FDLR : Koko se Gen. Byiringiro Victor yaba ari mu nzira zo gutaha mu Rwanda ?

Publié le par veritas

Gen. Major Victor Byiringiro

Gen. Major Victor Byiringiro

Leta ya Congo iremeza ko abarwanyi bagera kuri ½ ba FDLR, ni ukuvuga abasilikare 575 kubasilikare 1200 FDLR ifite kuburyo buzwi baba bamaze gushyira intwaro hasi. Uwo mubare ukaba utangwa kuva ku italiki ya 27 Mutarama 2015 ubwo ibikorwa by’ingabo za Congo FARDC byo guhatira FDLR gushyira intwaro hasi byatangiraga mucyo bise « opération Sukula 2 » kugera ku italiki ya 07 Mata 2015.
 
Umuvugizi wa Leta  ya Congo Lambert Mende Omolanga akaba yaramenyesheje abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuwa kane w’iki cyumweru dusoza ko opération Sukula 2 imaze guhatira abasilikare ba FDLR bagera kuri 162 gushyira intwaro hasi, biyongera ku bandi 342 bashyize intwaro hasi kubushake mbere y’uko ibikorwa bya gisilikare bitangira; 13 bakaba barishwe, abaturage 3 bagwa muri ibyo bikorwa bibi byo kurwanya FDLR n’inzu z’abaturage zigera kuri 4 ziratwikwa. Amakuru atangwa n’abaturage muri Congo avuga ko abayobozi ba FDLR bahungiye mu mashyamba yak ure muri Congo!
 
Kuwa kabili taliki ya 07 Mata 2015 umuyobozi wa FDLR Gen.Byiringiro Victor yagejeje ubutumwa bukomeye ku mpunzi zose z’abanyarwanda ziri ku isi yose ariko by’umwihariko ubwo butumwa bukaba bugenewe impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo. Muri ubwo butumwa Gen. Byiringiro agaragaza ko akaga impunzi zirimo kazitewe n’Imana kubera uburakari yatewe n’ibyaha by’izo mpunzi (uretse ko ibyo byaha atabivuga). Kubera igice cya nyuma kirangiza ubwo butumwa gikangurira impunzi gutaha muri gakondo (u Rwanda) kandi bikubitiyeho amakuru menshi yemeza ko abasilikare benshi ba FDLR bari kwitandukanya na Gen Byiringiro, amakuru menshi atarabonerwa gihamya aremeza ko Gen. Byiringiro yaba yarafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, Gen. Rwarakabije akaba ariwe muri iki gihe wabaye umuhuza wa leta  ya Paul Kagame na Byiringiro !
 
Dore igice cy’ubutumwa Byiringiro yagejeje ku mpunzi zose kirimo amagambo akomeje gutera urujijo akanakurura n’impuha z’uko agiye gutaha mu Rwanda, ibyo aribyo byose hakenewe ibindi bisobanuro kuri ubu butumwa kugira ngo impuha zihagarare, kuko ntushobora kubwira abantu ngo nibitegure batahe muri Gakongo kandi ingabo ziri gushyira intwaro hasi, kiretse habayeho igikorwa cyo gutaha nk'uko Rwarakabije yatashye :
 
[« TWARAKUBISWE ARIKO TWANGA KUMVA. Biba biteye agahinda iyo usuzumye amagambo n’ibitekerezo bya bamwe mu mpunzi, aho icyaduteye kugwiririrwa n’akaga ari cyo dutura Imana ngo ikifashishe idutabara. Hashize imyaka irenga 450 abanyarwanda bari mu kaga baterwa n’ivanguramoko, n’uturere, ari na byo byateye impfu zidashira zigejeje magingo aya. Imana rero yahisemo ubwoko bugomba kubabazwa birenze urugero, kugira ngo itwigishe ingaruka z’ivangura.
 
Bityo bose bazamenye izo ngaruka babyigishijwe na bwa bwoko bwababajwe cyane biturutse kuri iryo vangura. Ntabwo rero icyo cyago cy’ivangura ari cyo Imana izifashisha ngo itabare abantu, ahubwo izabatabarira kukirandura burundu. Byaba bibabaje rero hari abibwira ko Imana izakura umwanda mu Rwanda igasubizamo undi. Aho iyo uvuze umwanda babyumva nk’uko FPR ibyumva, bakumva ari abantu nk’uko FPR yumva ko umwanda ari Abahutu. Oya rwose umwanda ugomba kuva mu Rwanda ni umwanda w’ivanguramoko n’ivanguraturere kuko ari byo byarimbuye kandi bikaba na n’ubu bikirimbura abanyarwanda. Imana yatuzanye muri ubu butayu kugira ngo dukarabiremo uwo mwanda, nitumara kunoga tubaye beza, tujye gukarabya abandi nabo banoge, uwo ni wo mugambi w’Imana.
 
UYU MUNSI RERO, TUGOMBA KUREKA ABAFITE WA MWANDA BAKAWUGARAGAZA KUGIRA NGO TUBUHAGIRE. BABE BEZA, ARI NA YO MPAMVU MURI IYI MINSI IMANA IGENDA ISHYIRA AHAGARAGARA ABANDUJWE N’UWO MWANDA W’AMACAKUBIRI, ATARI UKUGIRA NGO TUBAHE AKATO, AHUBWO ARI UKUGIRA NGO TUBAKARABYE BACYE, KUKO IGIHE CYO GUTABARWA KIGEZE. Banyarwanda Banyarwandakazi mpunzi dusangiye gupfa no gukira, tugeze hafi y’inyanja tugomba gukarabiramo umwanda w’amacakubiri n’ivangura, ariko abaduhiga bashingiye kuri ayo macakubiri n’ivangura bo bagiye kurohama kuko bafite imitima yinangiye.
 
Buri wese rero n’atumbire ijuru maze twambuke inyanja idusukura, dukandagire muri gakondo dukeye ku mutima, tutarangwa n’ivangura ryo kurimbura abantu nka FPR. Turatashye rero, ariko ntabwo hatashye umukiga, ntihatashye umunyenduga, ntihatashye umuhutu, ntihatashye umututsi, ntihatashye umunyedini, ahubwo hatashye abuhagiwe mu nyanja ibabuza ivangura iryo ariryo ryose, kugira ngo tube akarorero k’amahanga. ICYATEYE IMANA KUDUHANA SI CYO KIZAYITERA KUDUHOZA AHUBWO DUKARABE TUNOGE ABANTU BABIBONE IMANA IBYEMEZE.
 
Bikorewe i Walikale kuwa 07 Mata 2015
 
(Sé)
BYIRINGIRO Victor
Jenerali Majoro
Perezida w’agateganyo wa FDLR”]
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :