Kubwa Gén.Byiringiro ngo si Kagame wica impunzi ahubwo ni Rukokoma!
Niba Rukokoma ariwe wica impunzi Gén. Byiringiro arahunga iki mu mashyamba ya Congo yagiye i Kigali ko Rukokoma atariyo?
Nsomye inkuru isohotse mu kinyamakuru IKAZE IWACU ubwoba buranyica ndadagadwa ndumirwa mbura aho nkwirwa. Nihutiye kureba uwanditse iyo nkuru, noneho mba nkubwiswe n’inkuba, mbonye yanditswe na perezida w’ishyaka FDLR ari we Byiringiro Voctor.
Nari menyereye gusoma inkuru nyinshi kandi ndende Byiringiro amaze iminsi yandika akazicisha ku IKAZE IWACU. N’ubwo zabaga ari ndende nazisomaga ntinuba kuko wabonaga zuzuyemo ubuhanuzi n’ubunararibonye bwinshi. Izo nkuru za Byiringiro wasangaga ari inkuru zihumuriza pee, ku buryo njye ntari nzi ko Byiringiro yaba umupasiteri mwiza kuriya! Gusa inkuru ye maze gusoma itumye nibaza niba ibintu yabaga yandika aba yabikuye ku mutima cyangwa niba ataba ari kuvuga ibyo we atemera dore ko yashishikarizaga n’abantu kwemera batemeye.
Mu kugaruka ku nyandiko zimaze iminsi zishyogozanya zahitaga mu bitangazamakuru byo kuri internet, Byiringiro aribaza impamvu Twagiramungu atagize icyo azivugaho. Njye namusubiza ngira nti ababyanditse ntibabyanditse bahagarariye Twagiramungu, ntiyari yanabatumye, ibyo bavuze ni ibitekerezo byabo bwite nk’uko ndi gutanga ibyanjye nonaha. None se Twagiramungu ashinzwe kugira icyo avuga ku bitekerezo bitari ibye? Ahubwo iyo agira icyo abivugaho niho yari kuba akoze ikosa kuko nta munyamakuru wamwegereye ngo amubaze kuri ibyo abantu bamwe na bamwe bamuvugaho.
Uno munsi rero Byiringiro yerekanye ko ngo nta Rukokoma ya kabiri bakeneye kuko Rukokoma yamamajwe na Twagiramungu yari iyo kwica rubanda maze ikimika FPR. Dore uko byiringiro abivuga:
«Nyuma y’isinywa ry’Amasezerano ya Arusha, indege y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yarahanuwe, Perezida HABYARIMANA na PEREZIDA NTARYAMIRA w’u BURUNDI n’abo bari kumwe bayigwamo kuwa 06 Mata 1994. Guhera uwo munsi Rukokoma ihita itangira, Abanyarwanda barapfa koko. Nk’uko yifuzaga ko yazagera ku butegetsi habanje kuba Rukokoma, yabugezeho, aba Minisitiri w’intebe. Kubera ko RUKOKOMA yari yaravuze ko igomba kugera kuri buri Munyarwanda, Rukokoma yarakomeje, impunzi z’Ikibeho ziraraswa zirarimburwa.
Ibyo Twagiramungu yavuze birazwi. Iyo Rukokoma yakomereje mu makambi y’impunzi muri RDC, na ho impunzi ziraraswa, ziricwa, zitatanyirizwa mu mashamba, izindi zambuka imipaka ya RDC, mbese kugeza ubu, impunzi ziracyakurikiranywe na ya Rukokoma ya Twagiramungu, kandi si zo zonyine zirimburwa, n’Abanyekongo bararimburwa.
Twagiramungu we nta kindi yakoze kitari ya dipolomasi ye na politiki yagiye kwigisha FPR Inkotanyi zigatangiza Rukokoma igikomeje mu Rwanda no hanze yarwo. Nkuko Rukokoma ya Twagiramungu yagombaga kugera ku Banyarwanda bose no mu moko yose, niko byagenze. Ubu amoko yose atuye u Rwanda, Rukokoma yarayahekuye kandi ikomeje gukorwa n’abo Twagiramungu yayigishije, ari bo FPR Inkotanyi, aho bamaze guhitana abarenga miriyoni icumi muri aka Karere ».
Nguko uko Byiringiro asobanura Rukokoma yifuzwaga na Twagiramungu. Ese koko ibi Byiringiro avuga nibyo Twagiramungu yifuzaga muri Rukokoma ? Inama rukokoma Byiringiro ayihinduye ubwicanyi ! Ese Twagiramungu niwe watoje interahamwe zishe abantu zidasize n’umuryango? Ese Twagiramungu niwe waguze missiles zarashe indege ya Habyarimana ? Niwe watoje abazirashishije, harya yabaye umusirikare ryari ? Ese ko Byiringiro avuga ko Twagiramungu yateguye Rukokoma igashyirwa mu bikorwa na FPR, arumva ativuguruza? Niba se yari yiteguriye rukokoma kuki atayishyiriye mu bikorwa we ubwe ?
None se ko Twagiramungu yateguye genocide mucyo Byiringiro ari kwita Rukokoma, kuki atibukije urukiko rwa Arusha ngo rucire Twagiramungu urubanza nk’uwateguye genocide? Ese Byiringiro ko avuga ko Twagiramungu yateguye rukokoma yo kwica impunzi, burya yabeshyaga ko bafatanyije muri CPC ngo amubone urwaho rw’uburyo azamwivuna (Rukokoma ni umurame ) ! Mbega ishyano ! Byiringiro yibagiwe kutubwira ko mu 1994 igihe « Interahamwe » zatemaga amajosi y’abatutsi n’abahutu bakunda Twagiramungu (biswe amajyojyi) ko nazo zashyiraga Rukokoma mu bikorwa !
Mu gusoza iyi nkuru, umuntu yarangiza yibaza agaciro tuzajya duha ibivugwa na Byiringiro kuko bihora bivuguruzanya. Muri politiki, ni ngombwa kugira umurongo wa politiki kandi ukawugumaho ntuwutatire, bitari ibyo ubwo politiki ntiba ari umuhamagaro wawe. Ejobundi nibwo yacishije inyandiko ku ikaze yemeza ko akaga impunzi zirimo kava ku byaha byazo byatumye Imana izirakarira, none ngo ni Twagiramungu wakabaroshyemo akoresheje Rukokoma ! Dore uko Byiringiro yabivuze : «NATWE IMPUNZI ZATERERANYWE DUTANGIRE URWO RUGENDO TWUMVA KO ATARI AMAHANGA YADUTERERANYE, AHUBWO KO ARI IMANA YADUTERERANYE KU BW’IBYAHA BYACU, TUREKE KUBONA TWARATERERANYWE N’AMAHANGA, AHUBWO TWUMVE KO ARI IMANA YADUHAGURUKIYE IKORESHEJE ABANTU YIREMEYE. » Mpariye abasomyi ngo nabo biyumvire uko Byiringiro asobanura Rukokoma kandi Atari we Rukokoma(Twagiramungu) wazanye iryo jambo !
Me KUBWIMANA Jacques