Rwanda : Ibirori byo kwamagana Karenzi Karake imbere ya Ambasade y’abongereza i Kigali byahagaritswe kuburyo butunguranye !
Abakecuru bari bambaye neza barimo babyina mu birori byo kwamagana Karake byiswe imyigaragambyo imbere y'ambasade y'abongereza i Kigali!
Ntimugire ngo twibeshye ku mutwe w’iyi nkuru, imyigaragambyo yaberaga imbere y’ambasade y’Ubwongereza i Kigali kuva kuwa kabiri taliki ya 23/06/2015, abaturage bayizanwagamo ku ngufu n’ubutegetsi bwa FPR bayitaga « ibirori byo kwamagana Karake ! » Iyo myigaragambyo ikaba yarahagaritswe kuburyo butunguranye ejo ku cyumweru taliki ya 28/06/2015 n’ubutegetsi bwa FPR kandi Karake atarakandagiza ikirenge i kigali nk’uko FPR yari yabitsindagiye mu mitwe yabiyerekanaga imbere yambasade y’abongereza ko ariyo ntego bafite! Umwe muri abo bigaragambya wayizanywemo ku ngufu yabwiye umunyamakuru waradiyo mpuzamahanga y’Amerika (VOA) muri aya magambo : « Niba ibirori bikomeje, babishyire mu byiciro, umudugudu ujye ukora mu kiciro kimwe aha, ejo undi mudugudu uze ukore mu kindi kiciro, ariko badafungiye abantu bose muri rusange » !
Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Kamenyero yenze (gusambanya) nyina », uyu mugani uwawuca FPR Kagame ntabwo yaba yibeshye ! Ubwo Rose Kabuye yafatirwaga mu gihugu cy’Ubudage kubera impampuro zatanzwe n’umucamanza w’Umufaransa Bruguière kubera kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na perezida Cyprien Ntaryamira w’igihugu cy’u Burundi, ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse n’abafaransa bakayigwamo ; Paul Kagame yahagurukije intore zose zihatira abaturage kujya mu mihanda gutuka abafaransa n’abadage. Bitewe ni uko Paul Kagame yafatwaga nk’umwana umwe na leta z’ibigu by’Amerika n’Ubwongereza, byabaye ngombwa ko Ubufaransa burekura Rose Kabuye asubira i Kigali ariko dosiye igumaho ; Kagame yahise yicinya icyara ngo aratsinze nyamara ibyo bikaba byarakozwe kubwumvikane bw’ibi bihugu bikomeye byamukingiye ikibaba!
Ubwo igihugu cy’Ubwongereza cyataga muri yombi indi nkoramutima ya Paul Kagame Lt Gen. Karenzi Karake kubera impapuro z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne zimushinja kugira uruhare rukomeye mu irimburambaga ry’abahutu imbere no mu gihugu cy’u Rwanda no muri Congo ndetse n’abenegihugu ba Espagne ntabarebere izuba, Paul Kagame yahagurukije intore ze zijya guhatira abaturage kujya kubyinira imbere y’Ambasade y’abongereza ngo bashyire igitutu kubutabera bw’Ubwongereza ngo burekure Karenzi Karake nk’uko byagenze kuri Rose Kabuye, ibi nibyo twavugiye wa mugani wa « Kamenyero wenze nyina » ! Karenzi Karake yagejejwe imbere y’urukiko, rumusomera ibyaha aregwa nyuma yo kwemeza umwirondoro we, rutegeka ko agomba kuburana ibyo kumwohereza muri Espagne cyangwa kutamwoherezayo ku italiki ya 29/10/2015 afungishije ijisho mu nzu izatangwa n’ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, ariko ibyo bigakorwa hamaze gutangwa ingwate ya miliyoningi y’amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Bwongereza !
