Zambia : Leta ya Paul Kagame na HCR byaguye mu mutego mutindi bateze impunzi none byabayobeye!

Publié le par veritas

Zambia : Leta  ya Paul Kagame na HCR byaguye mu mutego mutindi bateze impunzi none byabayobeye!
Urupfu n’ubuhunzi bifitanye isano nini bihuriyeho kurusha itandukaniro hagati yabyo ! Iyo umuntu apfuye asiga byose : Imitungo, inshuti, abavandimwe, ababyeyi, igihugu, umuco n’ibindi byinshi. Iyo umuntu apfuye ntawe umenya uko ubuzima agiyemo bumeze kandi mu gihe umuntu akiri muzima agira ubwoba bw’urupfu kuko ataba azi ubuzima agiyemo uko bumeze kandi agatandukana n’abo akunda n’ibyo yaruhiye byose ; abo asize nabo bagira agahinda ko kutazongera kubona uwo bakunda. Iyo umuntu ahunze nabyo bimera nk’urupfu, asiga byose agatandukana n’inshuti n’abavandimwe kandi ntabwo aba azi neza aho agiye uburyo azakirwa n’ubuzima azaba afite! Itandukanyirizo riri hagati y’urupfu n’ubuhunzi ni uko iyo byombi bigeze imbere y’umuntu amahitamo aba ayo guhitamo ubuhunzi! Iki akaba aricyo gisubizo impunzi z’abanyarwanda zagaragarije HCR, Zambia ndetse n’u Rwanda, bazisaba kuba impunzi cyangwa gutaha mu Rwanda (gupfa).

Kuwa gatatu taliki ya 25/03/2015, leta ya Zambia, umuryango wita ku mpunzi HCR na leta  ya Paul Kagame ihagarariwe na Madame Mukantabana Séraphine, bagiranye amasezerano yo kongerera amezi 3 y’ubuhunzi ku banyarwanda bagera ku 6091 baba muri Zambia bakuriweho ubuhunzi ku italiki ya 30 kamena 2013! Icyo cyemezo cyo kwambura abanyarwanda ubuhunzi kikaba cyarafatiwe abanyarwanda bahunze hagati y’umwaka w’1959 n’1998! Izo mpunzi ziri muri Zambia zarinangiye, zanga gutaha ndetse zanga no gufata ibyangombwa bya leta  ya Paul Kagame, bikaba byarabaye ngombwa ko zongererwa amezi 3 kugira ngo Zambia na HCR bakore ibishoboka byose bigishe izo mpunzi kandi bazihendahende, kugirango zitahe mu rwababyaye cyangwa zishake ibyangombwa bizemerera guturayo nk’abimukira ! Ese izo mpuhwe zo kwingingira impunzi gusubira aho zahunze ni amahoro ?

Nkuko twabivuze haruguru, guhunga ni bibi, ndetse bikaba bigereranywa n’urupfu. Impunzi aho ziri hose ku isi ntabwo ziba zishimiwe n’abenegihugu kuko bazibonamo abantu baje kubatera ibibazo; ku mugabane w’u Burayi ho ni ibindi bindi kugira ngo ube impunzi kuri uwo mugabane uvuye muri Afurika kandi uri n’umwirabura! N’ubwo ubuhunzi ari bubi bwose abanyarwanda barabwemera kuko kuba mu gihugu cyabo kuribo bingana no gupfa! Ubuhunzi bwatangiranye n’iremwa ry’isi, ndetse n’umwana w’Imana Yezu Christu nawe yarahunze, mu gihe yahungaga ntabwo HCR yariho icyo gihe ngo imuhe ubuhungiro akaba ariyo mpamvu kuba abanyarwanda bahunga batabihabwa na HCR! HCR ikaba ifite abakozi bariye ruswa ya Paul Kagame bamubeshya ko bazakuraho ubuhingiro kubanyarwanda none ubu amaso akaba yaraheze mu kirere ! Igihugu cya Zambia kiyemeje gushyira mu bikorwa icyifuzo cya HCR na Paul Kagame cyo gukuraho ubuhunzi none cyarumiwe kuko cyabonye abanyarwanda baranze gutaha. Ese Zambia yaba izi impamvu abanyarwanda bahunga?

Kuba mu Rwanda ni ugupfa uhagaze !

Mu nama yo gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambia humvikanyweho ko ngo hazakoreshwa uburyo bwo kuzereka filime zizereka uko u Rwanda ari rwiza nkaho izo mpunzi zitaruzi ! Impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambia ntabwo zahunze ubukene bwari mu Rwanda cyangwa ngo zihunge imisozi y’u Rwanda itameze neza none ubu Kagame akaba yarayiringanije! Impunzi z’abanyarwanda zahunze urupfu ruri mu Rwanda rwazanywe na FPR-Kagame. Muri iki gihe abanyarwanda bari imbere mu gihugu basigaye bambaza (gutabaza) impunzi zahunze kubera ubuzima bubi babayemo ngo nibabatabare, umunsi kuwundi niko abanyarwanda baba bari guhunga basanga izo mpunzi mu mahanga, ese hari filime izarusha amakuru abo bahunze u Rwanda baba bafite ku gihugu bahunze? Impunzi z’abanyarwanda zizabona urwenya rwinshi rw’abazaba baje kuzisobanurira ibyiza by’u Rwanda !

Ni ubwo HCR na Zambia bazi neza amanyanga bumvikanyeho na leta  ya Paul Kagame kugira ngo bibonere amafaranga, ntibazabura gusubiza ibibazo impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambia zitarabonera ibisubizo kugirango zishobore gusubira mu gihugu cyazo, bimwe muri ibyo bibazo ni ibi :

1.Umubare w’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze (hatarimo iziri muri Congo) n’ibihumbi 71000, kandi inkiko Gacaca zivuga ko zashinje impunzi z’abanyarwanda ziri hanze icyaha cya jenoside zigera ku bihumbi 71; none se ko impunzi zose zagizwe abajenosideri ni iki kigaragaza ko nizitaha zitazahohoterwa?

2.Impunzi z’abanyarwanda zose ziri hanze bazishinja kuba zirwanya ubutegetsi buriho i Kigali, impunzi zose zikaba zitwa ko ari aba FDLR  ni ukuvuga abanzi b’igihugu, kandi imbere mu gihugu hakaba hari kubera imanza ziri gukatira abantu igifungo cya burundu kubera gukekwaho gushyigikira ibitekerezo bya FDLR , none se niba abatarahunze bari gufungirwa gukekwaho gushyigikira ibitekerezo by’impunzi, izo mpunzi nizitaha zifite ibitekerezo byazo zizakirwa gute mu Rwanda?

3.Mu Rwanda hatowe itegeko ry’uko umutungo w’umuntu wese wahunze igihugu leta ya Kagame igomba kuwufatira. Ese Zambia na HCR baba barahawe icyemezo na leta  y’u Rwanda ko abazataha bazahabwa umutungo wabo? Ese bazahabwa n’indishyi z’ibyo iyo leta  yakuye muri uwo mutungo n’ibyo yangije?

4.Ese ko impunzi z’abanyarwanda zahunze iyicarubozo, gutoteza abantu, gufungira ubusa, kutagaragaza ibitekerezo byawe n’ibindi, hari icyemezo Zambia na HCR bahawe na leta  ya Paul Kagame ko ibyo bibazo byose bahunze ubu bitakiriho mu rwanda? Ese HCR yaba hari icyo yakoze ku mpunzi z’abanyarwanda zatahutse imirambo yazo igasangwa mu kiyaga cya Rweru ?

5.Ese igihugu cya Zambia na CHR bishobora kuzatanga ibisobanuro bigaragaza impamvu kugeza kuri iyi saha abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu cyabo kandi ibintu bimeze neza mu Rwanda?

