Kenya: Al Shabab yivuganye abarenga 147! Ni uwuhe muyobozi uzayirwanya kandi bose bakora kimwe nayo?
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 02 Mata 2015 nibwo kaminuza ya Kenya yitwa “University College Garissa” yagabweho igitero n’ibyihebe bigera kuri 5 byo mu mutwe wa Al Shabab biturutse mu gihugu cya Somaliya. Abanyeshuri batazwi umubare bafashwe bugwate n’ibyo byihebe umunsi wose, mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali nibwo ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya “Joseph Nkaissery” yatangaje ko abanyeshuri 500 bashoboye kurokoka, naho abandi banyeshuri 147(umubare w’agateganyo ushobora kwiyongera) bakaba bishwe hagakomereka 80!
Al Shabab ni umutwe ugizwe n’intagondwa z’abayisilamu, uwo mutwe ukaba wariyemeje gufata ku ngufu ubuyobozi bw’igihugu cya Somaliya kugira ngo abaturage batuye icyo gihugu bahinduke abayisilamu ku ngufu kandi bayoborwe n’amategeko akaze y’idini ya islamu ariyo bita charia! Mu gufata ubutegetsi muri Somaliya abashebab ntibakozwa ikitwa Demokarasi, bakaba bariyemeje kurwanya umuntu wese utari umuyisilamu kandi utemera ibitekerezo byabo. Mu gihe bicaga abanyeshuri bo mu ishuri rya Garissa, batoranyaga abatari abayisilamu akaba aribo bica naho abayisilamu bakabareka, ngiyo ingengabitekerezo ya Al shabab!
Paul Kagame nawe yafashe igihugu akoresheje uruhembe rw’umuheto (imbunda), akomeje kuyoboresha abanyarwanda iterabwoba, utemera ibitekerezo bya Paul Kagame aricwa, Paul Kagame yica abamurwanya abasanze mu bihugu bamuhungiyemo ariko Kenya yo yayigize agatobero nka Al shabab: Yahiciye Sendashonga, Lizinde, … mu minsi ya vuba akaba yarahashimutiye Gafirita aramwica ngo kuko agiye ku murega mu bazungu (France); mukiganiro yagiranye na “ Jeune Afrique”, Paul Kagame yavuze ko ibyo ibihugu bikomeye birimo Amerika n’Ubufaransa bimusaba byo gutanga demokarasi ntacyo bimubwiye (kuba icyihebe nka’Al shabab)… none se Paul Kagame hari aho ataniye na Al shabab? uhabona azahatubwire! Ibi bitero bya Al Shabab n'isano ibyo byihebe bifitanye n'abategetsi bo mu Rwanda , muribuka mwese ko mu mwaka w'1994 ubwo Paul Kagame yari amaze gufata ubutegetsi i Kigali yagiye kuzana abasomaliya ngo baze gutura mu Rwanda bafate ibintu by'abahutu bahunze ngo kuko abo basomaliya basa n'abatutsi!! Umunsi bagabye ibitero mu karere k'ibiyaga bigari ntabwo bazaturuka kure!
Ibyihebe by’abayisilamu bya Al Shabab bikimara kugaba igitero kuri iryo shuri rikuru, umukuru wabyo witwa Cheikh Ali Mohamud Rage yahise atangaza ko igihugu cya Somaliya kiri mu ntambara igihuje n’igihugu cya Kenya, yagize ati:”abantu banjye bari kwica abatemera Shebab”; akaba yashatse kumvikanisha ko igihugu cya Somaliya kigizwe n’abashebab gusa!

Kubera ubwo butagondwa no guhatira abantu kwemera ubutegetsi bwabo ku ngufu n’ibitekerezo byabo by’ivangura, byatumye amahanga yose ahagurukira Al shabab, ku isonga hakaba hari abanyamerika n’ingabo zunze ubumwe z’Afurika (UA) zigizwe n’ibihugu bya : Kenya, Uganda n’u Burundi, kenshi igihugu cya Etiyopiya cyagiye kigaba ibitero bitunguranye muri Somaliya kugira ngo kirukane izo ntagondwa za Al Shabab mu gihe zabaga zigiye gufata ubutegetsi muri Somaliya! Al Shabab ikaba yarabaye ruvumwa hose, ntabwo amahanga ayumva ariko kandi nayo ikaba ikora ibikorwa bikomeye cyane birimo iterabwoba n’ubwiyahuzi.
Hari abayobozi batekereza kandi bagakora n’ibikorwa bisa n’iby’Al shabab!
Kenya yaragowe! Ubwicanyi bwa Al shabab bwarayibasiye kandi bwahereye kera, ubwo bwicanyi buri guhitana abaturage ba Kenya buraterwa n’ibibazo bivuye mu gihugu k’igituranyi cya Somaliya. Biragoye kubonera umuti ikibazo cy’intagondwa za Al shabab ziri kwica abantu ngo bitewe ni uko batemera ibyo bo bemera kandi zikaba zishaka ubutegetsi zikoresheje imbaraga! Al shabab ni agatsiko k’abicanyi kabikora kagendeye kubitekerezo, kukarwanya ukoresheje intwaro biragoye kuko bisaba ko abakagize bashiraho bose!
Niba Al shabab itarwanyijwe ngo itsindwe, ibitero igaba kuri Kenya na Uganda buzacya yabigejeje n’ahandi, ariko se abaziyarwanya ni bande? Bazakoresha izihe ntwaro? Umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afurika (EAC) washyizeho umutwe w’ingabo ugomba gutabara aho rukomeye, Kabarebe James (Rwanda) yavuze ko uwo mutwe wagombye kujya kurwanya FDLR ngo kuko isaba kuba ishyaka rya politiki mu Rwanda rishaka demokarasi; none se ko Kabarebe nawe arwanya abashaka demokarasi, yajya kurwanya Al shabab kandi nayo irwanya demokarasi? Biratangaza cyane iyo u Rwanda ruvuga ngo nibarwanye FDLR, ntirwigere ruvuga na rimwe ngo ibihugu bihuze imbaraga birwanye ibyihebe bya Al shabab!
Al Shabab yica umuntu wese utemera ibitekerezo byayo, ikaba ishaka kuyobora Somaliya ikoresheje uruhembe rw’umuheto (imbunda), Al Shabab yambuka imbibi z’igihugu cyayo cya Somaliya ikajya kwicira abanzi bayo mu bindi bihugu (Kenya), Al shabab ikaba irwanya ibihugu bikomeye birimo Amerika n’iby’i Burayi kuko mumuco wabyo bishyigikira demokarasi!
/http%3A%2F%2Fwww.booramaonline.com%2Fwp-content%2Fuploads%2FSAM_0534.jpg)
Biragaragara ko akarere k’Afurika y’iburasirazuba kugarijwe n’ibyihebe bya Al shabab ariko kandi ako karere kakaba kayobowe n’abakuru b’ibihugu nabo bitwara nka Al shabab badakozwa demokarasi cyangwa kuva kubutegetsi mu mahoro n’ubwo abaturage bose baba batabashyigikiye (ukuyemo Kenya na Tanzaniya)! Ntabwo numva igisubizo leta zunze ubumwe z’Amerika zishobora guha Al shabab iramutse iyibajije impamvu ishyigikira Paul Kagame ariko bo ikabarwanya kandi bakora kimwe! Umenya aribyo bahanuye ngo abazungu bamuhaye ubutegetsi bazamuhinduka maze babumwambure bitewe n’amahano azaba yarakoze!
Ubibona ukundi azabitubwire!
Ubwanditsi