Burundi : Ikigo cya gisilikare cyasahuwe intwaro n’imyenda ya gisilikare n’abantu batazwi !
Mu gihe umwuka mubi urangwa hagati y’abatifuza manda ya gatatu ya Nkurunziza n’abatayishyigikiye ukomeje kwiyongera, hakomeje kugaragara ibimenyetso byerekana ko intambara inuka muri icyo gihugu ! uretse umubare w’abaturage bakomeje guhunga u Burundi kubera ubwoba uri kwiyongera, ikigo cya gisilikare cya «Nyanza Lac» cyasahuwe intwaro za gisilikare n’imyenda ya gisilikare kandi abasahuye icyo kigo ntabwo baramenyekana, Général Adolphe Nshimirimana akaba ashyirwa mu majwi mu kuba inyuma y’icyo gikorwa cy’ubusahuzi bw’intwaro!
Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi biremeza ko umuvugizi w’igisilikare cy’u Burundi Coloneli Gaspard Baratuza yemeje amakuru y’uko ikigo cya gisilikare cya Nyanza Lac cyasahuwe intwaro n’imyambaro ya gisilikare n’abantu barenga 100 batashoboye gufatwa! Uwo muvugizi w’ingabo z’u Burundi yaboneyeho kubeshyuza amakuru akomeje kuvugwa i Burundi avuga ko uruzinduko ministre w’ingabo z’igihugu cy’u Burundi yakoreye muri icyo kigo ku cyumweru taliki ya 19 Mata 2015 rwari rugamije kuzana amacakubiri mu ngabo z’u Burundi kandi akaba ari narwo rwatanze icyuho mu kwiba icyo cyigo intwaro n’imyenda bya gisilikare kuko ubwo busambo bwakozwe ku cyumweru ministre w’ingabo ahavuye.
Ku cyumweru taliki ya 19/04/2015 abantu barenga 100 banyuze mu mirima y’abaturage binjira mu kigo cya gisilikare cya Nyanza Lac, bagisohokamo batwaye imyenda ya gisilikare bibyemo, abaturage bafite imirima hafi y’icyo kigo bakaba barabonye abo bantu banyura mu mirima yabo bafite iyo myenda, bakaba baragiye bakikiza umugezi witwa Rwaba uri hafi y’ikigo cya Nyanza lac. Abo baturage bemeza ko mu gihe bamwe basohokaga batwaye imyenda hinjiye abandi bantu barenga 100 banyuze mu nzira aba mbere banyuzemo, abo nabo bakaba barasohotse batwaye intwaro nyinshi bakuye muri icyo kigo.
Nyuma y’iminsi 4 iki gikorwa cyo kwiba intwaro kibaye, hari abantu bafatiwe ku kiyaga cya Tanganyika hafi y’aho ubwato butwara ibicuruzwa buhagarara buvuye muri Congo, abo bantu bakaba barashyikirijwe ubuyobozi bw’ikigo cya gisilikare cya Nyanza Lac, nyuma buza kubarekura ntacyo babajijwe! Abaturage babonye iki kigo cya gisilikare kibwa, bamenyesheje itangazamakuru ko abo bantu bibye icyo kigo babonywe n’abasilikare bari ku mirongo imbere mu kigo, ariko ntibashobora gukurikira aba bajuru kuko Major Désiré Ndayisenga uyobora iki kigo yababujije ahubwo agahita abategeka kujya gukora siporo! Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi akaba yemeza ko Genéral Adolph Nshimirimana ushinzwe iperereza mu Burundi ariwe uri inyuma y’iki gikorwa cy’ubusambo muri iki kigo ; biramutse ari uko bimeze ubwo izo ntwaro zaba zigiye kunyanyagizwa mu baturage mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kuzarwanya abaturage bazigaragambya mu gihe Nkurunziza azaba amaze kwiyemeza gufata manda ya gatatu kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25/04/2015.
Ubwo yabazwaga na radiyo Isanganiro y’i Burundi, Major Desire Ndayisenga yavuze ko ibyavuzwe ari ibihuha by’abaturage bidafite ishingiro. Ati « ibi byabaye muri iki kigo ntaho bihuriye n’urugendo rw’umukuru w’iperereza ». Avuga ko abibye muri iki kigo cya gisirikare ari abagenzi bigenderaga. Akaba yarashoje avuga ko itangwa ry’intwaro ku baturage n’icyuka kibi kiri mu kigo cya gisirikare cya Nyanza Lac ntaho bihuriye n’amatora yiteguwe mu gihugu.
Ubwanditsi