Ntabwo impunzi z’abanyarwanda ari injiji

Ibi tuvuze haruguru ni bimwe mu bibazo byinshi cyane bigaragaza ko mu Rwanda ubutegetsi buriho ari bubi cyane kandi akaba nta kizere gihari ko ibintu bizoroha mu gihe muri miliyoni 11 habuze undi muntu wasimbura Paul Kagame ahubwo ahaba arimo ategura kwigira umwami w’umuperezida bikanandikwa no mu itegeko nshinga !  Impunzi z’abanyarwanda zahunze politiki mbi, ntabwo HCR ishobora kuzishuka ngo izicyure mu mayeri ngo bikunde!

Ubusanzwe ntabwo impunzi isubizwa mu gihugu yahunze ku ngufu (nubwo bitubahirizwa bwose ariko nizacyuwe ku ngufu ziva muri Uganda izashoboye kurokoka zongeye guhunga !), akaba ariyo mpamvu HCR irimo ikoresha amayeri yo kubwira impunzi z’abanyarwanda ngo zifate ibyangombwa by’u Rwanda ariko zigume muri Zambia ! Iyo ufashe ibyangombwa by’igihugu wahunze biba bivuga ko utakiri impunzi ko kandi ugengwa n’ubutegetsi bw’igihugu wahunze,iyo bimeze gutyo igihugu cyaguhaye ubuhungiro kiba gifite uburenganzira bwo kugusubiza mu gihugu cyawe cyaguhaye ibyangombwa! Ayo niyo mayeri ategurwa muri Zambia uretse ko impunzi z’abanyarwanda zayatahuye!

Iyo uri impunzi, ariko ku mpamvu z’amayeri no kurya ruswa kw’abakozi ba HCR nk’uko byagenze kubanyarwanda, ubuhunzi bwa HCR bugateshwa agaciro kandi iyo mpunzi yambuwe ubuhunzi ikanga kugengwa (gufata ibyangombwa) n’ubutegetsi bw’igihugu yahunze , iyo mpunzi yitwa apatride (utagira igihugu). Iyo impunzi ibaye apatride ntisubizwa mu gihugu yahunze ahubwo igengwa n’amategeko agenga apatride, iyo igihugu irimo kitayishaka HCR igomba gushaka ikindi gihugu kiyakira ariko kitari igihugu yahunze, iki akaba aricyo kibazo gikomeye HCR ifite ku mpunzi z’abanyarwanda zo kuva mu mwaka w’1995 kugeza 1998 yambuye ubuhunzi, izo mpunzi zose yazigize apatrides kuko zanze gufata ibyangombwa by’ubutegetsi bw’u Rwanda, HCR ikaba ifite inshingano yo kuzishakira ikindi gihugu kizakira kitari u Rwanda niba Zambia itazishaka kubutaka bwayo !

Nguwo umutego mutindi Paul Kagame na HCR bashatse gutega impunzi none ukaba ubashibukanye, Zambia akaba ariyo ibyungukiyemo kuko igomba gutegeka HCR kuyikurira kubutaka bwabo impunzi z’abanyarwanda yahinduye apatrides maze ikazishakira ikindi gihugu izishyiramo, ese bizashoboka?  Impunzi y’umunyarwanda izafata ibyangombwa bya leta ya Kagame, Zambia ishobora kuyirekera mu gihugu cyayo ariko Zambia ikaba ishobora kuyirukana igihe cyose ishakiye igasubira mu Rwanda, ariko impunzi y’umunyarwanda yanze gufata ibyangombwa bya leta ya Kagame izaba igomba gushakirwa ikindi gihugu na HCR yitwa apatride, niyo mpamvu HCR mukuvuga ko yongereye amezi 3 ubuhunzi abanyarwanda yabukuriyeho yabitewe n’uko yasanze ariyo ikibazo kigwaho!

Abazi amategeko y’ubuhunzi bazadusobanurire ufite inyungu muri kiriya cyemezo cyo gukura ubuhunzi kubanyarwanda ; gusa impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zikaba zigomba kurushaho gutekereza gusubira mu gihugu cyazo zemye zitububa kandi zigatabara abanyarwanda bamerewe nabi n’ingoma ngome!

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Yewe Cibitoke wanditse ukuli kose. Ayo mashyirahamwe
HCR, UN, UNSCO, Human rights watch abo bose nabongereza basinyiye kwica no gutsemba tsemba aba nyafrika vya shoboka abazungu bakajya gutura afrika bamaze kumaraho abanyafrika. Kagame murabizi ko adafite na secondaire. Ni ntabwenge abazungu babonye wo gukoresha no kwambukiraho kujya kurimbura abanya frika. kandi na kagame ni Hitler wo gutsemba no kurimbura abanyafrika.
abanyafrika bagomba guhaguruka vuba ningoga mu kwirinda bampatsibihugu kandi bakabivuna bivuye inyuma. Iyo niyo yonyine solution ya afrika nabanyafrika. Abakorera ba mpatsibihugu bamaze kurimbuza imbaga yabanyafrika murabazi, so, nibo tugomba kwivuna mbere munyuma mpatsibihugu tukayereka ko muri afrika turi abanyafrika kandi dukeneye democracy only.
ivyo bisambo vyabazungu bimaze kwiba imitungo yacu ya afrika. Hanyuma no ku twica?

Muhaguruke twese abanyafrika aho turi hose ku isi. Gakondo yacu niyacu ntawundi.
Répondre
M
Mukantabana yibagirwa vuba: Wowe wabyandtse kuki utamubajije niba intimba yagize kubera umwana we wu uruhinja apfuye aguye muntoki za BABAONA cyanga Kabibi,ko iyo ntimba yashize.
Ntaho ataniye na KANYARENGWE wavuze ko azumvikana NINYENZI aruko umusatsi we wameze.
Ubwo yari yarogoshwe NINYENZI muri NYUNGWE banamwogoshesheje ibyuma bishyushye.
MUKANTABANA yitegure n'umugabo we ko nabo babikiwe nkibyo bakoreye KANYARENGWE.
Mukantabana njye muzi muri UNR aho yitwaga KABATI nibindi.Akunda ifranga kuva kera.Arangiza igitabo yanditse yagituye NSEKALIJE ALOYS aru kwishakira umwanya.Ninaho yakuye umugabo BABONA wari de cabinet wa NSEKALIJE.Uwashobora ayo manyanga ninde.
Kw'ifranga i brazzaville yararireba ga aho riri rikaza.Abacuruzi bamutura nku mwami kazi,dore ko abashi arinabo bari bayafite Ibrazzaville.Ibiroro byose yasabaga ko hagira abazenguruka bashakisha amafranga yo gukoresha.Mu mibareye akaza kwereka na uburyo yakoreshejwe n'amanyanga menshi.
Ntagihe abamudwanyaga batavuze ko akorana na KIGALI,ariko wabibwira abambari bakakumvisha ko MUKANTABANA ibyo atabikor.
MUKANTABANA rwose yakoreye IMPUNZI kuburyo wabonaga azitangira,ndetse akaba yarara ataryamye,abazi ibikorwa bye byiza barabimushimira.Ariko aho afatiye inzira agiye kuyaterekera KAGAME,ibyiza yokoze byose byarayoyotse.Mukantabana nkugire INAMA:Abana bawe ubashakire uko bava mu kadomo,nahubundi hari igihe bazavuga bati ko PAPA MAMAN bahoraga bautakira HABYARIMANA bamuvuga IBIGWI ubu urwo tugwishije nuruki?BABONA MUKANTABANA mwagiye gukorera umwanzi mwiyibagiza nuwa tumye mu meregwa neza mugeze iBRAZZAVILLE??Mbega indaaaaaaaaaaaaaRuriye abandi rutabibagiwe.
Répondre
Q
Mbego ibivagundu hano!!!!!ndabasetse cyaneeeee!mbega umwanditsi hano weee!nawe c uragira uti na YEZU yarahunze!uti ubuhunzi bwatangi kuva isi yaremwa....urigitangaza gusa.nonese mwumva 71000 mutari murwanda harigikuba cyacika ngo nuko mudashaka guraha?ubundi uti impunzi guhera 1959 &1998.ubundi mukikoma KAGAME.nonese mbere ya 1990 ko atari yagatangiye urugamba icyo gihe abapfaga cg abahunze baziraga iki?twibukiranye ko ari mpunzi 59&98. warangiza ngo babahamije icyaha cya genocide?niba murabere c niki cyibabuza gutaha?erega umuntu asiga icyimwirukankana ntasiga icyimwirukamo.nihahandi muzaba inzererezi nka Gahini wishe mwene nyin ntacyo amuhaye.namwe mwamaze abavandimwe banyu none isi yababanye ntoya.ngo mushaka kwitwa abatagira igihugu?ngaho nimukomeze mwangare.gusa mbabazwa nabana banyu batazi ururo nicyatsi mugiye guheza ishyanga.naho ibyabatahutse bagasangwa muri rweru utigiriye neza waduha amazina naho biciwe maze ubutabera bugakorwa.kdi ngirango ibi wanditsr niyo uza kwibaza nabacishijwe muri nyabarongo basubizwa abisiniya.nabyo ukagira icyo ubivugaho.kdi imitungo wibaraguzwa yabantu 71000 Ntiruta iya millioni mwishe !mugasahura!mugatwika.naho FDLR yo rwose ntimuyitegeho ibitangaza.uwabatsinze ingufu zikubye inshuro nyinshiiii.cyakora nyine ntawubuza umuntu kwifuza.ikibi nuko yashyora ibyifuzo bye mungiro.ngaho mukomeze muzerere isiiiiiiii niwo muvumo ubakwiye nku GAHINI byamugendekeye.
Répondre
C
Leta y'inkotanyi iteye isoni n'iseseme. Iyo HCR nayo y'abanyamerika n'abanyaburayi iteye isoni. Mbega bozobesha abantu n'impunzi kw'isi kugeza ryari ?? Burya nza nemera Mugabe Robert, Bashar el Assad na Prezida Poutine bo bavuga ko ari vyiza gushiraho amashirahamwe yabo agomba gusimbura ayo mashirahamwe y'abanyaburaya kuko ata muntu araba kure acizera ayo mashirahamwe yabo yitirwa ONu kandi akorera abanyaburaya, ariyo UN Human right watch,HCR,, UNESCO,... kuko basanze ayo mashirahamwe agambanira abantu kw'isi.
Nayo Kagame we n'akarwi kiwe, ni umwe mu bategetsi bake basigaye muri Afrika bizwi ko ari icitso kuva kera, icitso cicisha Abantu muri Afrika, kugira umugambi wo kugabanya abantu muri Afrika ugerweho. Never ever seen in my life a pawn,puppet and muppet president like Kagame.
Répondre
M
Ndibuka mw'ijambo yagejeje kkw'impunzi ibrazzaville igihe habaga misa yo usabira HABYARIMANA nabandi bishwe na FPR,icyo gihe hari hashize imyaka 20 u RWANDA rugwiriwe n'urugogwe.
