Burundi : Igihugu cy’u Bufaransa cyahagaritse ubufatanye mu by’umutekano
Amakuru atangwa n’inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga z’igihugu cy’ u Bufaransa i Burundi, ziremeza ko igihugu cy’u Bufaransa cyahagaritse ubufatanye cyari gifitanye n’igihugu cy’u Burundi mubyerekeranye n’umutekano.
Ubufaransa bukaba bwahagaritse ubufatanye bwose n’inkunga yose bwateraga igipolisi n’igisilikare cy’u Burundi nk’uko byemezwa n’abashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri ambasade y’abafaransa i Bujumbura. Icyi cyemezo cyo guhagarika ubufatanye mubyerekeranye n’umutekano gitewe n’uko hashize hafi ukwezi hari imyigaragambyo i Burundi y’abantu badashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cy’u Burundi zikaba zarakomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu guhagarika iyo myigaragambyo kuburyo zimaze kwica abantu bagera kuri 30 harimo n’umuyobozi w’ishyaka rya politiki ryo muri icyo gihugu.
Hagati aho leta ya Nkurunziza mu ijwi rya Philippe Nzabonariba, irihanangiriza amahanga iyasaba kubaha inzego z’ubuyobozi bw’icyo gihugu, leta y’u Burundi iragira iti :
«Leta y’u Burundi itsimbaraye ku ndangagaciro zayo zo kubaha inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi. Kubera iyo mpamvu leta y’u Burundi ikaba itazigera na rimwe ikora ibiganiro cyangwa ijya impaka ku kintu cyose cyagira icyo gihindura ku nzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu. Iki akaba ari icyemezo gica umurogo utukura ntarengwa w’abantu bose bashaka gufatanya na leta. Perezida Nkurunziza yongeye kwemeza ko mugihe yaba yongeye gutorwa n’abaturage bose nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga, iyi yaba ariyo manda ye ya nyuma ».
Leta y’u Burundi ikaba yihanangiriza abanyamahanga bose bari kunyura mu nzira zinyuranye mu rwego rwo kunaniza inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi.
Source : le Fiagro