Burundi: Imbonerakure zirasaba Nkurunziza kuzikura mu gihirahiro!

Publié le par veritas

Ntabwo imbonerakure ziramenya icyo zakora ku matora y'i Burundi

Ntabwo imbonerakure ziramenya icyo zakora ku matora y'i Burundi

Urubyiruko rugize umutwe w’Imbonerakure mu Burundi rurasaba Umukuru w’igihugu cyabo Peter Nkurunziza gusobanura neza aho ahagaze ku kibazo cya manda ya gatatu bivugwa ko ashaka kuziyamamariza,  Abarundi bakaba batayivugaho rumwe.
 
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 mata 2015 nibwo umwe mu bagize Imbonerakure, mu izina rya bagenzi be yasabye ko Perezida Nkurunziza avuga niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza bityo bakamenya uko babyitwaramo. Yemeje ko niba Nkurunziza atababwiye aho ahagaze kuri iyo ngingo, bazareka gukomeza kumushyigikira kuko ngo bitaba biri mu nyungu z’abaturage.
 
Ibi uriya musore yabivuze mu gihe mu Burundi hakomeje kuba ubwoba bw’uko havuka intambara nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Kamena uyu mwaka. Abarundi 4000 bamaze kugera mu Rwanda bahunga, abenshi muri bo bemeza ko batinya ko ubuzima bwabo bwazajya mu kaga  mu gihe cy’amatora.
 
Hari n’ibihugu byasabye abaturage babyo baba i Burundi kuhava, muri byo harimo Ubuhinde bwavuze ko abaturage babwo bagomba kujya mu bindi bihugu byo muri aka karere mu gihe bagitegereje kureba uko ibintu bizagenda.
 
Imbonerakure ni bantu ki?
 
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko abasore bagize Imbonerakure ari bamwe mu bahoze ku rugamba mu ishyamba ubwo ishyaka CNDD-FDD (Conseil national pour la défense de la démocratie-Forces de défense et de la démocratie). Aba barwanye urugamba bari kumwe na Peter Nkurunziza, ubu bishyize hamwe nk’umutwe wo kwitabaza igihe bibaye ngombwa. CNDD-FDD ubu ni yo ifite ubutegetsi mu Burundi.
 
Muri Raporo ya Human Rights Watch yasohotse muri Kamena 2010 ku ipaji ya 16, bavuga ko Imbonerakure zigizwe n’abantu bari hagati y’imyaka 18 na 39. Ikigo cy’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (Ligue des droits de la personne dans la région des Grands Lacs, LDGL) cyemeza ko Imbonerakure ziba mu duce twinshi tw’u Burundi. Ibi kandi byemezwa n’urubuga rwa Internet Burundi Iwacu mu nyandiko yo ku itariki ya 30 Nyakanga 2012.
 
Amakuru tutakwemeza neza avuga ko abenshi mu bagize Imbonerakure batize kandi ngo n’abize nta kazi bafite. Mu bikorwa bakora ngo harimo kurebera Leta abantu bose bashobora guhungabanya ubutegetsi, bakabaca intege ndetse bakabakubita. Bamwe ngo bakoreshwa mu kwica abatavuga rumwe na Leta nk’uko Human Rights Watch mu ishami ryayo ry’Icyongereza mu nyandiko yitwa political killings yo muri Kamena 2012, ku ipaji ya 72 babivuga.
 
Biragoye kwemeza niba abategetsi aribo baha amabwiriza Imbonerakure yo gukora ibyo zishinjwa gukora. Raporo y’inzobere za UN yasohotse ku itariki ya 29 Nzeri 2010, ku ngingo ya 12, yemeza ko bamwe mu Mbonerakure bakorana n’abategetsi ndetse n’ishami ry’ubutasi bwa gisirikare (Service National de Reseignement) mu gufata abantu runaka.
 
Gusa kugeza ubu nta muntu wo mu Mbonerakure urerura ngo avuge ko bakorana na Leta mu buryo butaziguye.
 
Source: Commission d’immigration et du statu du refugié du Canada
UMUSEKE.RW
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Nagirango muraharanira democracy none unanza munarwaye ibisazi, byitwa ubuyobozi bya FDLR. Esekoko VERITAS niba batarasaze, bumva bazashobora kwemeza abayobozi ba FDLR kugirango bayoborwe na Twagiramungu? Ese koko Veritas ntabasirika izi bafashe ibihugu bayobora imitwe ya politic nigisirikare? Kandi Veritas bamenye yuko itegeko rigenga leadership; rivugako iyo umuyobozi akoze ikosa aba ataye icyo bita credibility. Bikwibwira yuko credibilite ya Twagiramungo mubanyarwanda ishobora kugarurwa naturiya tugambo birirwa bandika. Amaburakindi yonyine niyo azatuma abanyarwanda bemera Twagiramungu kubabera umuyobozi. Ntakindi gituma murwanirira Twagiramungu uretse ibikosa mwakoreye abanyarwanda mbereya ya 94 muba mushaka icyabitwikira.
Répondre