Rwanda : Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo gushyira igitutu kubutabera! Ambasade y’ubwongereza yatewe n’abigaragambya kubera Karake!
[Ndlr : Uko ureze umwana niko akura koko ! leta y’igihugu cy’Ubwongereza kimwe n’igihugu cya USA byatetesheje leta ya Paul Kagame kugeza ubwo abayigize bumva ko bagomba kuzajya bakora ibyaha ariko ntibabihanirwe, none umwe mu nkotanyi ukekwaho ibyaha ndengakamere atawe muri yombi, ambasade y’Ubwongereza igabwaho igitero cy’intore zigaragambya! Nta kindi gisobanuro izo ntore zitanga uretse kumvikanisha ko abahutu aribo baremewe gufungwa ko umututsi ukoze icyaha adahanwa nk’uko ubwongereza n’Amerika babibatoje, none izo ntore zitangiye kubibacyurira! Twizereko abongereza batasetse leta y’Ubufaransa ubwo yibasirwaga n’intore mu mijyi ya Kigali ku kibazo cya Rose Kabuye, none nabo bikaba bibabayeho ku kibazo cya Karake! Ese kujya mu mihanda niko kwerekana ko uri umwere? Ubu tugiye kwitega ishyirwa mubikorwa ry’ibindi byemezo inshuti za Kagame zimugira nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, kugira ngo ashyire igitutu kuri leta y’Ubwongereza! Nyamara izi ntore ziribeshya ahubwo zagombye kwicara zigategura dosiye yo kwiregura kubyaha zakoze zikayishyikiriza ubutabera, naho ibindi zirimo ni ugusetsa uvuye guta nyina!]
Amagana y’abaturage mu Mujyi wa Kigali bagiye mu muhanda berekeza kuri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda bamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake wafashwe n’igipolisi cy’u Bwongereza .Abari mu myigaragambyo bagendaga basubiramo amagambo agira ati "Turashaka Karenzi Karake wacu, twamaganye agasuzuguro k’Abongereza ".
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza ku mpamvu zifitanye isano n’impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008. Polisi mu Bwongereza yatangaje ko Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Abitabiriye uru rugendo bahagaze kuri Ambasade y’Abongereza ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, umwe aganira na IGIHE yagize ati"Tuje hano dufite ubutumwa bw’amahoro. Umuyobozi wacu yahagaritse Jenoside, none niwe bafashe aho gufata abayikoze." Aba bari mu rugendo bageze kuri Amabasade y’u Bwongereza bayihagarara iruhande, kuko hafunze, abapolisi bahacungiye umutekano.
Abaturage bakumvikana mu majwi basaba ko Ambasaderi yasohoka akabasobanurira ifatwa rya Lt Gen Karake. Abitabiriye urugendo bose bagaragaraga ko ari abantu bahagaritse akazi, bitabira kujya gutanga ubwo butumwa kuri Ambasade y’u Bwongereza, ariko nta bayobozi mu nzego za leta bayigaragayemo.
Ubwo Ambasaderi w’u Bwongereza yitabaga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko Leta y’u Bwongereza itakwivanga mu budahangarwa bw’ubutabera bw’iki gihugu. Ubu butumwa ni nabwo yahise asubiramo abwira abigaragambya.
Inkuru y’igihe