Burundi : Avocat wa Paul Kagame niwe uri gukorera Nkurunziza dosiye yo kumushinja gutegura jenoside!

Publié le par veritas

N'ubwo amaboko 2 ya Nkurunziza aramutsa akaboko kamwe ka Kagame ntabwo amwitayeho!

N'ubwo amaboko 2 ya Nkurunziza aramutsa akaboko kamwe ka Kagame ntabwo amwitayeho!

Kuri uyu munsi wo kuwa kane taliki ya 7/05/2015 imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza yakomeje i Burundi; kuri uyu munsi abantu bane bakaba basize ubuzima muri iyo myigaragambyo. Insoresore ziri mu myigaragambyo zashoboye gutwika umuntu arapfa zimushinja ko ari imbonerakure, hari umuturage nawe warashwe isasu mu mutwe naho undi yicwa na grenade mu kivunge cy’abigaragambya. Iyi myigaragambyo iri kumena amaraso ikomeje kuba mu gihe Nkurunziza nawe ku mugoroba wo kuwa gatatu yavuze ko agomba kwiyamamariza manda ya 3 ariko arahira ko ntayindi manda azafata nyuma y’iyo. Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Madame Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko uwo muryango udashobora kwemera manda ya 3 ya Nkurunziza kuko itanditse mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu, avuga ko amatora adashobora kuba muri iki gihe hakomeje kugaragara umutekano mucye mu gihugu kandi n’impunzi zirenga ibihumbi 40 zikaba zikiri hanze. Amatora ya mbere i Burundi ateganyijwe ku italiki ya 26/05/2015 !
 
N’ubwo iyo myigaragambyo ikomeje gukora abarundi mu nda, ubushyamirane buri mu Burundi bwatewe na manda ya gatatu ya Nkurunziza, ikibazo cy’abantu bari gupfa n’imyigaragambyo idahagarara bishobora kuvamo idosiye yo gufunga abahutu bose bakajyanwa mu rukiko rw’Arusha nk’uko byagendekeye abahutu bo mu Rwanda. Umuyobozi w’ishyaka rya FNL ishami rya gisilikare Bwana Isidore NIBIZI niwe wahaye ikiganiro veritasinfo kuwa 28/04/2015 avuga ko Nkurunziza yagaragarije amahanga ko abahutu badashoboye kuyobora kandi ko agiye guha Kagame Paul urwitwazo rwo gusubiza ubutegetsi abatutsi b’i Burundi. Iyo witegereje aho ibintu bigana i Burundi nta kabuza abatutsi bagiye kongera gufata ubutegetsi kandi abahutu benshi b’abarundi bakazagerekweho urusyo rwa jenoside nk’uko byagendekeye abahutu bo mu Rwanda.
 
Maître Bernard Maingain ageze kure dosiye yo gushinja Nkurunziza n’abahutu gutegura jenoside!
 
Uyu Me Bernard Maingain niwe uburanira Paul Kagame mu rubanza rw’indege yahanuye mu 1994 yarimo Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi. Me Maingain akaba avuga ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu kugira ngo zikore jenoside y’abatutsi, bityo Kagame akaba ari umwere kandi iyo dosiye ikaba igomba guteshwa agaciro ko kuba yagezwa imbere y’abacamanza. Nk’uko amakuru ikinyamakuru “la libre belgique” abivuga, uyu Maitre Maingain yamenyeshejwe n’imiryango itegamiye kuri leta yo mu gihugu cy’u Burundi ko ifite abantu bagomba kumuha amakuru y’uburyo Nkurunziza ari gutegura jenoside mu Burundi ndetse no guhungabanya umutekano mukarere kose. Ntibyumvikana ukuntu avocat wa Paul Kagame ariwe ariya mashyirahamwe yiyambaje mu kibazo cyo gushinja ibikorwa bibi ubutegetsi bw’u Burundi kandi  bizwi ko uyu avocet ariwe ugira umwere uwivuganye perezida w’u Burundi!
 
