Burundi : Ubuzima busa n’ubwahagaze i Bujumbura mu gihe hategerejwe icyemezo cyo kwemeza Nkurunziza nk’umukandida!

Publié le par veritas

Isoko ry'ibiribwa i Bujumbura

Isoko ry'ibiribwa i Bujumbura

Kuri uyu wa gatandutu taliki ya 25/04/2015 nibwo ishyaka riri kubutegetsi CNDD FDD ryateguye inama nkuru (congres) mu rwego rw’igihugu kugira ngo abarwanashyaka baryo bemeze umukandida w’ishyaka ku mwanya wo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu mu itora riteganyijwe ku italiki ya 26/06/2015. Mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi ariwo Bujumbura, abaturage bafite ubwoba bwinshi batewe n’icyemezo iyo nama nkuru ya CNDD FDD iri bufate cyo kwemeza Nkurunziza nk’umukandida, ibyo bikaba bigaragazwa ni uko mu mihanda y’i Bujumbura nta rujya n’uruza rw’abantu ruharangwa muri iki gitondo, abaturage bakaba barahashye ibiribwa bihagije biteganyiriza iminsi mibi izakurikira icyo cyemezo !
 
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza kimwe n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta i Burundi ntabwo ashidikanya ku cyemezo gifatwa n’iryo shyaka, bose baremeza ko CNDD FDD iri bwemeze Nkurunziza nk’umukandida uziyamamariza manda ya gatatu itemewe n’itegeko-nshinga ry’icyo gihugu, iyo manda ikaba inanyuranyije n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono Arusha muri Tanzaniya. Amashyaka ya politiki, amashyirahamwe yigenga na kiliziya gatolika basabye Nkurunziza kuva kera kutiyamamaza kuri manda ya gatatu abima amatwi !
 
Umuryango mpuzamahanga nawo wiyongereye ku mashyaka n’imiryango inyuranye mu gusaba Nkurunziza kutiyamamaza, bose abatera utwatsi, ibimenyetso byigaragaza by’uko kwiyamamaza kwe bishobora gushora u Burundi mu kajagari ndetse no mu ntambara ntacyo bibwiye Nkurunziza; ahubwo abarwanashyaka b’ishyaka rya CNDD FDD bashyigikiye Nkurunziza bashinja abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe ko aribo bashaka kujyana igihugu mu kajgari bitewe n’uko biyemeje kuzakora imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Biteganyijwe ko inama nkuru ya CNDD FDD isoza imirimo yayo ku isaha ya saa saba ku isaha y’i Bujumbura.
 
Abapolisi n’ingabo z’u Burundi bakoze imyitozo hagati mu mujyi wa Bujumbura yo kuzarasa umuntu wese uzajya mu muhanda kwamagana manda ya Nkurunziza, ishyaka CNDD FDD rikaba ryijemeje gukoresha inama nkuru yayo mu mujyi wa Bujumbura n’ubwo bizwi neza ko igice kini cy’abaturage batuye uwo mujyi batemera manda ya gatatu ya Nkurunziza, kuwa gatanu taliki ya 24/04/2015 bucya inama nkuru ya CNDD FDD iri buterane, abarundi bafite ubushobozi bagiye mu masoko guhaha ibiribwa bihagije kugira ngo bitegure iminsi mibi izakuruikira icyemezo cyo kwemeza Nkurunziza nk’umukandida kuko bafite impungenge ko hazavuka akajagari gakomeye !
 
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi (Présidence) nabyo byafashe ibyemezo bikaze kuko bibona umwuka utameze neza, mu byemezo byafashwe ni uko nta modoka nimwe y’abanyamakuru yemerewe kwegera inzu inama nkuru y’ishyaka CNDD FDD iri kuberamo kandi abantu bose baje muri iyo nama bakaba bagomba kugenda muri za bisi rusange.
 
Ikibazo umuntu yakwibaza kandi gikomeye ni ukumenya uburyo amatora azagenda muri iki gihugu kirangwa n’umwuka w’intambara no kumenya uko Nkurunziza azayobora iki gihugu nyuma y’amatora kandi bigaragarira abaturage ko azaba afashe ubutegetsi ku ngufu ! Ese azategeka imitima y’abaturage kumwumvira no kubaha ubuyobozi bwe batabwemera ?
Ni ukubitega amaso.
 
Ubwanditsi.
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :