ARI TWAGIRAMUNGU N’IKAZE IWACU, UKORERA DMI NI NDE ?

Publié le par veritas

Ese abahungu ba Jack Nziza batanga raporo y'ibikorwa byabo mu "Ikaze iwacu" cyangwa icyo kinyamakuru nibo gikorera?

Ese abahungu ba Jack Nziza batanga raporo y'ibikorwa byabo mu "Ikaze iwacu" cyangwa icyo kinyamakuru nibo gikorera?

IKAZE IWACU igishingwa, Padiri Thomas Nahimana yayanditseho inkuru irambuye yerekeranye na ba nyirayo n’uburyo bakorera mu mwobo badashobora gutangaza amazina yabo, abantu benshi turajujura ngo padiri yavuze n’akari imurori, ngo yakabije. Ubu ndahamya ko ibyo yavugaga birimo ukuri.
 
Kuva yashingwa, bizwi ko beneyo babaye mu mashyamba ya Congo ndetse ngo babaye FDLR mbere yo kuzamurwa mu ntera bakaza i Burayi. Amakuru menshi yandikwa n’IKAZE IWACU aba yerekeranye na FDLR. Andi ni ayo kumvikanisha ko FDLR ariryo shyaka rya rubanda[1] nk’aho abandi banyarwanda atari rubanda. Ryaba irya rubanda gute se ritari mu gihugu ngo riyobokwe tubibone ; sinumva aho bahera baryita batyo kuko impunzi zo muri RD Congo sizo rubanda, keretse niba ari «ndi umunyarwanda » nshyanshya ivukiye mu mashyamba. Izindi nkuru ikaze yibandaho ni izisebya opposition yo hanze[2]. Nta shyaka na rimwe ikaze iwacu itambitse ubusa uretse rimwe gusa. Ubwo tuzamenya yenda icyo ikaze n’iryo shyaka bihuriyeho.
 
Mpereye kuri ibyo rero ndashaka kugira icyo mvuga ku nkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru ifite umutwe uteye utya : «Tanzaniya: ubugambanyi bwa Faustin Twagiramungu busize col Wilson Irategeka wa FDLR mu mazi abira! ». Muri iyo nyandiko, Uwiyita Pacis Mugabo arashaka kugaragaza ko Faustin Twagiramungu akorana na DMI akaba ari izo DMI Twagiramungu yoherereje Wilson Irategeka maze bikamuviramo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzaniya. Twibajije kandi aho Protais Mitali, Evode Uwizeyimana, Irategeka Wilson na Twagiramungu bahuriye nk’uko bivugwa n’iyo nkuru ya Pacis ! Reka tuyisesengurire hamwe.
 
1.Pacis atangira avuga ko amashyaka ya opposition yifatanyije na FPR inkotanyi maze birangira habayeho jenoside. Wagira ngo arenda kuvuga ko jenoside yatewe n’ubwo bwifatanye bw’amashyaka ya opposition na FPR. Sibyo. Pacis se kuki atakomeje ngo atubwire uko jenoside yakozwe n’abayikoze ? Hari n’umwe muri abo bifatanyije na FPR wigeze akora jenoside ?
 
Gukorana na FPR kwa Twagiramungu njye mbona ari uko yari afite ibitekerezo bishaka impinduka ya politiki mu gihugu irangwa n’amashyaka menshi, nta kuvukira mu ishyaka rimwe ukanaripfira, kugira ibyo bitekerezo mbona nta kibazo cyarimo kuko ari MDR ya Twagiramungu ari na FPR bose bari bahuje umugambi wo kurwanya
 
ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana. Ibyo ndabigereranya n’icyemezo yafashe cyo kwifatanya na FDLR ngo barwanye ubutegetsi bw’inkotanyi zitumaze ku bacu. Muri ubu bufatanye bwe na FDLR  kimwe no guhuza na FPR mu gushaka impinduka, Twagiramungu hari icyo atagiye amenya.
 
Ari FPR ari na FDLR, bose babaga bafite agenda caché (mbuze uko mbyita mu kinyarwanda) badashaka gushyira ahagaragara muri ubwo bufatanye. Harya ubwo Twagiramungu yaba shitani kurusha ba Bizimungu Pasteur, Kanyarengwe Alexis, Lizinde Theoneste, Biseruka Stanislas, bose bo mu majyaruguru y’igihugu bari baryamye mu mwobo umwe na Kagame mu Mutara no mu Birunga bahagatiye intwaro bari kurasa kubanyarwanda! Ingambanyi zirimo amoko menshi. Gusa nuko kugeza ubu ingambanyi nyirizina atari zo zivugwa !
 
2.Iyi nkuru ikomeza yemeza ko Twagiramungu yashatse gucamo ibice FDLR yifashishije Col. Wilson wari uherutse gutorerwa umwanya wa visi perezida wa 2 wa FDLR ngo bashinge ingabo zitwa INTIMIRWA. Iby’izi ngabo ntacyo mbivugaho kuko simbizi na Twagiramungu ntacyo arabivugaho, wenda Ikaze Iwacu ikorana na DMI cyangwa ikaba iri kuyitungira agatoki niyo izi iby’uwo mutwe, gusa ndashaka kugaruka kuri aya matora yo muri FDLR. Aya matora yabaye mu mwuka utameze neza.
 
Ayo matora yabaye mu gihe ubufatanye bwa RDI na FDLR bwari bukiriho. Bakoze uko bashoboye ngo birukane col. Wilson Irategeka muri FDLR kubera ko ngo yumvikanaga na Twagiramungu ariko biranga birabananira. Aha umuntu yakwibaza impamvu Irategeka bamuziza kumvikana na Twagiramungu kandi FDLR yose yari ifatanyije na Twagiramungu. Muri ayo matora rero, njye navuga ko col. Wilson Irategeka ari we wenyine watowe ku buryo bukurikije demokarasi. Ku mwanya yatoreweho hari hiyamamaje abantu bane, maze Wilson abatsinda mu cyiciro cya kabiri cy’amatora kuri uwo mwanya.
 
Twakwibutsa ko Wilson yatowe atanari mu mashyamba kandi ko abandi bose batowe babaga biyamamaje bonyine(Candidat unique). Iryo torwa rya Wilson ryababaje cyane Byiringiro bituma yanga no gutangaza ko ayo matora yabayeho, none dore IKAZE IWACU irabimuvugiye. Iyi nkuru yasohotse ku Ikaze Iwacu njye sinyibonamo impuhwe na nke kuri Wilson kuko birazwi ko iyo utari umukiga, bigoye ko wagira umwanya w’ubuyobozi muri FDLR. Iyi nkuru ishobora kuba ihishe ukundi kuri tuzamenya nyuma.
 
3.Pacis akomeza yemeza ko Wilson yari yavuye mu mashyamba nta muyobozi n’umwe wa FDLR ubizi akajya muri Tanzaniya aho yahuriye n’intumwa za Twagiramungu zivuye mu Bubiligi mu rwego rwo gushinga INTIMIRWA. Ngo Tanzaniya yamenye ko abo bantu ba Twagiramungu ari DMI ni uko ihita icakira Wilson iramufunga ngo asobanure iby’abo ba DMI n’uko bakorana na Twagiramungu. Gusa hano hari urujijo. Pacis cyangwa Ikaze iwacu ayo makuru bayakuye he ko nta wari uri aho Wilson bavuga yafatiwe ? Inzego z’umutekano za Tanzaniya se nizo zabibabwiye cyangwa ni izo DMI zari kumwe na Wilson zabibwiye Ikaze iwacu ? Muri urwo rwego rero Ikaze Iwacu yaba ari DMI cyangwa ikorana na DMI kuko DMI iyigezaho raporo y’ibikorwa byayo! Kandi birashoboka.
 
