Burundi: Nkurunziza asubitse amatora y'abadepite n'amakomine ho icyumweru kimwe gusa!

Publié le par veritas

Nubwo hakoreshwa imbaraga nyinshi muguhagarika imyigaragambyo ntakiyibuza kuba!

Nubwo hakoreshwa imbaraga nyinshi muguhagarika imyigaragambyo ntakiyibuza kuba!

11H45: Mu ijwi rya Jeff Rathke, umuyobozi ushinzwe imikoranire y'itangazamakuru na leta mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), yashyize ahagaragara itangazo ririmo amagambo akarishye yamagana ibiri kubera mu Burundi, muri iryo tangazo, igihugu cy'Amerika kirasaba perezida Nkurunziza gutangaza kuburyo bwihutirwa ko yamaganye ihohoterwa n'ikorweshwa ry'imbaraga ku bigaragambya biri gukorwa n'inzego zishinzwe umutekano z'igihugu cy'u Burundi. Amerika irasaba leta ya Nkurunziza guha urubuga rugaragara abigaragambya bamagana manda ya gatatu ashaka kwiyamamariza, Nkurunziza arasabwa n'Amerika gukura mu muhanda za bariyeri ziri kubuza abarundi guhungira mu bihugu bihana imbibi nabwo. Amerika irashimira ibihugu by'i Burayi byahagaritse inkunga y'amafaranga ku matora y'i Burundi kandi Amerika igashimira umuryango w'ubumwe bw'Afurika (UA) wahagaritse igikorwa cyo kohereza ingabo z'u Burundi mu mutwe w'AMISOM ushinzwe kugarura amahoro muri Somaliya. Amerika yatangaje ko idashobora kuzongera gutanga ubufasha ku ngabo z'u Burundi bitewe n'ibikorwa byo guhohotera abigaragambya izo ngabo ziri gukora kuko amategeko y'Amerika atabyemera. Igihugu cy'Amerika cyafashe icyemezo cyo guhagarika impapuro z'inzira kubayobozi b'igihugu cy'u Burundi bashaka kujya mu mahanga kandi Amerika igasaba n'ibindi bihugu gufata icyo cyemezo (kanda aha usome iryo tangazo).

Kuri iyi saha imyigaragambyo ikaze irakomeje i Bujumbura, umupolisi akaba amaze kurasa umusilikare. Abigaragambya nabo bakaba birukanye itsinda ry'abapolisi ryari mu muhanda witwa Muhinga ugana kuri kaminuza (université).

Nkuko byasabwe n'umuryango mpuzamahanga ndetse n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwo mu Burundi akabisaba, umukuru w'igihugu cy'u Burundi Pierre Nkurunziza amaze gushyira umukono ku itegeko risubika amatora y'abadepite n'ayo mu makomine akurikije ibisabwa n'urwego rushinzwe amatora CENI mu Burundi, ibi bikaba byemezwa na Willy Nyamitwe umujyanama wa perezida Nkurunziza. Amatora y'abadepite n'ay'amakomine yari ateganyijwe kuba kuwa kabiri taliki ya 26/05/2015 yimuriwe kuwa kabiri taliki ya 02/06/2015.

Hagati aho imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza irakomeje i Bujumbura, igihugu cya leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) kikaba cyarohereje abasilikare bacyo (marines) i Bujumbura kujya kurinda umutekano w'ambasade y'icyo gihugu iri i Bujumbura, igihugu cy'u Bufaransa nacyo cyohereje abajandarume 15 i Bujumbura mu gikorwa cyo kujya kurinda umutekano w'ambasade yabo mu Burundi nk'uko bitangazwa na radiyo RFI.

Icyo gikorwa cyo kohereza abajandarume mu Burundi bikozwe n'igihugu cy'u Bufaransa kikaba cyakuruye amagambo menshi ku mbuga mpuzambaga za interneti na telefoni cyane cyane kubashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali, barimo bavuga ko FDLR yavugwaga i Burundi ari abo bafaransa! Paul Kagame akaba agomba gutabara i Burundi akirukana abafaransa bitwa interahamwe nk'uko yabisezeranyije abakunzi be ko azirukana abafaransa muri Afurika kandi akabangamira inyungu zabo aho zizaba ziherereye hose ku isi!

Imyitwarire y'abategetsi b'u Rwanda n'abafana babo ku kibazo cy'u Burundi ishobora gukurura ubushyamirane bukomeye hagati y'ibihugu byombi. Kuba Nkurunziza yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu kandi agatangwaho umukandida n'ishyaka rye CNDD FDD, ibyo bigatera imyigaragambyo muri icyo gihugu ni ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa n'ibiganiro bya politiki mu burundi cyangwa se bikanyura mu nzira ya demokarasi ariyo matora, ariko icyo cyifuzo cyo kwiyamamaza ntabwo gihita gihindura Nkurunziza interahamwe! Biramutse ari uko bimeze Paul Kagame ushaka guhindura itegeko nshinga mu mayeri menshi kugira ngo azagwe kubutegetsi we yakwitwa iki? Nibura Nkurunziza yemera amatora kandi akihanganira kubana n'abanyepolitiki bamunenga, mu Rwanda se byifashe bite?

