Ishyaka RDI mu myiteguro y’isabukuru y’imyaka 5 rimaze rishinzwe
Kuwa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo izi zikurikira :
-Uko ibintu byifashe mu karere k’Ibiyaga bigari, cyane cyane mu gihugu cy‘ u Burundi
-Imikoranire y’amashyaka ya opposition nyarwanda
-Imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 5 ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rimaze rishinzwe
A.Ku byerekeye ibibazo byugarije igihugu cy’u Burundi, ishyaka RDI ribabajwe cyane n’amakimbirane ya politiki akomeje kuranga impande zishyamiranye, akaba yarateje imvururu zahitanye abantu batari bake, akanahungabanya bikomeye gahunda y’amatora yagombaga kuba mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kamena 2015. Abari mu nama bifuje ko ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari n’iby’amahanga ya kure byasigaho kwivanga mu kibazo cy’u Burundi, bityo Abarundi ubwabo bagashakisha umuti ubanogeye, hashingiwe kw’ihame ridakuka ry’uko ubusugire bw‘igihugu cyabo bugomba kubahirizwa nta zindi mpaka.
B.Ku byerekeye imikoranire y’amashyaka ya opposition, abari mu nama bashyigikiye ko ari uburenganzira bwa buri shyaka gushakisha ubwaryo ingufu zarifasha kugera ku ntego ryiyemeje, ariko nanone bagatsindagira ko ubufatanye ari ngombwa hagati y‘amashyaka aharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Koko rero, nta yindi nzira yakwihutisha isezererwa ry’ingoma ngome ya FPR-Kagame, uretse uguhuriza hamwe ingufu kw’abiyemeje kurengera u Rwanda, barukiza ubutegetsi bw’igitugu bumaze imyaka irenga 20 bwica urubozo abenegihugu; ari abavutswa ubuzima, ari abafungirwa akamama, ari abacuzwa utwabo, ari abicishwa inzara n‘umukeno, n’abandi benshi bavutswa uburenganzira bwabo mu buryo bunyuranye kandi bwagambiriwe. Niyo mpamvu abari mu nama basabye Prezida wa RDI akaba na Prezida wa CPC, gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mpuzamashyaka ikomeze inshingano yiyemeje, atitaye ku mvugo n’inyandiko zikerensa ibikorwa yagiye agerageza, agamije kongerera opposition nyarwanda ingufu zaturuka mu kwishyira hamwe kw‘abayigize.
C.Ku bijyanye n’isabukuru y’imyaka itanu y’amavuko ishyaka RDI rizizihiza mu kwezi kwa Kanama 2015, inama yashyizeho itsinda ry’abashinzwe imyiteguro, bakazanononsora ingingo zizibandwaho mu butumwa buzagezwa ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Mu nyandiko zizifashishwa, harimo manifeste shingiro y’ishyaka RDI, n’inkuru zinenga ubutegetsi bw’igitugu turwanya, zateguwe na bamwe mu bayobozi ba RDI, zigatangazwa mu binyamakuru bya Internet, zose zihurije ku mutwe wiswe “Imyaka 20 u Rwanda rumaze rugushije ishyano ryo kuyoborwa na FPR-Kagame“.
Bizaba ngombwa kandi gukomeza gutsindagira impamvu nyamukuru y‘ishingwa ry‘ishyaka RDI ari yo : guharanira u Rwanda rwiza, rurangwa n’ubutegetsi bwa demokrasi y’amashyaka menshi ishingiye ku bwisanzure bwa buri wese, ku kuri kw’amateka y’igihugu cyacu, no ku butabera burengera uburenganzira bw’abenegihugu bose, bugaca burundu umuco mubi wo kudahana ibyaha bya bamwe. Ikindi gitekerezo kizashyirwa imbere, ni ugukomeza kumvikanisha ko RDI ari ishyaka ry’urubyiruko, ko ritazatezuka na rimwe ku nshingano ryiyemeje, yo gushishikariza abasore n‘inkumi gushiruka ubwoba, bagaharanira impinduka izatuma bagira uruhare rugaragara mu micungire y’igihugu cyabo.
Mu gusoza, Prezida wa RDI yongeye gushimira abari mu nama ubwitange n’umutima ukunda igihugu badahwema kugaragaza, ashishikariza abayobozi bose mu nzego zinyuranye, gukaza umurego mu gushakira ishyaka amaboko mashya, cyane cyane mu rubyiruko. Aha yongeye kwibutsa ko politiki yitozwa hakiri kare, bishobotse umuntu atararenza imyaka 30, kandi ko kuyikora nyabyo ari ugushingira ibitekerezo kw’isesengura ry’amateka.
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 23 Kamena 2015.
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI