Gukurikira Twagiramungu si ubuhumyi nkuko Abahutu benshi babitekereza.
Nasomye inyandiko yanditswe na Darius Sunray Murinzi, isohoka ku IKAZE IWACU, iyo nyandiko ikaba ifite umutwe ugira uti : Umugambi wo guca FDLR Umutwe : Politiki na Diplomatie ntibivuga gutera amacumu mu mugongo wa jenerali Byiringiro. Birambabaje kuba ngiye kugusubiza munyandiko, kuko njye ubusanzwe simbikunda, ibyari kuba byiza kwari ukwicara tukabiganiraho, ukambwira ibyo unenga Twagiramungu, nkakubwira ibyo mushima, twari kuva aho twicaye hari icyo twumvikanyeho.
Reka rero twemere uko tubaye, tubiganirire kuri izi mbuga zikemura bike, zigateza ibibazo byinshi. Gusa sinazigaya cyane kuko twagiye kuzibona twari twarabuze aho tuvugira. Leta ya Kagame yaduteyemo urwikekwe rutuma abantu batabasha kwicara ngo baganire, abanenga binigure, n’abashima babone aho bavugira. Ngarutse rero kunyandiko yawe, natangajwe no kumva urambiwe abavuga neza Twagiramungu (abo wita Abambari be) kandi nanjye aho nicaye aha, ndambiwe abahutu bicara bari gucagagurana, barwanyana, aho kurwanya Kagame n’agatsiko ke kayogoje u Rwanda n’akarere kose.
Icyambere nshima Twagiramungu ni uko atameze nkamwe. Kurwanya Kagame ni intambara ndende, kandi itugoye twese, ariko iyo mwongeyemo umuzigo wo kurwanyanya hagati yanyu, abari babatezeho amakiriro barabihirwa cyane ! Niba koko Twagiramungu ari ingambanyi nkuko ubivuga (bikaba biba no mu kanwa k’abahutu benshi), bikaba binaba inzitizi ku gikorwa cyose cyatuma abo bahutu bishyira hamwe ngo twikize ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke, ndagirango mbwire abahutu bose ngo : «Utaribeshya mu buzima bwe azahaguruke maze atere Twagiramungu ibuye rya mbere ». Twese ubugome n’uburiganya bw’inkotanyi twagiye tubuvumbura buhoro buhoro, tubumenya cyane muri iyi minsi aho bamwe mu nkotanyi bahungiye bakagenda batubwira utubanga twabo duke duke.
Kuba rero Twagiramungu yaba yarabibeshyeho, njye simbibona nk’ikibazo cyamushyira mu kato, ngo kimuheze muri uru rugamba rukomeye, rutugoye twese rwo guhirika ubutegetsi bw’agatsiko k’inkotanyi. Byari kuba byiza kandi wowe Darius ushoboye kuturatira umuhutu (umunyepolitiki) w’intangarugero wemera kandi utaribeshye ku Nkotanyi uzadufasha kuva muri aka kandare twashyizwemo na Kagame, bityo Twagiramungu ukamushyira hasi!
Muvandimwe Darius rero, ntabwo dukurikira Twagiramungu buhumyi, Twamushimye ubutwari budafitwe na benshi mubabaye muri leta ya Habyalimana (uretse ko we nta mwanya w’ubuyobozi yigeze agira muri iyo leta), tumushima ko atirirwa aryana n’abahutu, tumushima ubunararibonye muri politike bufitwe na bake. Niba ushaka ko dukurikira umuntu utagwa mu makosa rero (kubeshywa), ntabwo tuzamubona kandi nawe iyaba wari umuzi uba wamuturatiye, niba bimeze gutyo (kuri wowe) ubwo tugomba kwicara, inkotanyi « zidakora amakosa ! » zikatuyobora ubuziraherezo ! Ese ko Kagame yishe Karegeya akanabyigamba, Nyamwasa agahunga kubera uwo Kagame, ariko ba Tito Rutaremera b’inararibonye za FPR bagakomeza bakamukurikira? Igisubizo nuko Abatutsi bazi icyo bashaka «Ubutegetsi » [peu importe le prix].
Darius rero n’abandi mukibona Twagiramungu nk’ikibazo mu rugamba rwo gukura agatsiko k’ubutegetsi, nabagira inama yo kubanza mukamenya icyo mushaka. Niba kandi uri intore igamije kurangaza abahutu, urimo kudutesha igihe kuko akababaro Abahutu bafite ntikakagombye gutuma bakwumva. Ndasaba abasomyi kumbabarira kubera imvugo ikarishye nakoresheje ; hari amagambo tutari dukwiye kwongera kwumva nyuma y’ibibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Nsoreje rero kuri aya : Ndagira ngo abahutu bazabanze bamenye uwo barwana nawe ubundi bajye batangira urugamba, naho abakirwanya Twagiramungu nyuma y’imyaka 25 inkotanyi zica abantu, muradutesha umwanya!
Umutoni Solange, commissaire muri RDI