda hakaba hagiye gushira amezi agera ku icumi!
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Kamarampaka iravuga ko ibura rya Major Munyaruguru ryaba rifitanye isano na Major Gérard Ntashamaje wahoze mu ngabo za FPR bari bafitanye ubucuti. Uyu Major Gérard Ntashamaje (ndlr: ku ifoto) n’ubwo yari Major mu ngabo za FPR ariko ngo ni umuhungu wa Antoine Ntashamaje wategetse Minisiteri zitandukanye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’u Bubiligi aho yashinze umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwaga RPR-Inkeragutabara wari ufite ibirindiro muri Congo aho wari ufatanije na RUD-Urunana, umwe mu bayobozi ba RUD akaba ari Dr Félicien Kanyamibwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe wa Major Munyaruguru.
Uyu mugabo yari muri Promotion ya 135 ya Ecole Royale Militaire y’i Bruxelles mu Bubiligi aho yavuye ari Ingénieur, yahoze ari Major mu ngabo z’u Rwanda (FAR) mbera ya 1994 akaba yari ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi (planification) muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda mu 1994. Akaba ari n’umuvandimwe wa Dr Félicien Kanyamibwa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda ufite ibirindiro muri Congo witwa RUD-Urunana.
Nyuma ya 1994 yahunze u Rwanda aza kugera mu gihugu cya Norvège aho yari amaze imyaka myinshi, akaba yarakoze akazi nka Ingénieur muri komini ya Tromsø aho yari atuye ndetse akaba yarigeze kuba muri njyanama ya Komini ya Tromsø ku itike y’ishyaka ry’abakozi ryo muri Norvège (Arbeiderpartiet) ubu akaba yakoraga ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.
Amakuru y’ibura rye kandi yemezwa n’igipolisi cy’umujyi wa Tromsø aho yari atuye kivuga ko cyabonye amakuru ajyanye n’ibura rye mu mwaka ushize ariko ngo ntabwo cyashoboye kumubona mu gihugu cya Uganda amakuru ya nyuma cyabonye n’uko hari abantu ba Leta y’u Rwanda bamuhigishaga uruhindu aho i Bugande! Mu mwaka wa 2008 uhera yashyizwe kandi mu cyegeranyo cya ONU ashinjwa gukorana na FDLR kimwe n’abandi banyarwanda batuye muri Norvège.

Uyu Ntashamaje yaje gutahuka mu Rwanda mu buryo butunguranye ndetse yakirwa neza, mu gutaha kwe akaba yaravuze ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kandi ko Perezida Kagame yazimuhaye, ahakana amakuru avuga ko yaguzwe na leta y’u Rwanda. Gusa ngo nyuma yo gusubira mu Rwanda kwa Major Ntashamaje nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ubucuti bwe na Major Munyaruguru bwarakomeje ku buryo, Major Ntashamaje yasuraga Major Munyaruguru iwe i Tromsø muri Norvège! Amakuru afite gihamya akavuga ko hari umuntu wiboneye Major Ntashamaje mu rugo kwa Major Munyaruguru nyuma y’uko bitangajwe ko Major Ntashamaje yasubiye mu Rwanda.
Imirasire