Abanyarwanda bagomba kwitonda cyane mu kibazo cy'u Burundi.

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
abantu bikoreye u Rwanda mumitwe yabo barasaze sibazima, baca umugani mukinyarwanda NGO umwana wanzwe niwe ukura. mubareke bavuvuzere twiyubakire urwatubyaye, iyo mwijuru iratuzi
Répondre
I
Ahubwo abarundi bararye bari menge,ikizanye icyo gihangange iwabo si amahro gusa
Répondre
R
ariko ibipinga mwabaye mute,ibibazo byanyu byose mubyitirira HE Kagame,ntabwo nabarenganya ariko yabakubitiye ahareba I Nzega ababuza gusoza genocide mwakoreraga abatutsi naho abifuzagako Burundi iva muri EAC bagire vuba nubundi ntacyo yarimaze mo,umusanzu se batanga
Répondre
G
ABABISHOBOYE MUNTANGARIZE IYI MESSAGE IGIRA INAMA ISHEMA PARTY

Ba Bwana na ba Madamu bo mu Ishema, ibyo mukora muravunikira abandi nk’aba ba Rutayisire Boniface.

Reba iyo video : https://www.youtube.com/watch?v=JiXyucoUg_k

Mwe nta projet politique mufite ifatika. Murakora politiki ya serwakira kuko nta nkingi nyamukuru mufite mushingiyeho muri politiki nk’uyu mberetse ushyize imbere ikibazo cya genocide hutu na tutsi.

Niba mufite n’inshuti zirabashuka kuko zirabirukansa nka ya politiki bakoreshaga Rusesabagina nyuma bakarekura.

impamvu mbabwiye gutyo nuko mubiyaga bigari politiki yaho inshingiye kubibazo by’amoko, ubwicanyi n’amateka y’ingoma zabayeho n’amacuti yazo kandi muri ibyo nta nakimwe mufatiyeho ngo mukite inkingi yanyu mushyize imbere. Reka da murimo murirukanka nk’ibibondo. Politiki y’ibiyaga bigari (Rwanda Burundi ntabwo ishingiye kubukungu ibihugu bikurayo ahubwo ni ibyo tubabwiye.
Nk’ubu ko muvuga ngo mwateguye conference de presse muyijyamo iyihe projet mwita iyanyu yashitura amahanga mukumva hari igishya muzaniye u Rwanda ? Kuvuga ko muzajya mumatora se kandi bafite abandi bayagiyemo ba Rukokoma n’abo ba Ingabire bayafungiwe murumva amahanga yabajya inyuma ngo akuremo igiki gishya ? Mukekako se ko muri 2017 arimwe muzaba muyarimo mwenyine ? Oya da, hazaba hari abandi babarusha uburemere kuburyo ahubwo mwe bashobora kubahonyoreramo kugirango mutagaragara.

Bref murimo murata igihe mwirukanka. Aho kwiruka gutyo iyo mwiyunga n’andi mashyaka afite icyo avuze muri biriya byose mbabwiye nibura ntimwazaburiramo.

