Ese koko ni ukuri ko igihugu cya USA gishaka ko u Rwanda ruzagira undi perezida mu shya mu 2017 utari Kagame?

Publié le par veritas

Niba hadashobora kuboneka ushobora kunsimbura ku mwanya wa perezida ,ni uko ubwo nayoboye nabi nkaba ngomba kugenda! (Paul Kagame).

Niba hadashobora kuboneka ushobora kunsimbura ku mwanya wa perezida ,ni uko ubwo nayoboye nabi nkaba ngomba kugenda! (Paul Kagame).

[Ndlr :Ikinamico ryuzuye amayeri yo kugundira ubutegetsi kuri Paul Kagame rikomeje kujijisha abemeragato ! Mu gihe umutekinisiye mukuru wa FPR Tito Rutaremara yavugaga ko itegeko nshinga ashyizeho rizamara imyaka 400 mu mwaka w’2003, muri iki gihe niwe usaba ko riseswa, ntaburyo Rutaremara yavuga ko Kagame azakomeza kuyobora nyuma ya 2017 kandi azi neza ko Kagame atabishaka, Kuba Rutaremara akomeje gutsindagira ko Kagame azakomeza kuba perezida nyuma y’umwaka w’2017 ni uko babiziranyeho na nyirubwite! Tito Rutaremara yavuze ko nta muntu ukwiye gutegeka igihugu runaka uko kiyoborwa, aha akaba yavugaga igihugu cya USA gikomeje gusaba ko mu Rwanda hagomba kubaho undi mu perezida utari Kagame! Tito ngo asanga kuba umuntu yayobora Manda runaka ntaho bihuriye na Demokarasi, yagize ati :

«Gukora Manda ebyiri eshatu se bihuriyehe na Demokarasi? Demokarasi ni uburenganzira umuntu aba afite bwo kuvuga ngo uyu simushaka cyangwa uyu ndamushaka». Ibyo Amerika iri kuvuga ko ishaka undi muperezida mushya mu Rwanda ni ikinyoma cyambaye ubusa no gushaka kujijisha rubanda kuko Tito Rutaremara yamaze kugaragaza ko ibyo Amerika ivuga ntacyo bibabwiye, ibyo bikaba bigaragaza ko Rutaremara asangiye ibanga n’Amerika ry’uko Kagame azakomeza kugundira ubutegetsi kuko u Rwanda ni imbaraga zarwo ntirwatinyuka kuvuga ko ruzasuzugura icyifuzo cy'igihugu cya USA! Iyi mikorere ya USA ntaho itaniye n’uko Kagame yavuze ko ashyigikiye ikirego cya Habineza uyobora Green Party cy’uko atifuza ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihinduka ; ariko iherezo rya byose ni uko iminsi izabagamburuza, ikirekana ko ibyo barimo ari ikinyoma cyambaye ubusa!].

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizemera igikorwa cyose cyo kugerageza gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora mu Rwanda ngo perezida Kagame yongere guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Deparitement ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “Perezida Kagame kuri ubu ari kuyobora manda ye ya kabiri y’imyaka irindwi, nyuma yo kwiyamamaza mu 2003 no mu 2010. Amatora ataha ateganyijwe mu 2017. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ubu riteganya manda ebyiri,” uwo ni Rodney D. Ford, umuvugizi wa Department ya Leta, Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika. Twiyemeje gushyigikira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na demokarasi mu 2017 ku muyobozi mushya uzatorwa n’abaturage b’u Rwanda, uko niko yakomeje avuga.

Bwana Ford ibi ngo yabitangaje asubiza ubutumwa bwa email butasobanuwe yabonye buvuga ko miliyoni 3 z’abashyigikiye perezida Kagame zimaze gushyira umukono ku busabe busaba Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda gukoresha amatora binyuze muri kamarampaka itegeko nshinga rikavuguruwa kugirango perezida Kagame yiyamamarize manda ya gatatu, aho ubu butumwa bwavugaga ko ibi bikorwa ku gahato. Ikigaragara cyo nk’uko iyi nkuru dukesha Blackstarnews.com ikomeza ivuga, ni uko ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye isano n’ikibazo cya politiki kiri mu Burundi kibangamiye umutekano muri Afurika y’uburasirazuba no hagati. Kuva perezida Nkurunziza muri Mata yatangaza ko aziyamamariza indi manda ya gatatu, habayeho imyigaragambyo y’abamagana kongera kwiyamamaza kwe ndetse anarokoka kudeta yari agiye gukorerwa.

Perezida Nkurunziza yishingikirije ku kuntu abaturage benshi mu cyaro bamuri inyuma, yumva ko afite uburenganzira bwo gutorwa kabiri binyuze mu matora rusange nk’uko byagenze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Urukiko rurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza, gusa ibi Amerika ntibikozwa. Amerika ishyigikiye guhererekanya ubutegetsi mu bihugu byose binyuze mu matora akozwe mu bwisanzure, mu mucyo kandi yizewe akozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga harimo no kureba ibiteganywa ku mubare wa manda ibyo n’ibyakomeje gutangazwa na Ford mu itangazo ryasaga nk’irireba, u Rwanda, u Burundi, Congo ndetse na Uganda.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko perezida Museveni yategetse inteko ishinga amategeko gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora, ndetse akaba aherutse no gutangaza ko ateganya kongera kwiyamamariza indi manda mu gihe agiye kumara imyaka 30 ku butegetsi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu baravuga ko bashobora kutazitabira amatora muri Werurwe 2016 mu gihe komisiyo y’amatora bavuga ko abayigize bashyizweho na Museveni ubwe izaba itarasimburwa na komisiyo yigenga. Iri tangazo rya Department ya Leta rikaba ryari rigenewe abayobozi bo muri Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba by’umwihariko ndetse no muri Afurika yose muri rusange, aho ryibutsa ijambo perezida Obama yavugiye muri Ghana mu 2009 aho yavuze ko demokarasi iba nziza binyuze mu guteza imbere inzego zikomeye aho kuba abantu bakomeye.

Kubera iyi mpamvu, Umunyamabanga wa Leta, John Kerry yavuze ko badashyigikiye guhindura amategeko nshinga ku nyungu z’umuntu cyangwa za politiki z’abantu cyangwa amashyaka. Ngo guhindura itegeko nshinga no gukuraho umubare wa manda binyuranye n’amahame ya demokarasi kandi bigabanya ikizere mu nzego za demokarasi. Nyuma y’iri tangazo ariko, iyi nkuru irasoza ivuga ko abahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ntacyo baratangaza kuri iri tangazo.

imirasire.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
nasomye ibyandikiwe aha mbona bitazoroha pe, nibereye i Rwanda muri kigali, amahoro arahinda gusa ntewe ubwoba nibyo nsomeye aha, abanyarwanda muzageza ryari kwikuramo amoko mwokabaho mwe, nkuwitwa MAKANJI we afite ubuyobe bubi, Kagame inaha aririrwa arwanya ibyamoko muri Gahinda ya ndumunyarwanda ashaka uko yasiba ibyamoko mu mitwe yabanyarwanda cyane ko yabisibye no mu marangamuntu none MAKANJI Uracyavuga utyo?!! urababaje, iyaba waruzi neza ko hari nabo wita abatutsi bababaye bafite agahinda gakabije,
ikindi nasorezaho nuko disi abaturage twe tuba twashyushye cyane hari namabanga menshi tuba tuba tutazi yewe tutanayamenya, nuko rero inzovu ntizikarwane ngi twe ibyatsi tuhatikirire ngo nabo bakuru bari kurwanira ubutegetsi
Répondre
G
niko sha Kigali, umaze kurengwa amaraso yi Inzirakarengane no utangiye gutuka ba sobuja. iyo batadufatira amaboko inyuma ngo babahe ubutegetsi mwari kwigeza kuki? ngo muri Abagabo ni byo koko kuko niyo mpanvu Gahanya wanyu yabategekesheje abagore. hari igihe amagambo aashyira ivuga. tuza gato ubamba asi ntakurura.
Répondre
F
Mbese izo mbwa ngo ni abazungu muri amerika nibiki zivuga cg zavuze ? Presida wacu Paul Kagame tuzamutora kuyindi manda ya gatatu.
fpr turi abagabo nti turimbwa nkizo mbwa zabanyamerika ziri kumoka ngo ziravuga.
Twebwe FPR tuzarurwana izo mbwa nizikomeza kuvuga tuzazikubita amafuni tuzimare.
ntakindi tuzazimena imitwe izo mbwa zabanyamerika.
Répondre
J
Ariko se, HE, muri kiriya gihugu yabuze umuntu yizeye, wanamurwanaho biramutse bikomeye, yaba ahaye ubwo butegetsi?

