Burundi : Imipaka n'ikibuga cy'indege cya Bujumbura byafunzwe (kurikira)

Publié le par veritas

Uyu ufite indorerwamo ni Général Niyombare agiye gufata ijambo kuri radiyo RPA

Uyu ufite indorerwamo ni Général Niyombare agiye gufata ijambo kuri radiyo RPA

21H30: Amakuru menshi ari guturuka ahantu hanyuranye aremeza ko Nkurunziza yahungiye kwa Museveni muri Uganda kuko kugera i Bujumbura byananiranye! ikibuga cy'indege kirafunze kandi abakozi batashye kikaba kirikzwe n'ingabo! Ese gusaba ubuhungiro kwa Museveni nibyo yahisemo aho kuguma muri Tanzaniya? icyo nicyo kibazo abantu benshi bari kwibaza!
 
20H10 : Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA), kirahamagarira impande zishyamiranye i Burundi hagati y’abasilikare bashyigikiye Nkurunziza n’abahiritse ubutegetsi bwe,ko bose bagomba gushyira intwaro hasi. (cfr : JA).
 
20H05 : Uyu munsi wose wo kuwa gatatu ugiye kurangira hataramenyekana uruhande rufite abasilikare benshi kurusha urundi hagati y’abasilikare bashyigikiye Nkurunziza n’abahiritse ubutegetsi bwe; gusa rero abaturage bari mu myigaragambyo bashyigikiye abasilikare bari mu gikorwa cyo kuba abahuza b’ibice byombi by’ingabo bihanganye, umunsi wose ibyo bice byombi byiriwe mu biganiro mu buryo bw’ibanga, bikaba byumvikanye ko bitagomba kumena amaraso y’abarundi ko kandi Nkurunziza atagomba kwiyamamariza manda ya gatatu ; ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kuba mu mu muhezo mu gihe igihugu cya Tanzaniya cyatangaje ku mugaragaro ko Nkurunziza yafashe indege imusubiza mu gihugu cye cy’u Burundi ariko kugeza kuri iyi saha bikaba bitaramenyekana igihugu yerekejemo ! Ikibuga cy’indege cya Bujumbura kirafunze n’amatara akimurikira yazimijwe(cfr :J.A).

18H55: Abari mu myigaragambyo bari berekeje ku kibuga cy'indege basabwe gusubira inyuma n'abasilikare babyemera mu mahoro, naho radiyo Rema FM iri i Bujumbura igice cyayo cyo hanze aho imodoka zihagararara hafashwe n'inkongi y'umuriro. Abari mu nama i Dar es salaam bamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi i Burundi kandi bakaba bemeje ko Nkurunziza yasubiye i Bujumbura , gusa ntagihamye cy'uko yagezeyo.

17H40: Nyuma y'aho Jenerali Majoro Godefroid Niyombare atangarije ko yahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza, hamaze guhinduka byinshi mu gihugu cy'u Burundi, abari mu myigaragambyo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, amaradiyo yari yarafunzwe yongeye gukora, imirongo ya telefoni (whatsapp na fecebook) yongeye gukora, abantu bari barafungiwe ko bagiye mu myigaragambyo bari mu mujyi wa Bujumbura bafunguwe!
 
Nubwo izo mpinduka zahise zigaragaza, Nkurunziza uri muri Tanzaniya i Dar es salam yatangaje ko abakwirakwije igihuha cy'uko bahiritse ubutegetsi bwe arabageza imbere y'ubutabera; Perezida wa Tanzaniya akaba yatangaje ko Nkurunziza yiyemeje gusubira i Bujumbura ariko Général Major Godefroid Niyombare akimara kumenya iyo nkuru yahise atanga itegeko ryo gufunga imipaka yose y'igihugu ndetse n'ikibuga cy'indege cya Bujumbura (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye)
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
peter<br /> 14/05/2015<br /> kugundir'ubutegetsi nibibi ba president bo mukarere bose barebereho.
Répondre
K
Ngabo, veritas niba agusaba commentaires uzazimwime, we acunga urubuga rwe uko ashatse!
Répondre
U
IBI BABYITA GUSABA UWO WIMYE. NONE SE KO MWARI MWARAKUYEHO AHO BASHYIRA COMMENTS NONE MUBONYE MUKENEYE AMAKURU MURAHURUTUYE .YEWE NDABONA IBYANYU BIDASOBANUTSE.
Répondre
G
Ndasaba Veritas kwifata cyane mu kibazo cyi i burndi ikaba neutre. ikindi ibigiye kuba muri kariya karere ni urugamba rwanyuma rwo gushyiraho iriya ngoma ntutsi. ntagihe tutagize abahutu bibi goryi nka Niyombere ni bindi bihutu biri kwiruka mu mihanda i bujumbura ngo birabyina intsinzi kandi bitazi uru bitegererje. ikosa Habyara yakoze niryo na NKURUNZIZA Ykoze. kutikiza umwanzi amureba. kwinjiza umwanzi mu imbere, kujya muri Tanzania aziko agiye guhurirayo na badayimoni babiri bakomeye, KAGAME,KAGUTU, kandi asize abagambanyi mugihugu cye ,ariko uguhima atihimye agirati cyo turwane. dutegereze gato.
Répondre
C
Ibi mwandika harimo ibinyoma byinshi iriya foto ibanza hejuru muravuga ko Godefroid yari agiye gufata ijambo kuri iriya radio à 21 h 30. None se ko iriya foto yafashwe ku manywa? None se ko wumva Bari ba yitwa te?
Répondre
M
Mu rwanda natwe ducyeneye Mu kuri abakora nkibyaba baru ndi nitwe dusigara nye umunya gitugu
M
Shut up. Nkurunziza yahunze Godfrey yafashe ijambo niba utaryumvishe komeza uhugire muri ayo