Iyo witegereje inkuru zisohoka ku Ikaze Iwacu uburyo ziba zivuga amakuru yo mu nda y’ingoma yo kwa Kagame wibaza aho bakura ayo makuru niba badakorana n’iyo DMI bahora bavuga. Niba rero ayo makuru batayahabwa na DMI barakorana cyangwa barayikorera, bagomba kuba bayahabwa na babandi General Byiringiro Victor, Vice-président wa FDLR yanditse avuga ko ari bo basigaye barababereye abavugizi babo mu bihugu by’amahanga.
 
Dore amwe mu magambo uzasanga muri bene izo nyandiko « Umusirikari mukuru wadusabye kudatangaza amazina ye yatubwiye….. », « umu DMI wavuganye n’ikaze Iwacu yadutangarije ko ……. », Umwe mu bapolisi ….. », « Umunyakuri w’Ikaze iwacu uri i ……… yatubwiye ko …. » N’ibindi n’ibindi. Urugero rumwe natanga muri nyinshi ni inkuru yiswe « FPR-INKOTANYI : Maneko za DMI mu bwongereza zirenda kwicana.[3]  Nta kindi kinyamakuru cyandikirwa hanze kijya gitangaza amakuru nkayo.
 
Bishatse kuvuga rero ko Ikaze iwacu ikorana na DMI cyangwa ari ababeshyi kabombo. Niba bakorana na DMI cyangwa n’abasirikari ba Kagame, ni ukuvuga ko Ikaze Iwacu ari maneko za Kigali bityo abanyarwanda bari hanze bakaba bahamagarirwa kwitondera iki kinyamakuru. Niba badakorana na DMI, ni ababeshyi kabombo ; muri urwo rwego rero amakuru batangaza yose yaba ari ibinyoma bityo tukaba tudakwiye kuyataho umwanya.
 
Nawe se umuntu arihanukira ati Wilson yatawe muri yombi n’inzego za Tanzaniya kubera ko bamusanganye n’aba DMI. None se bafashe Wilson abo ba DMI ba Kagame bo barabareka barigendera koko ? N’utagera we ntiyagereranya, n’umwana muto yahita abona ko iki ari ikinyoma gikomeye ahubwo ko iyi nkuru y’itabwa muri yombi rya Wilson ifite ikindi ihishe kizagaragara nyuma aha.
 
4.Pacis akomeza avuga ko ibinyamakuru byo mu Rwanda byemeza ko Twagiramungu yavuze ko yikora ku mufuka afasha FDLR. Ati « iyo avuga ko yikora ku mufuka ngo ayisenye ». Nta byinshi mvuga aha ariko buri wese yakwibaza agaciro Ikaze iwacu iha inkuru zandikiwe mu Rwanda zivuga nabi opposition. Ibi birongera kugaragaza ko Ikaze iwacu ari maneko za Kigali
 
5.Pacis akomeza arondora abantu bazize gukurikira Twagiramungu, agakomeza ati : «Hari abantu batagira ingano bari kuborera muri gereza mu Rwanda, kubera ko bitabiriye ubushukanyi bwa Twagiramungu muri 2003 aho yabeshye imbaga y’abanyarwanda ko aje kuba perezida, kandi yari azanywe no kurangiza umuhango ubundi akifatira rutemakirere, akisubiririra mu Bubiligi ». Uretse kuba umubeshyi kabombo, bariya bantu bose Pacis arondora yabona gihamya ko ari Twagiramungu
 
wabicishije ? Ese Pacis ayobewe ko Twagiramungu yatowe muri 2003 maze akibwa amajwi ?
Abo baturage yabashutse ate ko yabujijwe gukoresha za meetings ? Ese ko yabujijwe gukoresha meetings, bikarenga abaturage bakamutora, ubwo ikosa ni irya nde ? Umuntu utarakoresheje meeting se yabashije gushuka abaturage ate ? Ahubwo abaturage bari banyotewe impunduka banarambiwe ubutegetsi bwa FPR bakoresheje neza uburenganzira bwabo baratora. Aho kwibasira FPR yishe ikanafunga abantu ibaziza kuba bahisemo uwo bifuza(dore ko ari uburenganzira bwabo), Pacis we asanze Yuda ari Twagiramungu !
 
Harya Twagiramungu wahizwe ngo afungwe cyangwa ngo yicwe amatora akirangira, kuri Pacis na bagenzi be, byari kuba byiza iyo afungwa cyanga agapfa, kugira ngo abe intwari y’umuhutu ! Intwari ? Ababaye intwari se bakabakiza ingoma ya gihake n’ingoyi bo se mwabaciriye akari urutega! Politike irabananiye, kuberako mwahisemo politike y’inzangano n’ubugambanyi bworoshe ikinyoma n’ubuswa ntaho byazabageza, uretse kubaheza ishyanga.
 
6.Pacis asoza inyandiko ye atya : « Ese aho Twagiramungu Faustin araza kwibuka ko ari we wamuroshye amufunguze, cyangwa yamaze gutebera mu mwobo, byabaye ibya wa mugani ngo « tubyaranye abo »!? Rukokoma cyokora yari akwiye kwibaza niba atarakwiye guha abanyarwanda agahenge kuko bababaye bihagije, kugerakaho kujya guhungabanya umutekano mu gihugu cy’abandi, byo ni akumiro! ». Mu giswahili haba umugani uvuga ngo « Mkuki kwa nguruwe, kwa mwanadamu uchungu » bishatse kuvuga ngo « Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira ».
 
Twagiramungu aberewe no gusekwa ko yateje umutekano muke mu gihugu cy’abandi kandi abeshyerwa na DMI yitwa Ikaze iwacu. Ikaze iwacu n’abanyuzamo inyandiko bagomba gusekwa mu buswa bwabo bujyanye n’ubugome bagaragaza ku karubanda, none se muravuga ngo Wilson yafunzwe na DMI za Twagiramungu , mukongera ngo Twagiramungu azashobora kumufunguza! Ni gute abantu bazima batabona ko mu nteruro imwe baba bivuguruje! Nyamara se, iki kinyamakuru ntigisiba kuduha amakuru y’intambara ya FARDC kuri FDLR ndetse kikanatubwira abasirikari ba Congo bishwe n’abacunguzi4].
 
Muri iyi minsi, radio OKAPI yatangaje ko FDLR yishe aba officiers ba FARDC bagera kuri batatu. Njye ndumva guteza umutekano muke mu kindi gihugu(n’ubwo bamubeshyera) byoroshye kuruta kubuza umutekano umuntu wagucumbikiye ndetse ukongeraho no kumwicira abana (abasirikari). Nyamara, ayo makuru Ikaze iwacu iyatangaza ishimagiza ubutwari bwa FDLR aho kuba ikimwaro kuri FDLR itagira inyiturano, nyamwima uwamuhaye.
 
Umwanzuro
 
Iyo nitegereje umwuka mubi uri muri FDLR nyuma y’amatora y’abayobozi bayo, aho Wilson yatorewe kuba Visi perezida wa kabiri naho Byiringiro Visi perezida wa 1; Nkitegereza uburyo FDLR yanze gutangaza ibyavuye mu matora kubera itorwa rya col. Wilson Irategeka ; Nkitegereza uburyo Byiringiro yanze umwanya yatorewe kuko mu matangazo ye yose asinya nka perezida w’agateganyo wa FDLR[1] aho kuba visi perezida wa 1, birantera gukeka ko Ikaze iwacu na FDLR bafite uruhare mu ifungwa rya col. Wilson Irategeka niba afunzwe koko cyangwa se bakaba barimo bategura imitima y’abantu kuko bateganya kumukorera ibikorwa bibi. Mu kuyobya uburari ndakeka ko ariyo mpamvu Ikaze iwacu yatangaje iriya nyandiko mu rwego rwo kubeshyera Faustin Twagiramungu wababereye  nyiri umutwe munini utarengwa n’imijugujugu.”
 
Me KUBWIMANA Jacques
 
 
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :