Ese koko mu Rwanda nta wundi muntu ufite ububasha bwo kuyobora igihugu uretse Kagame Paul?
Kuki Kaberuka wagaragaje ububasha bwo kuyobora Banki Nyafurika atayobora u Rwanda? Kagame amurusha iki?
Tumaze iminsi tubona mu binyamakuru bitandukanye inyandiko zamamaza abashaka guhindura itegeko nshinga mu ngingo yaryo y’101, kugira ngo bihe uburenganzira Prezida Kagame kongera kwiyamamariza Manda ya 3, ariko kurundi ruhande ugasanga hari n’abandi batifuza ko iryo tegeko nshinga rihinduka, cyangwa se ngo abaturage bahatirwe kurihindura nk’uko abayobozi b’ibanze bamaze iminsi birukanka inyuma y’abaturage, babashyiraho iterabwoba ngo nibasinye ku mpapuro bemeza ko bifuza ko Kagame yakomeza akabayobora kuri manda ya gatatu, nk’aho abanyarwanda basaga miliyoni 11 barabuzemo umuntu n’umwe wamusimbura ku buyobozi!
Ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga, ingingo y’101, dore njyewe uko mbibona:
-Nk’uko babivuga koko itegeko nshinga ritorwa n’abaturage kandi rikanahindurwa n’abaturage.
-Prezida wa Repuburika nta burenganzira nabuke afite bwo guhindura itegeko nshinga cyangwa se kwiyongeza manda irenze iyo agenerwa n’itegeko nshinga.
Ariko ko noneho reka turebere hamwe ikibazo cyo mu Rwanda uko giteye, duhereye ku mateka ya vuba aha yaranze u Rwanda, tunarebe koko niba Kagame ariwe munyarwanda wenyine mubanyarwanda miliyoni 11 wakagombye gusabwa kuba yakomeza kuyobora abanyarwanda. Duhereye mu mwaka w’1990, mu kwezi kwa cumi ubwo Inyenzi Inkotanyi zateraga u Rwanda; ngirango abanyarwanda twese tuzi ibyo izo Nkotanyi zakoreye abanyarwanda uhereye ku bari batuye mu majyaruguru( aha ndavuga Byumba na Ruhengeri), uburyo Inkotanyi zari ziyobowe na Kagame Paul( ariwe Prezida w’u Rwanda ubu) zayogoje ibintu, zikica abantu zibabeshya ko zigiye kubakoresha inama, nyuma zikabarimbura, uburyo zicaga zikoresheje agafuni, uburyo zagiye zinjira mu gihugu imbere zikica abanyagihugu barimo n’abanyapolitiki zabonaga batavuga rumwe nazo.
Nta mu nyarwanda n’umwe keretse injiji, cyangwa se abashaka kubyirengagiza kubera impamvu zinyuranye, utazi uburyo inkotanyi zananije nyakwigendera Prezida Habyarimana Juvenal, ndetse zikaza kugera n’ubwo zimuhitana avuye mu gushakira igihugu amahoro, akaba ari nabyo byabaye Intandaro y’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu Rwanda. Nta munyarwanda uyobewe ibikorwa by’ubwicanyi byakomeje kuranga inkotanyi kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi, harimo iyicwa ry’abansenyeri n’abandi bihaye Imana bagera ku icumi i Gakurazo. Nta munyarwanda uyobewe uburyo abantu bishwe n’inkotanyi, i Butare mu kigo cya ISAR, n’ahandi, mu Mayaga, mu Bugesera n’aho zagiye zinyura hose.
Nta munyarwanda n’umwe utazi ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu zirenga ibihumbi umunani zari mu nkambi ya Kibeho, nta munyarwanda wakwibagirwa, ubwicanyi bwakorewe abanyaruhengeri, ndetse n’abanyagisenyi mu gihe cy’abacengezi, kugeza n’ubwo bajyanayo kajugujugu (Helicopter) ikajya kurasa abanyagihugu, bitwaza ngo ntabwo bashobora kubatandukanya n’abacengezi, nta munyarwanda wakwibagirwa ubwicanyi bwakorewe i Cyangugu, mu bayobozi batandukanye ndetse no mu baturage ba Cyangugu bukozwe n’inkotanyi ku mabwiriza bahabwaga n’abayobozi bakuru.
Ntawakwibagirwa Genocide yakorewe impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo kugeza kuri uyu munsi inkotanyi zitwaje ngo zirahiga FDRL, ntawakwibagirwa abanyekongo basaga miliyoni esheshatu n’abagore bafashwe ku ngufu muri Congo n’ingabo za Kagame kugeza na n’ubu zikibikora zihishe mu mitwe inyuranye, ntawakwibagirwa Imitwe yitwaje intwaro muri Congo yayogoje ibintu, ishyigikiwe kandi yashinzwe na Kagame, nta munyarwandan n’umwe wa kwibagirwa iterabwoba, iyicwa ry’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, Kuburirwa irengero, imirambo mu kiyaga cya Rweru, muri Nyabarongo, iraswa ry’imfungwa bitwaza ngo zari zigiye gutoroka, iyicwa ry’abasirikare batavuga rumwe na kagame. Ntamunyarwanda n’umwe uyobewe uburyo Kagame akurikirana abamuhunze mu bindi bihugu akabatsindayo (Seth Sendashonga, Lizinde, Karegeya, Ingabire Charles, Gafirita n’abandi benshi biciwe hanze), ndetse n’abandi bagihigwa bukware ngo bicwe.
Nyamara wenda n’uwakwibagirwa yakagombye kwibutswa n’amagambo nyirubwite w’ibyo bikorwa by’ubugome twavuze haruguru, ari we Kagame Paul yivugiye, dore ko atajya byibura yiha akabanga, ahubwo agatamaza abambari be kenshi baba bashaka kumuhishira. Urugero: Ubwo yavugiraga ijambo ku Gisenyi, ashaka gusubiza ibinyamakuru n’imiryango mpuzamahanga yatabarizaga abanyarwanda barimo baburirwa irengero, kubwe Kagame ntiyigeze arya iminwa, yarivugiye ati: “uretse no kuburirwa irengero, noneho tugiye kujya tubarasa ku manywa y’ihangu”! Muribuka ubwo abanyamakuru, batandukanye bamuzaga iby’uwarashe indege ya Habyarimana Juvenal; ntabwo Kagame rwose yaryaga iminwa, yarabasubizaga ati: “ese iyo ndege yarimo iki?” ati: “ twese twarwanaga, iyo antanga nanjye yari kundasa” mwiyumvire namwe umuntu mushaka kongera manda!
Muribuka ubwo yavugaga ijambo imbere y’abihaye Imana, nyuma y’iyicwa rya Karegeya muri South Africa, Kagame ubwe yarivugiye ati: “Nagiye numva bamwe mu bayobozi bakuru bahakana ngo sitwe twamwishe…, ahubwo twakabaye aritwe twamwishe, mutegereje ko ababangaladeshi aribo bazaza kubicira abanzi?” Ingero ni nyinshi cyane, aho ageraho akita abanzi be ko ari ibigarasha bicitse, ko ari amasazi azicisha inyundo, ko ari umwanda ngo sinzi aho unyura n’ibindi byinshi bitakagombye kuvugwa n’uwitwa ko ari umukuru w’’igihugu! Nyuma yo kubagezaho cyangwa se kubibutsa icyo nakwita ibigwi bya Kagame Paul, nagiraga ngo mu mfashe dutekereze, cyangwa se turebe kure duhereye kubyabaye, cyangwa se kubigwi bya Kagame noneho tuze gufatanya no gutanga umwanzuro.
Nikoko se abaturage barifuza cyangwa se barasaba ko itegeko nshinga ryahindurwa kubera ko bashaka guha Paul Kagame Manda ya gatatu?
-Birashoboka itegeko nshinga ryahinduka.
-Ntibishoboka ko itegeko nshinga ryahinduka.
Kuri njye navuga ko bishoboka ko itegeko nshinga ryahinduka, ariko ryahinduka ritahinduka, iryo tegeko rigomba guhinduka ritagamije kugira icyo rigenera umukuru w’igihugu urimo uyobora, wenda bikazagira agaciro kuri Prezida wa manda itaha. Kurundi ruhande ariko njyewe mbona bitashoboka ko itegeko nshinga rikinirwaho ngo kuberako Kagame ashaka kwiyongeza Manda ya gatatu.
Tugendeye kubiri kubera mu Rwanda, tukagendera kandi n’ukuntu FPR Inkotanyi zayoboye u Rwanda kuva muri 1994, iterabwoba mu matora ya 2003 ngirango abenshi mwararyiboneye, Kagame nawe ubwe aziko atigeze atorwa, ahubwo amajwi barayamwibiye, uwari watowe muzehe Twagiramungu Faustin, ntakindi yari gukora uretse gukizwa n’amaguru, igihangange (umwicanyi) kikayobora. Muribuka iterabwoba riba mu Rwanda ku bintu byose FPR Inkotanyi zifitemo inyungu, nka “AGACIRO Development Fund” , Imisanzu ngo y’umuryango wa RPF, irahira mu muryango wa RPF, iterabwoba mu matora atandukanye abera mu gihugu, itekinika rikorwa mu nzego zose… Tutarinze tujya muri byinshi rero, ngira ngo murabona aho ibi byo guhindura itegeko nshinga birimo byerekeza:
Ubu mu Rwanda hose abanyumbakumi bari busy( bafite akazi kenshi) ko kubungana amakaye mungo zinyuranye basinyisha abaturage ku ngufu, ngo basabe ko itegeko nshinga ryahindurwa, abandi bayobozi bari gutegeka abaturage gusaba Kagame Paul kongera kubayobora, abandi bakabahatira cyangwa se bakavugira abaturage bayobora ko bifuje ko Kagame yakongera kubayobora. Kubwanjye, mbona ko abayobozi nka ba Gouverneurs, Mayors, ndetse na ba Exécutif b’imirenge badashaka kwivana umugati mu kanwa, noneho abaturage nabo kuberako bazi neza ibigwi bya Paul Kagame, nk’uko twabivuze haruguru, bagahitamo gusinya muri ya kaye, ngo barebe ko baramuka kabiri.
Muri make hari abumva kuba bariho babikesha Kagame, ukagirango hari icyo barusha abo yivuganye, kandi na n’ubu akibivugana. Ngirango banyarwanda, banyarwandakazi, murebe kure:
-Ese hari icyo waba urusha abishwe na Kagame kandi baragize uruhare mu kumushyira kubuyobozi?
-Ese ufite icyizere kingana gite ko n’umara kumwemerera kuyobora Manda ya gatatu, ko atari wowe azaheraho yesa imihigo ye? Cyangwa se abo mu muryango wawe?
Kuri njyewe mbona kongerera Kagame Manda ya gatatu ari ukumubwira ngo ibyo wakoze ukomereze aho, abo wishe uzabakube incuro icumi, abatavuga rumwe nawe bakomeze kwicwa cyangwa guhezwa ishyanga.
Kagame iyo aza kuba umuntu ushaka ko abantu bamenya ukuri kubyabaye, cyangwa se amateka nyayo, yagombye kureka abanyarwanda bagasoma ibinyamakuru bihitiyemo, akareka ibyo gushaka abatekinisiye bo gufunga imbuga za interineti zimwe na zimwe zigerageza kuvuga ukuri ku byabaye, yagombye kureka abanyarwanda bakareba neza filimi ya BBC( Rwanda’s untold story)mbere y’uko abategeka kujya mu muhanda ngo nibigaragambye kubera BBC yamushyize ku karubanda batazi icyo bamagana, yagombye kureka abanyarwanda bagashishoza ubwabo, kuberako bazi ubwenge ndetse kumurusha; ntabwo inkotanyi arizo zizi ubwenge muri iyi si; cyane cyane iyo hagize umuntu uwo ariwe wese ugize icyo avuga, cyangwa se anenga kuri Kagame cyangwa se ubuyobozi bwa RPF usanga bamuviraho inda imwe, bakamusebya, bakamutuka ngo ni umuswa, ngo ibyo avuga ntabyo azi, kugeze n’aho umucamanza wabyigiye, ufite uburenganzira ahabwa n’amategeko mpuzamahanga (international) ashyiraho impapuro (mandats) zo guta muri yombi abakoze ibyaha, harimo ibyegera bya Kagame, ariko bagasakuza ukagira ngo nibo bonyine bazi ubwenge cyangwa se bazi kuyobora, abandi bakaba batabizi!
