Burundi: Impuruza y’ibitero kubitabira mitingi z’amashyaka akoresha inama zo kwiyamamaza !
Mugihugu cy’u burundi imyigaragambyo irakomeje ariko hakaba hakomeje no kugaragara ibikorwa by’ubugizi bw’anabi. Kuri uyu munsi wo kuwa kane taliki ya 28/05/2015, Bwana Nininahanzwe Pacifique, uyobora umwe mu muryango utegamiye kuri leta ndetse akaba n’umwe mubayobozi b’imyigaragambyo yanditse kurubuga rwe rwa facebook amagambo y’impuruza y’ibitero bishobora guhitana abarundi benshi, dore uko yanditse iyo mpuruza mu rurimi rw’igifaransa ariko tukaba twabishyize mu kinyarwanda :
«Mu Burundi, turatabaza, turatabaza! Itsinda ry’abakozi ba SNR (ndlr : ibiro bishinzwe ubutasi mu Burundi) riyobowe na Kazungu ryiteguye kugaba ibitero rikoresheje ibisasu bya grenade kandi kuburyo ibyo bitero bibera icyarimwe ahantu hanyuranye,ibyo bitero bigomba kugabwa kubari mu nama za mitingi z’ishyaka rya Cndd-Fdd, kimwe n’ishyaka rya FNL igice cya Jacques Bigirimana n’ishyaka rya Uprona rya Concilie.
Hari kandi irindi tsinda rigizwe n’abantu bavuye muri sosiyete sivile ryateguwe kandi rihabwa amafaranga kugira ngo rigereke ibyo bikorwa bibi kubantu bamwe b’abayobozi ba sosiyete sivile no kubayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Iryo tsinda ryahawe ruswa y’amafaranga kugira ngo rishinje abandi ibinyoma rikaba riyobowe n’umunyamakuru w’umututsi wo muri RPA (mpisemo kutavuga izina rye). Iyi nkuru tukaba tuyihawe n’abantu bo muri SNR. Ntacyo twemeje cyangwa duhakanye kuri iyi nkuru, tuyitanze uko iri kugirango ibe integuza. » (Nininahazwe Pacifique-facebook).
Iyi nkuru nimwe muri nyinshi ziri gutangwa ku kibazo cya politiki cyavutse i Burundi kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza, tuyitanze uko iri kugira ngo twereke abasomyi bacu umwuka mubi n’urujijo biri mu gihugu cy’u Burundi kuburyo ibikorwa biri kuhakorerwa utamenya uwo ubyegekaho, gusa rero birasaba Nkurunziza kurushaho gushishoza kuko inkuru nyinshi zitangwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga zigaragaza ko nyuma y’imyigaragambyo i Burundi hashobora gukurikiraho intambara mu gihe abayobozi b’i Burundi bakomeza igikorwa cyo gukoresha amatora byanze bikunze! Amatora y’abadepite n’abayobozi b’amakomine ateganyijwe kuwa gatanu taliki 5/06/2015.
Umunyamakuru ushinja igipolisi cy'u Burundi ko aricyo kishe umunyepolitiki Zedi Feruzi nawe yamaze guhungira mu Rwanda i Kigali n'ubwo yakomerekejwe n'amasasu; mu gihe Nkurunziza yabohaga abatavuga rumwe na Kagame bahungiye i Burundi akabohereza mu Rwanda, ubutegetsi bw'u Rwanda bwo buri guha indaro abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Nkurunziza, iyo akaba ariyo nyiturano Paul Kagame ari guha Nkurunziza!
Ni ukubikurikiranira hafi
Ubwanditsi