Maître Bernard Maingain afatanyije n’iyo miryango bashoboye kohereza mu gihugu cyo hanze batavuga icyo aricyo, abantu babiri bakorana bya hafi na Général Adolph Nshimirimana ushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi. Abo bantu babiri bashoboye guha Maitre Maingain ubuhamya bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri gutegurwa na leta y’u Burundi, hakaba hashize ukwezi ubwo buhamya babugejeje kuri Maitre Maingain; nawe wahise ageza ubwo buhamya ku muryango w’abibumbye ONU akimara kububona! Ntabwo Maître Maingain avuga niba mu kugeza ayo makuru muri Loni hari uwari wabimusabye!
 
Umwe muri abo bantu babiri yahaye ubuhamya Maître Maingain avuga ko akorana bya hafi na Général Nshimirimana, akaba yaramubwiye ko Général Nshimirimana yaguze intwaro (umubare n’aho yaziguze ntihavugwa) akazinyanyagiza mu baturage bari hirya no hino mu gihugu cy’u Burundi. Uwo mutangabuhamya akaba yarabwiye Maître Maingain ko hateguwe gikorwa kitwa kiribat (opération kiribat) cyari gishinzwe kohereza “Imbonerakure mu myitozo ya gisilikare mu gihugu cya Congo” mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’akarere kose. Maître Maingain akaba yarohereje ayo makuru yose mu muryango w’abibumye ONU, abo batangabuhamya nabo basubira  mu Burundi.
 
Nyuma y’aho abo batangabuhamya basubiriye mu Burundi Maître Maingain yabwiye ikinyamakuru « la libre Belgique » aya magambo agira ati :” nyuma yagarutse kunshaka(uwo mutangabuhamya) ari kumwe n’umwe mubamukuriye mu rwego rwisumbuyeho, ansaba niba nshobora kubashakira ahantu baba mu mutekano. Nashoboye kubona udufaranga, mbashakira ibyangombwa by’ibikorano mbabonera n’abo baraba bihishe mu gihugu kimwe cy’Afurika”. Umwe muri abo batangabuhamya akaba ari uwo mu rwego rwo hejuru rushinzwe umutekano kwa Général Adolph Nshimirimana, akaba  yarabwiye Maître Maingain uburyo igikorwa cya Kiribat cyagombaga kubyutsa ubushyamirane bw’amoko mu gihugu cy’u Burundi, icyo kikaba cyari ikifuzo cya Nkurunziza kugira ngo ashobore kuziyamamariza manda ya 3 kuko amasezerano y’amahoro y’Arusha azaba agaragara nkaho nta gaciro agifite.
 
Ibyo byose bikaba bigomba gukorwa hahimbwa umutwe wa baringa w’inyeshyamba n’amazina y’abantu bazaba bawugize! Uyu Maître Maingain ashinja kandi Nkurunziza urupfu rw’ababikira b’abataliyani ngo bazize kuba bari bazi aya makuru y’imyitozo y’imbonerakure muri Congo nk’uko yabibwiwe n’abo batangabuhamya. Maître Maingain avuga ko aba batangabuhamya bamuhaye amakuru y’uko interahamwe zakoze jenoside mu Rwanda ngo zinjijwe mu mutwe w’imbonerakure ndetse batanga n’irangamuntu z’izo nterahamwe arazifotora azohereza muri ONU!
 
Ni uku inkotanyi zafashe igihugu
 
Umwe mu basomyi ba veritasinfo wabonye iyi nkuru (kanda aha uyisome kuburyo burambuye) yahise ampamagara, ambwira ko abonye iyi nkuru ya Maître Maingain imeze nka Fax bajya bavuga ngo Géneral Dallaire yohereje muri ONU mu 1994, iyo Fax ikaba yaravugaga ko leta  ya Habyarimana yarimo itegura jenoside! Icyo gihuha akaba aricyo cyashingiweho hemezwa ko jenoside yateguwe mu Rwanda ndetse hanashingwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwo guhana abahutu bateguye jenoside ariko kugeza ubu urwo rukiko rukaba rutarashobora kwerekana uburyo iyo jenoside yateguwe n’ubwo bitabujije ONU kugereka icyo cyaha cya jenoside ku bahutu bose;  nyamara imbarutso y’iyo jenoside yakomwe na Paul Kagame ubwo yahanuraga indege yarimo abakuru b’ibihugu bibiri ariko byarirengagijwe kuko abashyizeho urwo rukiko ari nabo bamuhaye uburenganzira bwo guhanura iyo ndege!
 