Bantu mwese mwifuza ko Kagame yafata Manda ya 3, mubona ikintu azashobora kuba yakora atakoze mu myaka 14, cyangwa 23 amaze kubutegetsi (cyane cyane ko n’ubundi ariwe wayoboraga mugihe cya Pasteri Bizimungu), ari ikihe uretse gukomeza kwica abanyarwanda , ndetse wongereyeho abanyekongo n’abarundi? Ahubwo se icyo mubona yakoze kitari ukwica, ugutera ibihugu by’inshuti, akica abanyagihugu n’impunzi zamuhunze ni ikihe? Ese mubona umuntu utangiye kuvuga ngo niwe munyabwenge wenyine ushobora kuba yayobora igihugu, ko ntawundi wayobora uretse we, mwamufata mute? Njyewe mbona ahubwo ariho hantu twakagombye gutekereza cyane, Koko se Kagame niwe wenyine muri miliyoni cumi n’imwe wayobora u Rwanda? Mbega igisebo? Ubwo se Kagame we yumva kuri we yaba yarayoboye iriya myaka yose yaramaze iki? Kuba atarashoboye gutegura uzamusimbura yakoraga ibiki? Cyangwa abona ntawe ushobora kumusimbura mu bwicanyi afitemo ubuhanga n’uburambe! Niba ari ibyo nanjye nabyemera.
Umwanzuro
Dusesenguye neza ibyo twavuze haruguru twakwibaza ibibazo byinshi: Ese niba Kagame ari imfura koko, cyangwa se ari umuyobozi mwiza nk’uko Intore zibivuga, yasabye abaturage ko guhindura ingingo ya 101 atariwe bireba, ahubwo bireba Prezida uzatorwa nyuma ya Manda ye? Ese ko Kagame yigize nyoni nyinshi ngo nawe ategereje ibyo abaturage bazamusaba, we abona ko abaturage bazamusaba iki? Ese wenda ntiyaba abizi ariko akabyirengagiza nkana, kubera ko azi ibyo abayobozi be barimo barakora, cyane cyane ko ntarigera numva umuyobozi wegujwe cyangwa se wamaganwe kubera guhatira abaturage guhindura itegeko nshinga?
Ese niba Kagame arimo ahatira abayobozi bo hasi gutegeka abaturage bagasinya mu gakaye ko bamushaka muri manda ya 3, aho ntiyaba arimo gushaka guhunga inkiko, cyangwa se akaba arimo ashaka uburyo yakingirwa ikibaba akiri kubuyobozi kubera ibibi yakoze namwe mwese mutayobewe? Ese dusubiye mu bigwi bya Kagame twavuze haruguru n’ibyo tutavuze, mubona Kagame ariwe ukunzwe kurusha abandi ba president bo muri Africa batambutse ntibigundirize kubutegetsi kandi bari bakunzwe ndetse kumurusha( urugero Mandela na Nyerere)?
Ese ko mbona hari abatangiye gukwirakwiza tracts mu mashuri hose, aho ntibyaba ari intandaro yo kwereka Kagame ko ibyo arimo abahatira batabishaka? Nyuma ugasanga bibaye nko mu Burundi? Cyangwa se mu bindi bihungu byagiye bigaragaramo abanyagitugu nka Kagame? Muri make, buri mu nyarwanda azi kwihitiramo, ariko ibyo guhitamo bagufatiye icyuma ku ijosi, namwe murabyumva ko uko bazahitamo, ariko hari uburyo bwo kwishyira hamwe, uwo muntu ushaka kubafatira icyuma ku ijosi nawe mukamutanga mukamutera cyangwa se mugashyirahamwe mukamwereka ko bidashoboka.
Umusomyi wa Veritasinfo.fr
Rwanda