Ariko na none ndamwumva!
Imyaka irindwi (7) warataye ubudahangarwa (immunité), sinzi niba muri icyo gihe, abahoze ari "inshuti ze" bitaborohere kwoheza indege yo kumushaka i Kli, cyangwa kumutwika.

Ikibazo ni ayo mabanga baba bafitanye.
Répondre
M
@ XY,

Ok ngaho tegereza uhanagure ikoti tuzareba ko muri 2017 uzamusimbura!!!!
hhhhhhh muzi kwikirigita mugaseka. Ubuse shahu wibagiwe mumaze gutsemba abantu muri 1994,ko mwakundukiye muri Zaire mwibwira ko ntawabasangayo ngo ababaze ibyo mwari musize mikoze!! Zaire se wiyibagije ko Kagame wibeshyaho muri 8mois yari amaze kuyitunganya na wa grand frere wanyu (MOBUTU) amaze kugana kwa nyamuzinda!!!
Jya wicecekera wa mwana we ntuzi ibyo uvuga. ushobora kuba utazi uburemere bw'amahano mwakoze mu Rwanda. ubanze usome umenye Genocide icyo aricyo uramenya ko ukina mu bikomeye..
Répondre
X
Ariko Makanji ugomba kuba uri inzobere mu kogeza umupira gusa! Ibi bigambo uri gusuka kuri runo rubuga ntanyigisho nimwe irimo uretse kwishongora nk'umugore washize agahinda! Ibi bigambo uvuga no muri 1994 barabivugaga basingiza Habyarimana! Umururumba mwatahanye mu Rwanda,kwishongora, agasuzuguro, ubwicanyi bwarenze imbibi z'u Rwanda, kwishyira hejuru ngo muri ubwoko bwaremewe gutegeka,kubashya, gutekininga, aya mahano yose mwakoze mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari afite iherezo wabishaka utabishaka! Sinzi ko muri 2017 uzaba ugishobora kongera kuvuga ibi bigambo byawe bidafite ireme! Mwaribeshye cyane! Isi imaze kurambirwa amanyanga yanyu! N'abitwaga inshuti magara nkabo mumaze kurondora mu kinyamakuru cyanyu Igihe.com babarwanagaho bazaruca barumire kuko barangije kumenya abo muri bo!
Répondre
J
@Mukanji

Ntabwo ushobora kwitwaza imyitwarire mibi ya biriya bibwa, byagendaga bireze agatuza gusa, n’ibida, ngo uteshe agaciro ubwoko bwose.

Mbese wari uziko muri ziriya zones za Byumba, abaturage bababaye cyane kubera imyitwarire y’izo FAR uvuga !
Uziko nta MUKOBWA washoboraga kuva mu rugo nyuma ya saa kumi n’imwe muri zones z’aba FAR…
Executions extra-judiciaires muri usine yo ku Mulindi mbere y’uko HE ahacukura umwobo….
Ibyo byose turabiyobewe se ?

Reka sigaho.

Turebe uko twubaka igihugu cyacu; naho ibyo kuvanga ibintu (amalgame), ntabwo ari polotiki nziza.

