Burundi : Ingo ziri mu majyaruguru ya Bujumbura zagabweho ibitero mu ijoro ! Imyigaragambyo irakomeje
12H20: Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abantu benshi biganjemo urubyiruko bazindukiye mu mihanda i Bujumbura mu kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Mu gihe abantu benshi barenga igihumbi bari baturutse mu majyaruguru y'umujyi wa Bujumbura bashaka kujya mu mujyi rwagati bahise basakirana na polisi y'u Burundi ubwo imirwano iba iratangiye! Abantu benshi bahungiye mu mihanda mito iri muri icyo gice ubu polisi ikaba iri kwinjira muri iyo mihanda ngo ibirukane. Leta y'u Burundi yabujije imyigaragambyo mu gihugu cyose ariko ibyo ntibyabujije abigaragambya kongera gusubira mu mihanda bitwaje amashami y'ibiti mu rwego rwo kugaragaza ko imyigaragambyo yabo ari iy'amahoro; ariko ibyo ntibyabujije ko polisi y'i Burundi yivuganye abigaragambije ejo ku cyumweru barenga 2 hakaba harafunzwe n'abantu barenga 200! Abaturage bari guhungira abapolisi aho ingabo z'u Burundi ziri kuko mu gipolisi hivanzemo Imbonerakure!.
Uru ni urupangu rw'aho abanyamakuru bakorera rwatewe n'abapolisi!
Amakuru tugezwaho na NINIHAZWE Pacifique umuyobozi w’ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi [« Zimwe mu ngo ziri mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura zagabweho ibitero mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere; mvuye gusura ibitaro bya gisilikare byo mu Kamenge, niboneye ubwanjye abantu batanu baraye bakomerekejwe n’amasasu n’abandi batemwe n’imipanga muri ibyo bitero. Abo bose akaba ari abo mu gace ka Mutaga, ku ibarabara rya 9. Abaturage banyibwiriye ko hari umuntu umwe wishwe muri ibyo bitero byagabwe mu ngo guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba bikozwe n’abantu batazwi bambaye imyenda ya gisilikare ».
Abakomerekeye muri ibyo bitero bemeza ko abantu babigabye bari bafite ubuhanga mu kurasa kuburyo bigaragara ko ari abanyamwuga mu kumasha. Hagati aho umuriro w’amashanyarazi wahagaritswe, nimero za telefoni z’amaradiyo yigenga zafunzwe kuburyo nta muntu ushobora gutabaza yifashishije radiyo ngo bikunde nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Radiyo «Rema FM» niyo iri gukora yonyine kandi ubutumwa iri gutanga burimo amagambo ashobora gutera ubushyamirane bw’amoko aho ivuga ko abantu bari mu myigaragambyo ari abo mu bwoko bumwe, bityo ikaba ihamagarira abantu kwihorera kuri ubwo bwoko! Amahanga agomba kumenya ko igihugu cy’u Burundi kiri kwerekeza mu mahano. Ministre w’ingabo agomba gufata ingamba zihutirwa zo kurengera abaturage ibintu bitaraba bibi kurushaho.]
NINIHAZWE Pacifique (facebook)