Burundi : Haravugwa ko Nkurunziza yahiritswe kubutegetsi

Publié le par veritas

Ingabo z'u Burundi

Ingabo z'u Burundi

Akanama kiyise Comité de restauration de la concorde nationale, kavuze ko kakuyeho umukuru w'u Burundi Pierre Nkurunziza ubu wari wagiye muri Tanzania mu nama yari yateguwe n'umuryango w'ibihugu byo muri Afrika y'uburasirazuba ku kibazo cy'u Burundi.
 
Mw'ijambo ryavuzwe na General Major Godefroid Niyombare, ako kanama ngo kafashe iyo ngingo kuko Prezida Nkurunziza yanyuranije n'itegeko nshinga agashaka kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu inshuro ya gatatu.
 
Aka kanama kagizwe na General Major Godefroid Niyombare (perezida), General Major Cyrille Ndayirukiye, General Sylvere Habarugira, Colonel Leonard Ngendakumana, Commissaire de Police Zenon Ndabaneze na Commissaire de Police Nimenya.
 
Kuva aho ayo makuru amenyekaniye biciye ku maradio yigenga y'i Bujumbura, abanyagihugu bahise bajya mu murwa mukuru kwishimira ibibaye.
 
BBC
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
yewe urwanda dusobanukiwe Democrats nka barundi imiyoborere yasimbura ubutegetsi
Répondre
U
Buretse gato wirebere BURUNDI ngo iraba nka SOMALIA !!! Ubwo NKURUNZIZA yahisemo kunyura UGANDA kwa MUSEVENI, ni uko azi ko bimworohera kunyura RDC akamanukana na renfort za FNL zitavuga rumwe na RWASA zizansweyo zizajya gufatanya n' abanndi basilikatre bari indani mu BURUNDI bamushyigikiye, maze umuliro wongere wacye kabisa mpaka Bujumbura. Amateka aryoha asubiwemo koko !!!!!! ARUSHA II niyo izongera ikabakiza !!!!!!!!! Na Paul KAGAME ubwe yivugiye ko azasubira mu rugano nihagira ubumwambura !!!!!! Un rebelle uwo ariwe weseiyo yabufashe ntaburekura keretse isasu ryonyine niryo mucamanza !!!! Yaba NKURUNZIZA, yaba KAGAMe kubambura ubutegetsi keretse umuliro nta bindi bindi
Répondre
M
Abasirikare ba barundi bakoze akazi gakomeye sinibaza ko kabarebe yatinyuka nkibi , inshyi zamumennye amatwi . Sinzi niba rpa izigera yumva umwuga wa gisoda. Ntibasi gutandukanya inzirakarengane na aduyi. Ubu muri onu hari kwigwa amabi bari gukorera abaturage muri centrafrica
Répondre
K
Ku barundi mwese .Felicitation ! Mutanze urugero rwiza ku banyarwanda .Ahasigaye ni ahacu !
Répondre
N
Amaradiyo yigenga yari yarahagaritswe na Nkurunziza harimo RPA kimwe na whatsapp na facebook ubu biri gukora neza mu Burundi! Bravo ngabo nziza z'abaturage!!
Répondre
K
Unva kandi wabuze ibyo wandika wacyohe we!<br /> Kagame azabasaza!
Répondre
N
Yooo!! Ibi ntako bisa peee! veritasinfo urakoze natwe uduhaye ijambo! ubuse Kagame arabigenza ate? Aratera i Burundi kuko umuhutu yafashe ubutegetsi se bahu? Abarundi ndabemeye!
Répondre
A
Bien abarundi mumaze kumva demokrasi icyo bisobanuye. Ngaho rero mugarure umutekano wa buri wese ibyo kwirirwa muri yerere yerere bihagarare! mucunge neza abashakaga kubagerekaho genocide babure ayo bamira nayo bacira! hafi yanyu hari ibirura bishaka kubavangira murikanure mucunge inkengero zose inkoramabi zabigize umwuga ze kubona aho zimenera ziza kubatobera. Félicitations!!!!!