WAHURIRA?!!
Répondre
M
Muzavuga urwanga ruberenge,mwiruke amahanga mushye ibirenge ariko ntacyo muzageraho kuko amaraso mwamennye n'umutwaro w'iteke kuri mwe.
Kagame yaje nk'umucunguzi w"abanyarwanda ahagarika imivu y'amaraso mwari mwujuje igihugu,urwanda arugzrurira icyubahiro mu mahanga ruramenywa ndetse n'utatse hirya no hino kw'isi ONU y'itabaza iz'amarere kandi zigasubiza ibintu mu buryo.
Hari umusirikali wa EX FAR se mwumvise y'itabazwa n'amahanga kuva zabaho??
Ate se n'urugamba rw'ibyumba rwarabananiye bakirara mu baturage bakabicira kubamara none bakaba baminutse za Bangui na Namibia babunza akarago!!!

Kababayeho nimureke abashaka kubaka igihugu bagiteze imbere, kuko ntiduteze kubemerera kudusubiza mw'icuraburindi mwa bahutu mwe b'abicanyi!!
Répondre
K
Mwigeze na rimwe mubona canke mwumva aho Amerika ivugisha ukuri????????????????????Komeza urugamba rwanyu rwo kubohoza igihugu mwime amatwi abo banyamerika kuko akazi kabo ni kwica gusahura , gusenya ibihugu no kubesha. . USA= Empire du chaos
Répondre
M
Erega amarika kuvuguruza indanga gaciro zayo kubwa Kagame ntibyoroshe, nibakomeze ateke imitwe ariko izabapfubana. Ngwabaturage barashaka yuko kagame aguma kubategeka? Nibashaka babeshye yuko ari Mana ibishaka nabwo ntibiribushoboke, kuko igihe Imana yamugeneye kirikurangira.
Répondre
P
Imana irafashwa . Bariya bajura b igihugu batugize abacakara iwacu ; babigezeho bavunitse .Amanyanga 1001 ; gutesha agaciro ONU ;bica ikabajya inyuma kugeza nubwo ihisha za rapport zibarega .......Muramutse muhura mukiga uko mutegura imitego iri muri onu na bagashakabuhake ntimwakongera kwirwa muririmba magayane.......Vive les opposants hutu et tutsi ! Ndavuga abatari mu kwaha kw ibisambo by abagande .
Répondre
K
gahunda muyiharire Imana sha, naho ibindi byose namacenga muba mucengacenga. icyonzicyo ntabwo Imana ijya yivuguruza never, ubuse mwibwirako amarira yabaririra muri za gereza nomunyobo hirya nohino itayumva, uzamaraso yinzirakarengane mwamennye nanubu mukiyamena! ahaaa jye ntacyo navuga ntegereje uwaturemye twese ngo atabare inzirakarengane zacecekeshejwe izindi gereza nahandi. kandi abaseka uyumunsi nziko nabo harigihe bazababazwa kubyo bakoze bibi byose.
Répondre
M
Mumbabarire rwose nakoze amakosa!! KAGAME agomba kureka mandate ya 3
Répondre
A
arega uyu wiyita MAKANJI ni bwa bwoko bwavuye I BUGANDA...bufite ubwoba ko ibintu bishobora guhinduka noneho bukicwa n'inzara!! NI UMURENGWE UMURIMO UYU MWANA MAKANJI,niyo mpamvu mumubona yakanje impanga
Répondre
K
niko wa kibwa we MAKANJI? ULI makanji koko? ushaka kubeshya nde?harya ngo KAGAME azaba KING wa RWANDA,ngo nidushaka tuziyahure? NYAMARA IBIHE BIHORA BISIMBURANITEKA
Répondre

Kamo we ibintu uvuga nibyo rwose!! mu RWANDA ntibavuga.Uvuze bahita bamujyana muri lac RWERU. Biliya balimo bakora ni itekinika.Ngo mu RWANDA baravuga? ngo Ntaganda yaranditse,bla bla!! INTORE zatangiye kugira ubwoba KO IMINSI YA KAGAME ilimo igenda ishira!!!!!
Répondre
M
@ Kamo,

Ibintu uhurutura wunva hari sens bifite? Ninde wakubwiye ko mu Rwanda nta ruvugiro ruhari? abarenga 3 millions bamaze gusaba ko itegeko nshinga rihinduka se bavugira he? Dr Habineza na green party ye se basabye ko constitution itahindurwa ntabwo amabaruwa yabo yakiriwe?

Kurwanya Leta iriho nuburenganzira bwa buri wese ariko mujye mushyiramo ubwenge ntimukayobye abantu.
Hari benshi bavugaga ayo uvuga ariko bamaze kubona ko bari bibeshye. Uurugero rutari kure ni maître EVODE uri gutanga ibiganiro kuri constitition. ushaka kuvuga se ko nawe yavuye muri Canada ku ngufu da!!
Ariko ikikubwira ko Nkurunziza akundwa n'abarundi benshi niki ko ntarumva bavuga usibye ayo macakubiri yakumunze ubwonko!!

Wangu,Kagame yavutse mutabishaka,ahunga ari ikibondo mutabishaka (kuko mwashakaga kumugomwa ubuzima),agaruka mu rwanda ari Major 1990,mutabishaka,abohoza igihungu,adukiza imiborogo tumuha imundu mutabishaka,muramenengana ngo muramuhima,asana igihugu mwahinduye ibagiro mutabishaka,abakurikira congo arabahashya mutabishaka,ubu ayoboye 2mandats mutabishaka,kandi na 3ème mandat ntihakenewe ubushake bwanyu ngo ayiyobore.

Azayiyobora mutabishaka,muziyahure kuko urusaku rw'ibikeri ntirubuza inka kunywa amazi.

Ngaho komeza ako kamo kawe.
Répondre
M
nababwiye ko KAGAME azicwa na FDLR ,mwanga kwmera!! None reba byatangiye. Umunsi FDLR yakoze INVASION,muzahita mwumirwa. Niba USA itangiye gukubita KAGAME;kandi FDLR ikaba nayo ishaka gukubita KAGAME.,murumva ko USA isigaye ari inshuti ya FDLR. UMWANZI W'UMWANZI WAWE BURYA NI INSHUTI YAWE!!
Répondre
U
Niko bitangira buliya MUJERI KAGAME batangiye kumugera amajanja!! Nkubwiye ko 2017 ITAZASIGA kagame ARI MUZIMA!! Bya bindi bihaye ngo "gutekinika"",UMENYA BITANGIYE KUMENYEKANA HOSE KU ISI!!
Répondre
U
Arega hano mu RWANDA,abahutu turi 89%,abatutsi ni 10%. NTA MUHUTU USHAKA UMWICANYI KAGAME ko abona indi mandate.DEMOCRACY iramutse iganje mu RWANDA,ntabwo KAGAME yarara yishwe ako kanya! Abahutu bo mu RWANDA twaguye mu mutego wa shitani.KAGAME ntawe umushaka
Répondre
K
Noneho uwitwa Gatete arandangije peee! agize ati:"Perezida Kagame ntiyigeze avuga ko ashaka manda ya gatatu, yavuze ko azakurikiza amategeko,Ariko ntitwakwirengagiza ko abaturage b’u Rwanda ari bo bafite ijambo ku wo bashaka ko abayobora nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.Mu Burundi hari itandukaniro, umuyobozi arashaka manda ya gatatu, bamwe mu baturage ntibamushaka. Twe si uko tubibona, Abanyarwanda ni bo bashaka umuyobozi wabo ntabwo ari we utangaza ko ashaka gukomeza kubayobora" !

Uyu Gatete yakubise igihwereye kare! mu Burundi ni igice kimwe cy'abaturage (bake) badashaka Nkurunziza, mu Rwanda naho n'igice (kinini) cy'abaturage badashaka Kagame uretse ko badafite uruvugiro kuko bagoswe n'abicanyi! None se byasobanuka biteko Nkurunziza umusabye kugenda kuko hari abadashaka manda ye ya gatatu noneho ukemerera Kagame kugumaho kandi hari igice cy'abaturage nawe kitamwemera? Niba Gatete ashaka kuvuga ko Kagame atabisabye na Nkurunziza ntiyabisabye ahubwo yashyizweho n'ishyaka rye rya CNDD FDD !

Icyemezo cya USA cyateye impungenge intore bituma basubika ibyo kwimika Kagame mu ngirwa nteko y'abadepite kuko bibwira ko itekinika bari gukora ntawe uribona! Umenya dutangiye kubona bya bihe byavuzwe by'uko umuzungu wabahaye ubutegetsi ariwe uzabubambura! Nimurindire gato murebe ibitangaza bigiye kuba!!
Répondre
N
yes Usa iragukoresha yarangiza ikakurigata ugafpa nkisazi!! ntawaba yarabonye uko Sadam Hussen yapfuye na Khadaf maze ngo yice inzirakarengane. cg ngo yigire nkaho we atazapfa, haryango murashaka kwimika ingoma mpima mukarere!!!
Répondre
D
America siyo kamara kuri barujindiri barya ntibahage, kuko umunsi Imana izaba yabakuyeho amaboko bazagenda batanasezeye! esubwo mwagiye mureba ingero koko, ubwo Mobutu Khadhaf Garrang na Savimbi mwabarushaga amateka? gusa icyo namaze kubona iyumuntu yamaze kwijandika mumaraso yinzirakarengane, aba asigaye akoreshwa nawamugabo satani, rero kumuvaho ntabwo biba bigishobotse, hababaje bamwe bazi amateka yisi basigaye bagufata nk'Imana yabo, ariko ntibabura, kuko Imana yavuzeko ugomba kuzapfa kandi ugapfana nabantu benshi cyaneee. rero bantu muzi Imana ndabinginze mube maso, ntimuzagwe mumutego wumwanzi satani.
Répondre
D
America siyo kamara kuri barujindiri barya ntibahage, kuko umunsi Imana izaba yabakuyeho amaboko bazagenda batanasezeye! esubwo mwagiye mureba ingero koko, ubwo Mobutu Khadhaf Garrang na Savimbi mwabarushaga amateka? gusa icyo namaze kubona iyumuntu yamaze kwijandika mumaraso yinzirakarengane, aba asigaye akoreshwa nawamugabo satani, rero kumuvaho ntabwo biba bigishobotse, hababaje bamwe bazi amateka yisi basigaye bagufata nk'Imana yabo, ariko ntibabura, kuko Imana yavuzeko ugomba kuzapfa kandi ugapfana nabantu benshi cyaneee. rero bantu muzi Imana ndabinginze mube maso, ntimuzagwe mumutego wumwanzi satani.
Répondre
M
Akaga ni ibigugu amavunja arahandurwa.
Répondre
G
ibyo Amerika nu Urwanda barimo ni umukino wo kurangaza abatagira ubwenge kugirango babone uburyo bagirira nabi les bantou de l'AFRIQUE Central. 2017 ni kure cyane kuba bahinduye Opinion na position ku Rwanda. biroya ni ukugirango Abahutu muri rusange batekereze ko Amerika Idakorana na bapolisi bayo hariya muri kariya karere. Ubwo bya BIHUBUTSI bya Abahutu bigiye kuriria kuri kariya ka declaration kuzuyemo amacenga menshi maze bate ni urwo baribambaye.Kagame we ubwe yivugiyeko is tubamo ayizi neza ko nta kuri guteze kuyibamo.
Répondre
C
Yego koko nta kuri kukiyibamo, kdi NGO kera akebo kajyaga iwa mugarura none ubu NGO ugiriwe ineza n uwo yayigirire aba agize Imana! Kagame nawe azi neza ko abo yagaburiye aribo bazamuhitana! Niyo mpamvu yigundiriza kubutegetsi!