Rwanda : Ishyaka « Green Party » ryiyemeje gukoza isoni ubucamanza bw’agatsiko riregera urukiko kudahindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga !
Habineza wa Green Party akomeje guseka FPR- Kagame iri kurwana no kwica itegeko nshinga yishyiriyeho!
[Ndlr : Kugira ngo ushobore guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga bisaba ko habanza guhindurwa ingingo y’193 kuko niyo izitira ihindurwa ry’ingingo y’101 Paul Kagame ashaka ko ihinduka akoresheje amayeri yo gukoresha abamotsi b’agatsiko bandikisha abaturage pétition (ibyifuzo) idasobanutse. Igikomeje kuba ingorabahizi ni uko mugushyira ibihato muri iri tegeko nshinga kuko abatekinisiye ba FPR bari bafite ubwoba ko ubutegetsi bushobora kuzafatwa n’undi muntu akabugumana mu gihe bariteguraga, ni uko ingingo y’193 y’itegeko nshinga itagomba guhindurwa kandi akaba nta mpaka zigomba kuyikorwaho! Izindi ngingo z’itegeko nshinga zahinduwe kuburyo bworoshye kuko ntabihato byarimo nk’izi ngingo zombi ! Kuba ishyaka « Green Party» rijyanye iki kibazo cyo guhindura itegeko nshinga mubucamanza, harimo inyungu y’uko ubu bucamanza buzafata icyemezo kijyanye n’icyifuzo cy’ushaka kugundira ubutegetsi, icyo cyemezo kikazaba gikojeje isoni ubutabera kandi kikazasigara cyanditse mu mateka y’u Rwanda nk’isura mbi y’ubutegetsi bw’igitugu ! Ese aho guhindura iri tegeko nshinga ntibishobora kuzabera FPR-Kagame nkawa muntu wamize bunguri intongo y’inyama ishyushye igahagama mu muhogo ? Radiyo Rwanda ikaba itangaje muri iki gitondo cyo kuwa 04/06/2015 ko umuryango wa Paul Kagame ushyigikiye ikirego cy'ishyaka rya "Green Party" ,ibi bikaba bikomeje kugaragaza ikinamico riri muri iki kibazo kuko Paul Kagame azatangaza ko yirengagije urukundo rw'umuryango we akaba yiyeguriye abanyarwanda! Ibyiza ni uko Paul Kagame yavugisha ukuri ko azubahiriza itegeko nshinga akagenda mu mahoro!]
“The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda ryaregeye Urukiko rw’ikirenga, risaba guhagarika ivugururwa iryo ari ryo ryose rishobora gukorwa ku Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’igihugu yemerewe. Iryo shyaka mu kirego ryatanze, rishingira ku kuba ingingo y’101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”
Rikongeraho kandi ko ingingo y’193 ivuga ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ariko ikaba idateganya ihindurwa ry’umubare wa manda ngo uve kuri ebyiri (2). Ngo iyo ngingo iteganya gusa ivugururwa ku ndeshyo ya manda (imyaka iyigize) nk’urugero, ikaba yakurwa kuri irindwi igashyirwa ku munani (8) cyangwa igashyirwa kuri itanu (5). Dr,Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Green Party yatangarije IGIHE ko ibyo abaturage bakomeje gusaba ku bwinshi, batabyemererwa n’Itegeko Nshinga, ngo kuko igika cya 3 cy’ingingo y’193 kigira kiti :
“Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”.
Icyo gika rero ngo kikaba gisobanura neza ko ivugururwa rivugwa ari irya ya manda imwe y’imyaka irindwi, atari ebyiri, ibyo bikaba bishimangira ko iyo referendumu ivugurura umubare w’imyaka igize manda imwe atari umubare wazo. Icyakora ibika bibiri bya mbere by’Ingingo y’193 bigira biti “Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.” [Ndlr : igika cya nyuma cy’iyi ngingo y’193 kigira kiti : «Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo (193)ushobora kwakirwa »]. Green Party yasabye Urukiko rw’Ikirenga ibi bikurikira:
Gutegeka Inteko Ishinga Amategeko kudahindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga;
Kwemeza ko nta referendumu ikenewe ku bifuza ko havugururwa umubare wa manda;
Kwemeza ko ingingo y’193 itemera ivugururwa ry’ingingo y’101 ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’igihugu;
Kwemeza ko ingingo y’101 ari ntayegayezwa ikaba idashobora guhindurwa na referendumu;
Kwemeza ko manda y’umukuru w’igihugu ivugwa mu ngingo y’193 ntaho ihuriye n’umubare wa manda ashobora gutorerwa, ko ahubwo ivuga ku ndeshyo (imyaka igize iyo manda) ari yo ubu iri ku myaka irindwi, ariko ikaba ishobora kugabanywa cyangwa kongerwa;
Gusobanura byimbitse, ingingo y’101 n’iy’193 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Kwemeza ko nta referendumu ikenewe ku bifuza ko havugururwa umubare wa manda;
Kwemeza ko ingingo y’193 itemera ivugururwa ry’ingingo y’101 ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’igihugu;
Kwemeza ko ingingo y’101 ari ntayegayezwa ikaba idashobora guhindurwa na referendumu;
Kwemeza ko manda y’umukuru w’igihugu ivugwa mu ngingo y’193 ntaho ihuriye n’umubare wa manda ashobora gutorerwa, ko ahubwo ivuga ku ndeshyo (imyaka igize iyo manda) ari yo ubu iri ku myaka irindwi, ariko ikaba ishobora kugabanywa cyangwa kongerwa;
Gusobanura byimbitse, ingingo y’101 n’iy’193 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Iryo shyaka ritanze icyo kirego mu gihe abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, baba abari imbere mu gihugu ndetse na bamwe mu baba hanze, bakomeje gusaba ubutitsa ko Inteko Ishinga Amategeko yabemerera ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, kugirango itazazitira Perezida Kagame gukomeza kuyobora kandi bagifite byinshi bamutegerejeho. Ibyo abaturage basaba baramutse babyemerewe, iyo ngingo y’101 ikavugururwa ntibyaba ari igitangaza kuko hari n’izindi ngingo nyinshi mu Itegeko Nshinga zavuguruwe ndetse hakaba n’izanavanywemo [ndlr :izo ngingo ariko ntizari zifite ibihato bizibuza guhindurwa nk’ibyo ingingo y’101 ifite].
Tubibutse kandi ko Perezida Kagame ubwe yivugiye ko ari mu murongo umwe n’abashyigikiye ko Itegeko Nshinga ritavugururwa, ariko akongeraho ko hakenewe ko buri ruhande ruganira n’urundi, buri wese akemeza undi impamvu yifuza ko biba bityo. “The Democratic Green Party” yemerewe gukorera mu Rwanda nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuwa 9 Kanama 2013, ryemerwa mu ihuriro ry’Imitwe ya Politiki kuwa 3 Mata 2014 ariko rikaba ryarashinzwe kuwa 14 Kanama 2009.
[ndlr : Dore uko Paul Kagame yivugiye ubwe ko kumusaba gukomeza kuyobora bivuga ko yayoboye nabi ko agomba kugenda kuko yabuze umusimbura ! yabivuze muri aya magambo :
“…Jyewe ku gipimo cyanjye nipimiraho, impamvu imwe abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, jye niyo nkoresha mvuga ko nzabuvaho. Impamvu ni ebyiri: Ni uko mu buyobozi, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho harimo kuvuga ngo “ariko umaze imyaka 10, umaze imyaka 20… mu byo wakoze wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira wabayoboragamo. Niba ntabo, ni ukuvuga ngo wayoboye nabi. Niyo mpamvu jyewe ntakomeza kuko naba narayoboye nabi, ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura, ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza. Oya! Ni ukuvuga ko ukomeza nabi kuko wananiwe kugira uwagusimbura…’’
Igisubizo rero abamotsi ba Paul Kagame bamuha ari nacyo « Green Party » igiye gushyikiriza abacamanza be ni iki gipapuro kiri hasi aha basinyisha abaturage :