Kugeza ubu ayo mafaranga y’ingwate ntarashobora gutangwa, ibyo bikaba bituma Karake akomeje kuguma muri gereza kugeza ayo mafaranga y’ingwate abonetse ! Aho kugira ngo ayo mafaranga atangwe, Madame Louise Mushikiwabo yatwitse amafaranga y’itike y’indege ajya kuririra akanama gashinzwe amahoro mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika UA, asaba ko ako kanama gategeka ubwongereza kurekura Karake, nyamara mu gihe Karake yaburanaga Paul Kagame yari yohereje ministre w’Ubutabera mu rukiko ndetse ashakisha n’umugore w’umukozi we Tony Blair ngo baburanire Karake, bakoze ibyo bashoboye ,urukiko rufata umwanzuro ukurikije amategeko, ntabwo itangazo ry’icyifuzo ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ryavuguruza icyemezo cy’urukiko ! « Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe », intore zakomeje gukusanya abanyarwanda imbere y’ambasade y’ubwongereza i Kigali ngo bakunde bashyire igitutu kuri leta y’Ubwongereza kugira ngo bufungure Karake !
Imbere y’iyo ambasade hubatswe ibisharagati, FPR Kagame ikoranya intore n’abahanzi bacurangiraga abahisi n’abagenzi baje muri ibyo birori bise imyigaragambyo kugira ngo babuze ambasaderi w’ubwongereza gusinzira kandi kuvuza umuziki no gukora imyigaragambyo i Kigali bibujijwe ! Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yashishikarije abaturage kujya muri ibyo birori, bazanyemo n’abana b’abanyeshuri bari mu nsi y’imyaka 13 kugira ngo batere imbabazi ubwongereza ! Si ibyo gusa abategetsi ba FPR Kagame bazaniraga ibyo kurya abari mu myigaragambyo (ibirori) n’ubwo abo bigaragambya bavugaga ko bitabahaza ! Intore zakomeje kwicinya icyara, ziseka cyane ngo zirashaka Karake wabo kandi ahubwo abaturage bari bazanywe ku ngufu agahinda karabashenguraga bitewe n’uko bari bahagaritse imirimo ibatungiye ingo zabo bakazanwa aho batazi icyo baje gukora kandi batanazi n’uwo bavugira ! Bamwe bavugaga ko baje kwamagana abafaransa n’abadage, abandi (b’abayobozi) bakavuga ko batazi igihugu baje kwamagana !
Uko iminsi yagiye ishira niko intore za FPR zabonye ko ibyo zirimo ari umukino w’abana kandi ziri kuhahombera ! Izo ntore zatangiye gusobanukirwa ko mubindi bihugu ubutegetsi nyubahirizategeko butavuguruza ubutegetsi bw’ubucamanza, ko niba icyemezo cyarafashwe n’urukiko nta kindi cyakorwa uretse nyine kwitaba urukiko akaba arirwo ruzafata ikindi cyemezo kivuguza icyafashwe mbere, nibwo ku buryo butunguranye, ejo ku cyumweru taliki ya 28/06/2015 umuyobozi w’umujyi wa Kigali washishikarizaga abaturage kujya mu myigaragambyo yafashe abapolisi akajya kwirukana ya myigaragambyo ntabindi bisobanuro atanze ! Abari muri iyo myigaragambyo baratunguwe, bazinga utwangushye barataha ariko babona ko abategetsi ba FPR babakinishije!
Icyo twabwira abanyarwanda ni uko, uko iyimyigaragambyo yarangiye bishushanya uko ubutegetsi bwa FPR buzarangira ! Mu kanya nko guhumbya abanyarwanda bazabona abategetsi ba FPR aribo basubiye inyuma bakayisenya ubwabo maze abaturage bayimariyemo bagasigara mu gatangaro babonye FPR Kagame igiye nk’ubufindo ! Iyi myigaragambyo yagaragaje ko yateguwe na FPR akaba ari nayo yafashe icyemezo cyo kuyihagarika, ibi bikaba byarabaye nka jenoside kuko FPR ubwayo niyo yatangije jenoside ,imaze gufata ubutegetsi irayihagarika! Abantu benshi bakaba bagereranya ibyo guhagarika jenoside no guhagarika imodoka kuko ntushobora guhagarika imodoka atayitwaye, na jenoside nayo ntushobora kuyihagarika ari wowe iri gukorerwaho, kiretse ari wowe uri kuyikora ! Ababina ukundi bazabitugezeho !
Ubwanditsi
Ese koko iyi ni imyigaragambyo cyangwa n'ibirori