Niba hari n’ubagira inama gutyo mukora mumubwire ko ari igicucu cyangwa ibicucu bitazi u Rwanda na politiki yacyo.
Mwebwe muravunikira ubusa. ibi mbabwiye ibihe bizabibereka mubikorwa. Njye ntashyaka ndimo ariko nditegereza. Kugeza ubu uwo nshima ni umuntu umwe mbona ufite ejo hazaza hasobanutse ariwe uyu : https://www.youtube.com/watch?v=JiXyucoUg_k
Gakuba
Répondre
M
Nkurunziza ntakangwe nabo bazungu barigusakuza ngo barahagarike infashanyo, bazazigarura bidatinze. Nonese nikuko aho gufunga ambasade zabo bahisemo kohereza abazirinda, suko badashaka kuva mu Burundi? Ntabwo guhagarika infashanyo zingabo zu Burundi, biterwa nuko zica abaturage ahubwo zizira yuko zaburijemo umugambi wabo woguhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza. Nonese Kagame koyarashe inkambi zabatura ikibeho, murikongo, kugeza nanubu akibica niyihe nkunga bamufungiye? Abajyaga bibeshya bakabeshya abazungu ngo ingabo zu Burundi ntizishyigikiye nkurunziza bakozwe nisoni. Ingabo zabaretse yuko zimushigikiye kandi zishyize hamwe none zabashije kwikiza ninkumbi zari zizirimo. Abazugu batewe ikimwaro nokubana Nkurunziza ikiri kubutegetsi, none ngo ingabo zirikwica abaturage bifatanize na Niyombare kumugaragaro naho Nkurunziza nuko arumukristo iyabundi bose ntibaba bafunze.
Répondre
M
Akariro gake na frein Mme et Mr Aaaaa. Kagamé azabazwa ibibazo byose byabaye ku banyarwanda, abanyecongo n'ibiri kuba ku barundi byose nyuma ya 1990. Ubyange ubyemere uko niko biri. Natabibazwa hano ku isi, imbere haramutegereje, kandi ntibitinze agapfa urupfu ruruta urwo Sadam yapfuye.
Répondre
A
ariko wamugabo we washyize hasi kagame yagutwaye iki? ibibazo byose ubishyiramo urwanda nabayobozi bayo ukwiriye gutabwa munyanja yaka umuriro namazuko kuko urusha satani ubugome
Répondre
M
Mana yacu, nziko uri hejuru ya USA, ya ONU , Kagamé n'abandi bagome bagambiriye kumara abanyafurika ku isi ku bw'inyungu zabo. Hari icyo wakora ugatabara abarundi.
Répondre
P
Bavandimwe, njye nkeka Kagame yiha ingufu adafite. Kuko ukuntu mbona determination abarundi bafite kugeza ubu, Kabutindi Kagame abigiyemo bishobora kumugirira ingaruka zamuhitana we n'agatisko ke. Ibiri kuba mu Burundi bisa nkaho ari historique, kuko abanyagihugu (ABARUNDI) bashaka ubwabo ntawubafashije guhindura ibintu maze bagaca anarchie igengwa n'abategetsi bacu bikorera ibyo bashaka, badatinyuka no kwica constitution. Mbyise historique kuko akenshi iwacu nta kintu kigerwaho Bagashaka Buhake batabiri inyuma.
Naho Kagame ameza nkaya Ngagi uko izamuka ijya mu bushorishori igenda yerekana innywo yayo. Nareke abarundi aribo birangiriza ibibazo byayo, kuko n'ubundi abari kubutegetsi ntabwo ntiyashakaga ko bajyaho kandi babigera aho areba.
Naho Nkurunziza nubwo andutira Kagame, ariko yarakwiye kwibahiriza constitution maze akaruhuka agasanga ba NYACUBAHIRO Ntibantunganya na Ndayizeye. Ibyo arimo bishobora kumurangirira nabi, kandi nabitsinda azaba asubije ABARUNDI inyuma kuburyo uBurundi bushobara gutegekwa na MONSTRE imeze nka Kagame, uretse ko nawe ubwe mbona ashaka kumera nka Kagame.
Répondre
R
Nyabuneka barundi bavandimwe bacu ntimugwe mu mutego mutindi Kagome akoresha iyo yarose ubutegetsi . Ntimwibagirwe ko imyaka itatu mbere y intambara yakoze i Rwanda yari yarohereje ibihumbi by abajeune yari yarigishije kuniga ; udufuni ....ari nabo bahise bajya ku mabarriere , igihe yari amaze guhitana Habyara . Mushyire hamwe kandi mushishoze .Empire Hima Tutsi irakomeje . Uruzi niba mwari mufite ka zahabu umushinwa yaza gucukura ; bityo abami 2 b isi barebana ikijisho mugahumekaho gato .Imana ibafashe kandi ibarinde.
Répondre
E
uwakwereka buri mudugudu urimo umuntu uhatira abantu gusinya ngo manda ya gatatu bayimuhe ntibyoroshye pe
Répondre
K
Aragahabwa ivu uwo mugwagasi ni Kagome. Uzamuha manda ya 3 bazajyana mu kaburi.
D
Ico nosaba leta y'Uburundi na ya Tanzaniya ni uko ivyo bihugu vyacu vyoraba ukuntu vyova muri urya muryango wa East African Community mu maguru masha. Hanyuma Uburundi na Tanzaniya bikinjira mu muryango w'ibihugu vya Afrika y'amajepfo witwa SADC.
Iyo ngingo hamwe amaleta ya Tanzaniya n'Uburundi yofatwa, vyofasha k.umutekano
Répondre
N
ahubwo baratinze. Twebwe twibaza icyo barindiriye muriyo ngirwa EAC kikatuyobera. Babikore hakiri kare maze ikibyimbye kimeneke. Nta gutinda mu makorosi kuko burya si buno. Turazi ko abo bagesera bateji amarira n'amaganya bishingikirije the beast of revelation(ONU/UN-aha naho tuba tuzi uwo tuvuga). Nta gutinya rero, Imana iri kuruhande rwacu. Kwirwanaho rero birakenewe kuko ONU yimeje kumara abantu kw'isi. Kanguka burakeye.