Igisubizo cyiza ni uko nta manda ya 3 yakabayeho kuri perezida w’ u Rwanda (Ambasaderi Peter Farenholtz) !

Publié le par veritas

Ambasaderi Peter Farenholtz  abonana na Paul Kagame

Ambasaderi Peter Farenholtz abonana na Paul Kagame

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Farenholtz yatangaje ko abanyarwanda ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo guha manda ya gatatu Perezida Kagame, ariko ngo ntago ashyigikiye na gato ko mu Burundi, Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza.
 
Mu kiganiro Ambasaderi Farenholtz yagiranye na Isango Star ku wa gatatu tariki ya 15 Mata, yavuze aho igihugu cye gihagaze kuri manda za bamwe mu bakuru b’ibihugu zirimo zigana ku mpera muri aka Karere. Abajijwe ku byerekeranye n’u Rwanda, ambasaderi Peter Farenholtz yagaragaje impande ebyiri. Ati : “[Haaah] twemera ko buri gihugu kigomba kwifatira umwanzuro ku giti cyacyo ku kigomba gukorwa, twebwe nk’abanyamahanga, icyo twakora ni uguha inama u Rwanda, cyangwa ibitekerezo, ariko byanga bikunda, birangira abanyarwanda ari bo bifatiye umwanzuro.”
 
Yakomeje agira ati “Mu Rwanda hari demokarasi, mwavuye mu butegetsi bw’igitugu bwo muri 1994, ndabizi neza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwubaha cyane demokarasi, kandi demokarasi bivuga ubushake bw’abaturage.” Ku guhindura ingingo y’101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Amb. w’u Budage yagize ati “Ndatekereza ko buri wese mu Rwanda ari kubitekerezaho ngo arebe icyakorwa, ndetse na Perezida na we ari kubitekerezaho ngo arebe uruhare rwe mu guhitamo ikizabera cyiza u Rwanda.”
 
Yongeyeho ati “Ndabizi ko ari ikibazo kitoroshye kuri buri muntu wese uri hano mu Rwanda kukibonera umuti, ariko birumvikana ko igisubizo cyiza ari uko nta manda ya 3 yakabayeho kuri perezida w’ u Rwanda, ariko urebye neza iterembere rimaze kugerwaho, … Umwanzuro ugomba gufatwa n’ Abanyarwanda.”
 
Mu Burundi ho bite?
 
Ambasaderi Farenholtz ati “Ni ibintu bisobanutse rwose nta yindi manda kuri Perezida w’u Burundi.” Yavuze ko bigenwa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ndetse n’amasezerano ya Arusha, ati “Ku gitekerezo cyanjye, tugomba kureba ibyabaye, tukareba uko u Burundi buri gutera imbere, mu myaka 8 ishize. Abaturage mu bihugu byose ku Isi batora abanyapolitiki. ni icyumvikana ko bashaka abazabageza ku buzima bwiza.”
 
Yakomeje agira ati “Buri mu Perezida wa buri gihugu hano ku Isi, aba agomba gukora uko ashoboye agateza imbere abaturage be, ni inshingano ze. Ariko reba nk’u Rwanda mu myaka 15 ishize, ubuzima bw’abantu bwateye imbere cyane […] Hari ubukene buke mu Rwanda, icyizere cyo kubaho cyarazamutse, umutekano, ruswa na yo yageze kuri zero.”
 
Ku giteza ubushyamirane n’imvururu zishingiye kuri politiki biri mu Burundi yavuze ko bitamureba cyane, ati “Ndakubwiza ukuri ko atari jyewe bireba cyane kuvuga ku Burundi, ariko ntekereza ko ibibazo bya politiki bafite, bagomba kwicara hamwe bakabishakira umuti urambye, bakirinda rwose imvururu, imvururu ni amahano mabi cyane kuko zishobora kuzamuka zikarenga imbibi. Dore nk’ubu hari impunzi zirenga ibihumbi 4000 z’Abarundi bamaze kugera mu Rwanda.”
 
Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :