Igitangaza : Abaturage batazi gusoma no kwandika nibo bari kwandikira Paul Kagame bamusaba kuzagwa kubutegetsi!
Umuco wo gutekinika winjiye mu maraso y’agatsiko kabohoje u Rwanda! Ako gatsiko kishyiriyeho itegeko nshinga n’andi mategeko yo kwica no gukandamiza rubanda ; mu gihe kashyiragaho ayo mategeko kabonaga ko ibyo gakora bizahoraho iteka, ntikibuka ko iminsi mutajya inama kandi ko yatetse inzovu mu rwabya ! None ubu ako gatsiko karimo gakora ibikorwa biteye isoni, ngo karimo gasaba ko Kagame Paul akomeza kugundira ubutegetsi kugeza igihe azapfira maze u Rwanda rugasubira mu icuraburindi mu gihe azaba atakiriho!
Ibintu agatsiko kari kubutegetsi kari gukora mu Rwanda birasekeje kandi birababaje ariko igiteye amatsiko ni ukumenya uwo ako gatsiko gatinya kuburyo kishora mu bikorwa biteye isoni kuko abaturage bo bazi ko ako gatsiko kibereye mu itekinika! Kagame niyerure avuge ko ubutegetsi azabupfiraho areke gukina ikinamico riteye isoni kandi risebeje ngo arimo asaba abaturage kumwandikira impamvu zituma atavaho! Birazwi ko Kagame atazapfa yemeye demokarasi ko kandi atazigera ava kubutegetsi kiretse yishwe, nahagarike rero ibikorwa byo gutesha abaturage umutwe ababuza kwikorera imirimo yo gushaka ibibatunga aho kwirirwa mu ikinamico ryo kwirirwa bavuga ngo bashyiriye Kagame amabaruwa i Kigali!
Urugero ruteye isoni ni urw’umukecuru bakuye iwe mu giturage mu karere ka GATSIBO, bakirirwa bamuzereza i Kigali ngo azaniye Kagame ibaruwa ngo yamwandikiye amusaba guhindura ngo ingingo ya 13 y’itegeko nshinga (abaturage bararengana ntibazi n’ingingo zigize itegeko nshinga) kandi uwo mukecuru akaba yarandikiye Kagame atazi gusoma no kwandika (igitangaza), aha akaba ariho yavuzeko yandikiwe n’abayobozi, mbese bikaba bimeze nk’ubutegetsi bwa Kagame buri kwandikira Kagame! Nk’uko umunyamakuru wa radiyo VOA yabitangaje, usanga abaturage ntaho bahuriye n’induru z’amabaruwa (ibipapuro bujuje ibikarito) avugwa ko yandikiwe Kagame ! Uwo mukecu yabwiye uwo munyamakuru ikinamico riri gukorwa n’abategetsi muri aya magambo :
«baduha insimbura mubyizi, twaje baduhaye ayimpamba ibihumbi bitanu kandi imodoka ni izabo. Nandikiwe n’abayobozi barampamagara baransinyisha, uwo muyobozi wanyandikiye ntabwo muzi kuko twari twicaye hanze abandi binjiye nanjye ndinjira… »
Nibyenda kuriza ibiri gukorwa n’ubuyobozi bwa FPR Kagame ! None se ko amabaruwa agiye kungana n’umubare w’abaturage batora n’ubwo bavuga ko ataribo bandika ayo mabarwa ubwo hari referandumu izaba ikibaye ? Niba se iyo referandumu ibaye hari itora rizongera gukorwa mu Rwanda ry’umukuru w’igihugu kandi abanditse amabaruwa, ari nabo bazatora muri referandumu, bagatora n’umukuru w’igihugu ? Ayo mafaranga yo gukoresha ayo matora aba apfuye iki kandi bizwi ko Kagame adashobora kuva kubutegetsi ? Ntabwo byaba byumvikana ukuntu noneho abaturage bashobora gutora undi muntu barutishije Kagame kandi baramwishyiriyeho mu itegeko nshinga, kuko igihe azaba atari kubutegetsi igihugu kizahirima !
Iyi mikorere iteye isoni y’ubuyobozi bwo muri Afurika ariko cyane cyane mu Rwanda niyo ituma uwo mugabane uhora mu butindi budashira n’intambara z’urudaca ; none se abayobozi bayobora batya bashobora gusaba ko abayobozi b’ibihugu bo kuyindi migabane babaha icyubahiro kimeze gite kandi nabo ubwabo ntacyubahiro biha ?
Ni ukubitega amaso !