Abantu 11 bahangayikishije cyane agatsiko kayoboye u Rwanda
muri iki gihe Paul Kagame asigaye yishisha buri wese ariko cyane cyane abatutsi kuko azi neza ko aribo bazamwica!
Mu Rwanda ubu hari abantu 11 babuza agatsiko gusinzira kubera kubikanga. Iki gitekerezo cyacu twagiteguye dushingiye kubyo twagiye tuganira n'abantu batandukanye bari mu gihugu hagati kandi bazi gusesengura politike y'u Rwanda muri uyu mwaka w’2015.
11.Dr David Himbara :
Uyu mugabo ufite impamyabushobozi ihanitse yo ku rwego rwa Doctorat mu by’ubukungu, yabanye igihe kirekire na Paulo Kagame ari umujyanama we. Ni umututsi wavuye Uganda kimwe na perezida Paulo Kagame bivuze ko byanze bikunze afite abantu mu gatsiko kayoboye igihugu baba bamufasha kumenya ibibera mu mbere. Amenyerewe kandi mu kuba asobanukiwe neza uburyo n’amayeri akoreshwa mugusahura umutungo w’igihugu. Uwacyekwa wese ko afitanye imishyikirano n’uyu mugabo yahura n’ibibazo bikomeye. Ni muri urwo rwego murumuna we Colonel Tom Byabagamba na muramu we General Frank Rusagara batawe mu mvuto.
10.Dr Donald Kaberuka :
Uyu mugabo nawe w’umuhanga cyane muby’ubukungu ni umwe mubatutsi baturutse mu gihugu cya Uganda. Yabaye ministri mu Rwanda mbere yo kujya kuyobora Banki Nyafrika y’iterambere (BAD). Uyu mwanya watumye yiyegereza abanyabubasha benshi i Burayi na Amerika tutibagiwe na Afrika. Uyu amaze iminsi mike atangiye kwibazwaho niba igikundiro n’inoti yigwijeho adashobora kubikoresha mugushaka kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda. Yifuje kwiyamamaza 2017 byahungabanya agatsiko kayoboye u Rwanda ubu kuko kugeza ubu ntacyo babona bamushinja.
09.Ally Yusuf Mugenzi :
Uyu ni umuyobozi w’igisata cya BBC kivuga ikinyarwanda n’ikirundi. Nubwo BBC yafunzwe, itakivuga mu Rwanda (ndlr : ku mirongo ya FM) birazwi ko hari imishyikirano irimo kuba kugira ngo iyo radiyo yongere ivuge mu Rwanda (si ubwa mbere byaba bibaye). Nubwo bwose byagiye bihwihwiswa ko uyu munyamakuru wa BBC yaba yaragiranye imishyikirano ya rwihishwa n’abanyabubasha ba Kigali; bityo bakaba bashingira k’uburyo iyi Gahuzamiryango mbere gato y’uko ifungwa yari isigaye ihitamo komenti zo kuri facebook mumakuru yabo, bagasoma gusa izitumvikana nabi mu matwi y’abanyabubasha b’i Kigali, ndetse mu batumire mu imvo n’imvano hakaba hari hasigaye hatumirwa abatabangamiye cyane agatsiko. Ubu hibazwa uko uyu mugabo azitwara mu mwaka w’2016 na 2017 mu gihe ibihugu by’ibihangange byakomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rufungure BBC Gahuzamiryango.
08.Dr Theogene Rudasingwa :
Uyu munyarwanda nubwo yibera mubuhungiro muri Amerika , ahangayikishije cyane abicaye ku ntebe i Kigali. Kuba azi neza inshuti za Paulo Kagame zimwe akaba yaragize uruhare mukuzihuza na Kagame, kuba kandi afite uburambe mubya politiki; kuba kandi yarayoboye RPF Inkotanyi, ibi bimushyira ku mwanya wabuza gusinzira agatsiko kayoboye u Rwanda. Kuba passport ye yaragizwe imfabusa hagamijwe kumubuza gutembera ariko bikanga bikaba iby’ubusa akaba atembera mu Burayi na Amerika bituma aba umwe mubabangamiye kandi banahangayikishije agatsiko kayobowe na Paulo Kagame.
07.Faustin Twagiramungu :
Uyu mugabo wigeze kuba ministri w’intebe wibera m’ubuhungiro mu gihugu cy’Ububiligi azwiho kuba atarya indimi mubyo avuga. Ni umwe mubahutu bizwi ko bigoye kuba wamugura ngo abe igikoresho. Byemezwa ko yanze ibyiza byinshi yashoboraga guhabwa n’agatsiko kayoboye Leta ya Kigali kuko yasangaga byamubuza kuvuga no kwisanzura uko bikwiye. Ni umunyapolitiki ubifitemo uburambe kandi ufite intoki zera zitajejeta amaraso, bityo aramutse yiyemeje gutaha mu Rwanda hakaba hibazwa uko agatsiko kabyitwaramo cyane ko kubona ibyo bamurega byagorana cyane.