Uyu Maingain nawe azanye ibyo kohereza dosiye kuri Nkurunziza muri ONU, ndetse agaragaza ko n’interahamwe zakoze jenoside mu 1994 zifatanyije na Nkurunziza. Ntabwo bisaba ubwenge bwinshi kugira ngo hagaragare ko ubu buhamya bwahawe Maingain ari itekinika ryo gukora dosiye ku gufunga Nkurunziza nkuko Laurent Bgabgo wa Cote d’ivoire byamugendekeye!  Ikinyoma gikomeye cyane kiri muri ubu buhamya ni aho bavuga ko interahamwe zo mu 1994 zifatanyije na Nkurunziza! Uko byagenda kose interahamwe ni abantu kandi zirasaza, ni gute umusore wari ufite imyaka 25 mu 1994 kugeza na n’ubu akaba agifite imyaka 25 ko imbonerakure zigizwe n’abasore ba kiri bato? Ese izo nterahamwe ntizipfa, ntizirwara cyangwa ngo zisaze? Ni mpamvu ki Nkurunziza yajya kwifatanya n’abanyamahanga kandi afite igihugu?...
 
Ibi bifitirano bya Maître Maingain birerekana ko ubwicanyi buri gukorerwa abaturage mu Burundi buzajya ku gatwe ka Nkurunziza ariko butaretse n’abahutu bose bo mu Burundi kuko bari kuvuga ko Imbonerakure zahindutse interahamwe! Mu minsi mike bazavuga ko abari gupfa ari abatutsi bari kwicwa n’interahamwe. Mu minsi yashize havuzwe abasilikare Kagame yohereje mu Burundi mu gikorwa cyo gutegura igitero kuri icyo gihugu, bamwe bakaba bariyise abavugabutumwa mu madini anyuranye , abandi basaba akazi ko mumirimo iciriritse mu Burundi! Ese abo basilikare ba Kagame baramutse bishe abarundi biyita imbonerakure abarundi babyifatamo bate?
 
Ikigaragara cyo ni uko Nkurunziza yanzwe n’amahanga cyane bitewe n’uko yagaragaje ko yasuzuguye ibyo yamusabaga byose, ntabwo kandi n’abarundi batavuga rumwe nawe bamworoheye kubera ibyo gushaka kugundira ubutegetsi ariko biteye agahinda gushaka kubika urusyo rwa jenoside kubaturage bose b’abahutu b’abarundi kubera inyota y’ubutegetsi ya Nkurunziza! Buhoro buhoro bitangiye kumvikana ku isi yose ko imbonerakure ari interahamwe kandi na leta ya Paul Kagame akaba ariko ibyemera cyane, mu gihe bigaragara ko n’uwakoze iyi dosiye akayohereza muri ONU ari umukozi wa Paul Kagame. None se ubwo si Paul Kagame uri gukorera Nkurunziza dosiye no guhindura abarundi bose abajenosideri?
 
Abanyepolitiki b’abarundi bagomba gushishoza bakareba kure bakegerana bakareba uburyo bakura igihugu mu kaga ariko Imana ikegera Nkurunziza agasubiza agatima impembero akareka ibyo kwiyamamaza kugira ngo abarundi batamarana kandi bashobore kunga ubumwe naho ubundi nibareba nabi Kagame arabinjirana babure intama n’ibyuma kandi biragaragara ko amahanga yamaze kuyakura kuri Nkurunziza nk’uko yabikoze kuri Habyarimana mbere yo kumwica! Nta kindi cyakiza abarundi uretseko Nkurunziza yakwemera guha umwanya abarundi bo mu ishyaka rye bakitoramo undi waba umukandida bityo ubumwe bukagaruka vuba mu ishyaka ndetse no mu gihugu cyose, kiretse nyine niba Nkurunziza yaba afitanye ibanga na Paul Kagame ryo kwanduza abarundi bose b’abahutu nk’uko umwe mu banyepolitiki b’abarundi yabimbwiye, maze abahutu mu Burundi bakazibagirwa ubutegetsi burundu!
 
ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :