Burundi : Vice-Perezida wa Repubulika Gervais Rufyikiri yahunze igihugu!
Ihunga rya Gervais Rufyikiri wungirije Perezida Nkurunziza mu kuyobora igihugu cy’u Burundi ryatunguye abantu benshi, cyane ko imyigaragambyo yo kurwanya manda ya gatatu ya Nkurunziza yatangiye kugabanya umurego kandi leta y’icyo gihugu ikaba yariyemeje gukoresha amatora uko byagenda kose guhera mu mpera z’uku kwezi.
Ubwo yavugiraga kuri televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa « France24 » Gervais Rufyikiri wahungiye mu gihugu cy’Ububiligi yemeje iyo nkuru y’uko yahunze igihugu. Gervais Rufyikiri yavuzeko yahuze bitewe ni uko umutekano we wari muke, yemeje ko guhera mu kwezi kwa Werurwe 2015 yahuye n’ibikorwa byinshi by’iterabwoba. Rufyikiri akaba yavuze ko yagaragaje ko yagize ibibazo by’umutekano muke bitewe n’uko yagaragaje ko adashyikiye manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza perezida w’u Burundi.
Gervais Rufyikiri akaba yavuze ko ijambo ryo kudashyigikira kandidatire ya gatatu ya Nkurunziza yarivugiye mu nama y’abajyanama bakuru (conseil des sages) b’ishyaka rya CNDD FDD. Rufyikiri akaba yemeje ko abayobozi bakuru b’ishyaka rya Nkurunziza CNDD FDD badashyikiye manda ye ya gatatu bitabiriye ku bwinshi imyigaragambyo yo kwamagana iyo manda.
Source : France24.