06.Felesiyani Kabuga :
Uyu munyemari w’umuhutu ari k’urutonde rw’abantu bahigishwa uruhindu cyane ku isi. Nubwo yatangiwe amadolari menshi cyane ku muntu wazabasha gutunga agatoki aho ari, ntarabasha gufatwa. Umutungo we ntuzwi uko ungana kugeza ubu, hakaba hibazwa uko bizagendekera agatsiko kayoboye Leta ya Kigali igihe yaziyemeza gukoresha ubutunzi n’imbaraga bye byose kugira ngo ahirike ubutegetsi bwa Kigali.
05.Tribert Ayabatwa Rujugiro :
Uyu nawe ni umunyemari wagize uruhare runini mu ntambara yakuyeho ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali. Azwiho uburambe muri politike yo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo cyane ko yigeze gufungirwa i Burundi ku mpamvu za Coup d’Etat akahava atorotse uburoko. Kurebana akana ko mu jisho na Paulo Kagame ntibyamaze kabili bityo aza kwisanga yasubiye mubuhungiro. Uyu afata uyu mwanya wa gatanu mubahangayikishije ubutegetsi bwa Kigali. Hibazwa uko byazagendekera agatsiko kayoboye ingoma ya Kigali umunsi yakwiyemeza gushora ibye n’abe bose kugira ngo anyeganyeze ubutegetsi bwa Kigali. Birumvikana ko uwacyekwa kuba agirana imishyikirano ya bugufi n’uyu munyemari ari kubutaka bw’u Rwanda ntiyamenya ikimukubise.
04.Kigeli V Ndahindurwa :
Uyu mugabo hari abanyarwanda benshi bakimwiyumvamo nk’Umwami. Umunsi yatekereje gutaha murwamubyaye ntagushidikanya ko intebe Paulo Kagame yicayeho izahubangana. Kuba ahangayikishije leta ya Kigali byemezwa n’ingendo z’indege zihoraho z’intuma za Paulo Kagame ziba zagiye kumusaba gutaha. Ku banyarwanda bamwe bemera indagu, bemera kandi bakabyemeza abandi banyarwanda ko ntakabuza azataha kandi akaba umwami uganje i Rwanda. Ibi bituma agatsiko kayoboye u Rwanda ubu kamufata mubahangayikishije ejo hazaza h’ubutegetsi bwabo.
03.Marc Trevidic na Nathalie Poux :
Aba ni abanyamategeko bakurikirana uwarashe indege ya Yuvenali Habyarimana. Nubwo ari abafaransa ntabwo batuma agatsiko kayoboye ubutegetsi bwa Kigali gasinzira kuko hibazwa cyane uko anketi batangiye izarangira. Imbaraga bafite zo kuba bahamya RPF Inkotanyi kuba ariyo yahanuye indege ya Habyarimana no guhita basohora impapuro zisaba isi yose guta muri yombi agatsiko kayoboye ubutegetsi i Kigali, birahangayikishije. Aba bafaransa muby’ukuri bari kumwanya wa gatatu kuko imbaraga bafite nizo zatuma isi yose ifata RPF Inkotanyi nk’umutwe w’iterabwoba.
02.Sylvestre Mudacumura:
Uyu ni umwe mubasirikare bayoboye umutwe wa FDLR. Ukulikije uburyo abasirikare b’Inkotanyi barwanye Kongo (DRC) bamuvuga biragaragara ko bafite icyo bamuziho. Hari abo twakundaga kuganira babona umuntu w’umwihanduzacumu bakamuhimba ngo ni Mudacumura. Ukulikije uburyo Paulo Kagame akunda kugaruka kuri FDLR kenshi mubiganiro bye biragaragara ko itoroshye. Kuba Inkotanyi zarajagajaze igihugu cya Kongo kenshi ariko ntibabashe gutahana agahanga ke kandi kari ku isoko biragaragaza ko nawe atoroshye na busa. Mu myaka ibili ishize byarahwihwishijwe cyane ko yaba yari mu mishyikirano n’agatsiko kayoboye leta ya Kigali ngo yifuza gutaha kuko arwaye diabete.
01.General Kayumba Nyamwasa:
Uyu mujenerali yabaye inshuti magara wa Paulo Kagame igihe kirekire kugeza ubwo n’abagore babo bafatanya imishinga nka Green hills. Abenshi bari ku ngoma i Kigali bashizweho na Kayumba Nyamwasa. Kuba ari umututsi kandi wavuye Uganda bihangayikishije cyane agatsiko kayoboye leta ya Kigali. Iyo ukulikiranye ibiganiro uyu mugabo atanga kumaradio uhita wumva neza ko afite abantu byanze bikunze bakimuha amakuru y’i Kigali. Guhushwa kwicwa kenshi n’ikimenyetso simusiga ko ari ikibazo gikomeye kuri leta ya Kigali.
Iri n’isesengura ryacu bwite uwakumva hari uwo twibagiwe cyangwa uwo twashyizemo bidakwiye yatumenyesha kurubuga rwacu rwa facebook.
Christophe Kanuma
Umusomyi wa veritasinfo