Burundi : Pierre Nkurunziza yemejwe nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD kuri manda ya gatatu !

Publié le par veritas

Nkurunziza yiyemeje guhirika Nkurunziza kubutegetsi akoresheje imbaraga!

Nkurunziza yiyemeje guhirika Nkurunziza kubutegetsi akoresheje imbaraga!

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25/04/2015 nibwo Pierre Nkurunziza perezida w’u Burundi yemejwe nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD ku mugaragaro n’inama nkuru y’ishyaka (congrès) mu kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu muri manda ya gatatu mu matora ateganyijwe muri kamena uyu mwaka. Nkurunziza amaze imyaka 10 ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, n’ubwo, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amashyirahamwe ategamiye kuri leta n’umuryango mpuzamahanga bitashyigikiye uku kwiyamamaza kwe, ntabwo byabujije Nkurunziza kujya mu matora ya manda ya gatatu atitaye kubyo asabwa byo kubireka.
 
Ibyo kuba Nkurunziza yiyemeje kujya mu matora agakora manda ya gatatu byavugwaga mu mfufu ko abishaka, ariko ubu noneho bigiye ku mugaragaro nk’uko kuri uyu wa gatandatu byemejwe n’inama nkuru idasanzwe y’ishyaka CNDD FDD yateraniye i Bujumbura ku kicaro gikuru k’ishyaka. Amatora y’umukuru w’igihugu akaba asigaje amezi 2 yuzuye ngo abe kuko ateganyijwe ku italiki ya 26/06/2015. Mu nama nkuru y’ishyaka CNDD FDD yateranye uyu munsi mu gutora umukandida, Nkurunziza yiyamamaje ari kumwe n’abandi babiri aribo : Vice-Pereida wa kabiri w’ishyaka na vice-perevida wa kabiri w’inteko ishingamategeko. Mbere y’uko amatora yo kwemeza Nkurunziza nk’umukandida aba, hanze y’inzu yaberagamo inama, urubyiruko rw’ishyaka « IMBONERAKURE » rwarimo ruririmba kandi rugizwe n’abantu benshi rugira ruti «Tugiye gutora Nkurunziza», mbere y’uko amatora aba Imbonerakure zo zari zamaze gutangaza ko Nkurunziza ariwe watowerewe kuba umukandida w’ishyaka !
 
Imbonerakure zemeje ko Nkurunziza ari umukandida w’ishyaka abari imbere mu cyumba inama yabereyemo bataratangira umuhango wo gutora, kuburyo itora ryabaye ari nk’umuhango gusa kuko uwashakwaga yari yamaze kuvugwa kare! Nyuma y’iryo tora, Nkurunziza yafashe ijambo ashimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere bakongera ku mutorera kuba umukandida w’ishyaka, yagize ati : « igikorwa kimaze kuba ni imbuto y’amasengesho menshi twakoze »! iyo nama idasanzwe y’ishyaka rya CNDD FDD yabaye mucyuka cy’ubwoba bwinshi cyane cyatumye umutekano ukazwa kuburyo budasanzwe!
 
Abantu bose baje muri iyo nama kugeza kuri ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi basatswe hakoreshejwe ibyuma byo kuvumbura intwaro ; nyuma yo gusakwa bikomeye nibwo bahitaga bajyana abamaze gusakwa aho inama ibera bari mu modoka ya bisi, umuhanda wose wari wagoswe n’Imbonerakure ziri kubyina ; abantu bitabiriye iyo nama bari benshi cyane kuburyo abapolisi n’abasilikare bari bashinzwe kurinda umutekano bahuye n’akazi katoroshye. Imbonerakure zabyinnye biratinda zivuga intsinzi ya Nkurunziza bataranamutora kugeza ubwo umwe mubarwanashyaba bakomeye ba CNDD FDD yagombye gusohoka mu cyumba cy’inama maze abwira Imbonerakure ati : «nimugerageze ku kugabanya ibyo kugaragaza ibyishimo cyane »
 
Abatemera manda ya gatatu ya Nkurunziza barabyitwaramo bate ?
 
Ibyo kwemeza Nkurunziza nk’umukandida byakozwe ntab’ambasaderi b’ibihugu by’i Burayi bari bahari icyakora hari ambasaderi uhagarariye abandi bo muri Afurika kimwe n’uhagarariye igihugu cy’Uburusiya. Umwe mubahagarariye igihugu cy’uburayi utashatse kwivuga izina yatangarije itangazamakuru impamvu batitabiriye iyo nama agira ati : «tumaze kubona uko umwuka umeze, twiyemeje ko nta nama nkuru y’ishyaka tuzitabira ». Abanyamakuru b’u Burundi babonaga Imbonerakure ziri kubyina mu muhanda bateraga urwenya bagira bati : « leta yabujije abantu bose kwigaragambya mu muhanda n’abayoboke ba CNDD FDD nabo barimo » !
 
Igitegerejwe cyane i Burundi ni ukumenya uburyo amashyaka adashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza abyitwaramo, Ejo ku cyumweru hateganyijwe imyigaragambyo i Bujumbura y’abantu bose badashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza, ibyo bikaba bigaragaza umwuka mubi uherekeje uku kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu i Burundi, umuryango mpuzamahanga ntako utakoze usaba Nkurunziza kutongera kwiyamamaza ariko awima amatwi. Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bakaba bakomeje kwemeza ko kwiyamamaza kwe kuri manda ya gatatu binyuranye n’itegeko nshinga, Pierre Claver Mbonimpa umwe mubaharanira uburenganzira bwa muntu i Burundi yagaragaje impungenge ze agira ati :« u Burundi buzaba bugana ahantu habi, igihe cyose perezida Nkurunziza aziyemeza kwiyamamariza indi manda ya gatatu, umunsi azabikora, azaba yakije umuriro utazima i Burundi »
 
None rero Nkurunziza arabikoze kumugaragaro ahasigaye ni ukureba ikizakurikiraho ! Imana irinde u Burundi n’abarundi !
 
Iyi nkuru tuyikesha RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :