Rwanda: Icyaha gishya cyo kutibuka umututsi wishwe!
[Ndlr :Ubwo twari mu biganiro byateguwe n’Akarere mu cyumweru k’icyunamo, umuturage w’umuhutu yagejeje akababaro yari afite k’umuyobozi w’akarere wari uyoboye inama bitewe ni uko inzoga n’ibinyobwa by’uwo muturage byamenywe n’abacikacumu bavugaga ko atagomba kwakira abantu bari baje ku musabira umukobwa kandi ari mu cyumweru k’icyunamo ! Uwo muturage akaba asanga ibyo yakorewe n’abacikacumu ari akarengane ; umuyobozi uwinzwe abari n’abategarugori mu karere wari uyoboye iyo nama akaba ari umucikacumu yahise asubiza vuba cyane uwo muturage, aramubwira ati : « niba aribyo wita akarengane, muzakomeza murengane mwe n’abana banyu kugera kubuvivi ! » abari aho bose bahise baceceka, bigaragara ko bari bumiwe ! None iryavuzwe riratashye, nyuma y’imyaka 21 abana batazi jenoside batangiye gufungwa ngo kuko batibutse umututsi wishwe ! Umuhutu wishwe se we azibukwa ryari ?].
Seminani Emmanuel na mushiki we bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bazira amagambo akomeretsa bavuze mu ruhame bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagerekaho gushaka kwivugana umusaza wacitse ku icumu.
Aya magambo yavugiwe mu ruhame mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Nyamugari wo mu karere ka Kirehe ubwo habaga ibiganiro bijyanye n’ibi bihe byo kwibuka, aho uyu Seminani ngo yaba yaravuze ko atakwibuka Abatutsi, ngo nibabanze bibuke nyina wishwe mu ntambara ndetse ngo n’imbwa z’iwabo zapfuye ntabwo bazibutse, agerekaho n’andi magambo menshi asesereza.
Uretse ayo magambo yavuze akanunganirwa na mushiki we, Seminani yanakoze ibikorwa by’urugomo birimo kumenagura ibirahure by’amadirishya y’ibiro by’akagari ka Kagasa anakomeretsa umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside avuga ngo nibareke nawe amwice yibukwe nk’abandi batutsi.
Aya makuru yanemejwe na gitifu w’umurenge wa Nyamugari; Chantal Uwamwiza mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umuryango.rw, akaba yanagaye iyo myitwarire itari isanzwe ikunda kugaragara muri uyu murenge ayobora, asaba n’abandi kwirinda kuvuga amagambo akomeretsa.
Aba bakurikiranyweho iki cyaha, hakurikijwe amategeko nibaramuka bahamwe n’iki cyaha cyo gupfobya Jenoside, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).