Ndibuka MUKANTABANA avuga ububibi bwi INKOTANYI kozatumye abura urubyaro igihe umugabo we BABONA yahunganaga n'umwana w'uruhinja MUKANTABANA yari yamusiganye agiye mu nama,ubwo babaga iKIBUMBA inkambi zigasenywa atahari.Umwana yabaga ahetswe n'umukobwa wa mukuru wa BABONA witwa KABABI.Mukantabana ati izo mbura gasani iyo zidasenya inkambi umwana wanjy aba ari mukuru.Ati iyo ntimba ntizamva k'umutima. Ndibuka Mukantabana adukusanya i BRAZZAVILE na LOUKOLELA hamwa nabahoze muri AR,twinjira mu gisirikari ngo tujye kureba uko twagaruka mu RWANDA.Ndibuka uko twambutse tujya i KINSHASA twaraye ku ri LIBONGO Mukantabana atarara asinziriye ngo twambuke. Nkibuka uko yaje i KINSHASA tumaze kwa mbra toni atunyura imbere na KABILA PERE atubwira ati muraberewe,kandi muri abasore,gahunda twihaye muzayigeraho nta kabuza.Yibagiwe kano kanya ko FDLR yayikoreye kuburyo iwe ariho hari nko kwa CHEF D'ETAT MAJOR none niwe uri gukusanya uko abahutu bataha. ABAHUTU ntibumva.BABONA w'UMUSHIRU ntacyo yabuze ku ngoma ya HABYARIMANA none ati ntariye niya KAGAME naba ndi imbwa.Yitegereze we n'umugorewe uko KAGAME agira abo yafatanije nabo urugamba.BIHANGANE yuko nabo bizababera amateka.MUKANTABANA rero nkubwire;nutagira impunzi ucyura dore ko wavuze ko zose zizaza zigukurikiye cyane cyane izi brazzavile;hakaba harabuze numwe uretse KARANGWA AZARIYA n'umurayngowe,KAGAME azakwereka vuba ha ko mutabanye murugano.Gusa mbabarira abana bawe.Ariko numvise PACIFIQUE asaba ko yakwinjizwa mu mutwe wabicanyi.MuryoherweeeeeeeeeeeeeeMWANZE ko mutazava kw'isi mutavuzwe muri GUVERINOMA.
Amafranga arashukana.Duke turimo ineza turuta byinshi bizabotsa amatama.None se MUKANTABANA AMAGUFA ARI IWANYU MUNZU MUZAYASHINGURA RYARI ko numva LETA yarabwiye umusaza ngo yirwarize.Ariko se ayo magufa yo yahageze ateeeeeeee?
Répondre
L
Nimumureke Mukantabana twitaga "NYIRAMARITE", muzi muri Lycee de Kigali aho yacinyaga inkoro, ngo arebwe neza, akora uko ashoboye ngo avugane cg bamutumire kwa naka,,,,
Ndamuzi, ku buryo sintangazwa n,uko ashaka kurebwa neza n,umutegetsi w,u Rwanda, kabone n'aho yarya inzirakarengane z'impunzi. Aha , Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda.
N
Banyarwanda bimpunzi muri Zambia, mukomere kandi mube maso umunsi kuwudi kuko HCR na Kagame umugambi niwawundi wo gutsemba impunzi zabahutu aho ziri hose ku isi. Ntabwo mukeneye kujya mu rwanda nta narimwe mukeneye kwigishwa igihugu cyanyu gakondo, nta narimwe mukeneye iterabwoba riva kuri HCR ibyo yakoze kumpunzi mu makambi yo muri Congo irabizi kandi murabyibuka kugera kisangani, Tingi tingi nahandi mu mashyamba ya congo. Banywa amaraso ya bahutu babanyarwanda ntibahaga, barya inyama zabana babanyarwanda ntibahaga.
Ntacyiza na kimwe giteze kuva kuri HCR kirengera impunzi zabanyarwanda

Ni mube maso kandi mukomere.

Ndi muri Amerika.
Répondre
H
Abahutu bo mul;i ZAMBIA bazi ubwenge kweli!!!batesheje umutwe HCR na KAGAME peeee!! arega 2015 NTABWO ARI 1996!! ziliya mpunzi zarababaye cyane rwose!!Kwibwira ko washobora KUZICYURA MU RWANDA byo ntacyo bivuze.BAZI UBWENGE KANDI BAFITE AMAFRANGA
Répondre
K
yishe impunzi muli CONGO nuko izarikotse zihungira TINGI TINGI naho azisangayo.Nuko zihita zijya muli ZAMBIA,none ngo KAGAME ashaka ko izo mpunzi ziza mu RWANDA akazica maze akazishyira muli RWERU? Kagame agomba kuba yibagirwa vuba kabisa
Répondre
A
nibyo nta mibereho y'abahutu batuye mu RWANDA. Bose ni ibiragi bitavuga....mbese bibera muli prison.ntawe ushobora kujya hanze.None ngo ziliya mpunzi zarokotse KAGAME zivuye TINGITINGI ngo zigomba gutaha KAGAME akazinywa amaraso? IBI NI UKWIBESHYA CYANE
Répondre
P
ko mu RWANDA abaturage bafite ibibazo by'ubutaka kubera kuba besnhi cyane;harya KAGAME ngo ashaka ko ziliya mpunzi zose ziba hanze zitaha mu RWANDA? kubera iki? yibwira se ko izo mpunzi ari IBICUCU? yishakira abo ahindura IBIRAGI RERO?ahubwo numva yareka abahutu nbose bakigira hanze kuko mu RWANDA ntacyo KAGAME abaha
Répondre
N
harya ngo HCR na KAGAME bazacyura impunzi ziba ZAMBIA? ayi ayinyaaaa!! ubu mfite imyaka 29,nageze hano mvuye TINGI TINGI .Ababyeyi banyje bose biciwe na KAGAME hariya TINGITINGI..Nafashijwe na padre CRACUS wanzanye amavanye mu ishyamba.Harya ziliya nyenzi zinshakaho iki KANDI ZAARAFASHE IMITUNGO Y'ABABYEYI BANJYE ZISHE?
Répondre
C
Avant l'attaque sur le Rwanda en 1990 du FPR-kagame en provenance d'Ouganda,le FPR-kagame a reçu le financement ,tactiques,conseils et appuis de toutes sortes des puissances internationales et de l'onu.
vous avez vu ou entendu comment le canadien Dallaire du minuar a aidé FPR-Kagame pour attaquer et prendre le pouvoir des hutu et tutsi moderés
Le HCR est le premier à corrompre les leaders hutu pour aller servir aveuglement le pouvoir sanguinaire de FPR-Kagame paul.des exemples sont nombreux:vous vous informer le comme HCR a pu amener le ministre monstre Mukantabana Seraphine qui recrutais les refugiés hutu pour aller chasser le FPR-Kagame à Kinshasa pour lr compte du defunt mzee Laurant Desire Kabila tué par un tutsi.
Rwarakabije et HCR?
amenez des enquêtes dès maintenant,la grande partie des délégués du HCR section réfugiés rwandais sont des partenaires ou concubines des tutsi .les tutsi rcoivent les status de réfugiés du HCR alors qu'ils elles sont au service de Kagame,ce sont les même tutsi qui vendent les champs et maissons des hutu réfugiées ou emprisonnés en connevence FPR-Kagame et partent tuer,chasser ou salir les huhu en étranger.
pour ralentir un peu l'extermination rapide des hutu réfugiés ou hutu encerclés au Rwanda,
1. il faut que tout le monde parler sa vérité de cette complicité internationale pour barrer et banir les hutu
2.il faut que les hutu enterrer la peur et dénoncer les plans d'exterminations crés contre eux
3.il faut écrire à tous les présidents du monde entier expliquant le chasse au hutu que FPR-kagame et HCR aménent contre les hutu
4.il faut que les hutu soient unis ,s'entraider ne servent plus aux tutsi pour faire face contre leur extermination.
5.il faut que chaque parti politique, les Eglises,les intellectuels,les stars etc fassent entendre le probléme des réfugiés hutu
6.il faut que les hutu sauvent autres hutu au lieu d'aller sauver les places,l'argent,honneur à Kigali
faire peur est la technique d'attraper facilement la proie et ne pas avoir peur est le seul premier pas qui amene à la victoire.Gandi,Lutter King,Mandela ont gagné après s'être débarassés de peur.
ubwoba bwica kurusha isasu
Répondre
U
2012, La densité de population, s'élève à 416 personnes par km2, contre 321 personnes en 2002. A Kigali, il y a 1.556 habitants par km2 (ref : http://www.afriquinfos.com/articles/2012/11/29/population-rwanda-depasse-105-millions-dhabitants-213860.asp .).
Dutangazwa ko Gavumenti ishishikariza abantu gutaha, aho kubashishikariza kubona ibindi bihugu babamo bagakora diaspora.
Abantu bose, no muri abo bantu ba HCR, ntabwo bose ari ibicucu, harimo abaratekereza.
Papa Jean Paul II niwe wigeze kubwira Abanyaburayi, ati mwigira umwoba bw’Abasoviyeti. Mushake ahubwo amahoro.
Ku kibazo kitureba rero, ubwoba bwa RPF, sibwo gisubizo. Gucyura impunzi ku ngufu ngo uzikontolore nk’amatungo, sicyo gisubizo.
Dushakire EJO HAZAZA HEZA, h’abana bacu.
Mwigira ubwoba, siyo solution, ahubwo ni ubugwari.
Répondre
M
HCR ubundi uwo numutwaro nuwayo, igomba kwikore itawusiganiye nundi muntu. Kuko ubundi ntabwo yakagobye kwica amategeko ishizwe kubahiriza, yoshya impunzi ngo zishaka pasport yigihugu zahunze. Ahogukora ibyo azisabagutaha ikazicyura nabwo zibyemeye. Erega impunze zomuri Zambiya zikwireye kwishyirahamwe kegera abanyamategeko bakazigira inama, nibazarega HCR ziyisaba kuzishakira ahozigomba kujya kuko amategeko yo atazemerera gusubira mugihugu zahunze.
Répondre
K
IMITUNGO ya ziliya mpunzi 71000 yafashwe na KAGAME n'ingabo ze. Bashaka ko zaza maze bakazica kugirango hatazaba gusba iyo mitungo
Répondre
T
ariko wa mugani imitungo ya ziliya mpunzi zose yafashwe nabande? none se ubwo bayisubiza izo mpunzi? yewe ni amayeri ya KAGAME yo kwica abo bantu
M
BULIYA BIBWIYE KO IMPUNZI ARI INJIJI MBEESE? ayi ayinyaaaaa!!!
Répondre
N
Igihe twarimo turya amarozi ya FPR i Goma twari twatezwe mu bisheke mu mikati nu utindi tuntu la force speciale ya FPR Yakoresha yica Abantu.Kagame yegeye abicanyibe arababwira ati"ibihe biragenda byihuta cyane nti twabonye uko tubamariramo umujinya wacu ngo bagire icyo bajyana bakuye mu rwanda" ikindi gihe at"turajya tubarasa ku manywa yihangu " ubundi " ziriya mbwa zaduhunze tuzasisangayo tuziamare" arongera " NTWAHA IGIHUNGU IMBWA" NKURIkije ibi nibindi byinshi Kagame yavuze bivuye mu Kanwa ke nka prezida wi Igihugu ni uko we kugiti cye Abahutu ari Amatungu magufi amwe atubashwe muzi mwese agaciro nki IMBWA , ko uyifata uko ubonye ukayica igihe wshakira cyose ntakomyi. Urukundo afitiye Abo yita Imbwa rumaze imyaka mukumyabiri irenga azirukankaho murumva gahunda ye uko iteye. iriya Mbwebwe kazi Nyiramaritete ni imwe mumbwa kazi Kagame ari gushumuriza ABANTU ngo zimare zibatera bya bisazi rage. yabonye ko atazabigeraho nono ya guze Iza kizungu no arebeko yadutera ubwoba.Kagame atuze iyakaremye niyo ikamena .
I
none ko FDLR dashaka kujya mu RWANDA;na none CONGO ikaba irimo iyirukana,BIZAGENDA BITE? Mbona bamwe muli FDLR nabo BAGOMBA KWITWA LES APATRIDES maze HCR ikabashakira ikindi gihugu bajya guturamo. ARIKO NA NONE,FDLR igiye kure NATBWO TWAZASHOBORA KWICA KAGAME NEZA. Ubwo rero,FDLR igomba gukomeza urugamba kugeza tugeze I KIGALI
Répondre
D
oya FDLR ntizabe apatrides ahubwo ikomeze urugamba kandi tuzarutsinda
K
None ko HCR na KAGAME baguye mu mutego bazabigenza gute? 1/impunzi zose ntizisgaka PASSPORTS 2/ ZAMBIA ISHAKA KUZIRUKANA.Aha bivuze ko HCR igiye gusigarana abantu batagira igihugu. None se HCR izabirukana? oya daaaaa! HCR iguye mu kibazo gikomeye cyane kubera kurya ruswa kuko IGOMBA GUSHAKIRA IBINDI BIHUGU BIZAKIRA ABABAHUTU bose
Répondre
A
Bahutu mwese mutuye ZAMBIA. Mureke izo passports za KAGAME kuko muzifashe mwahita mwicwa ako kanya. Ibyiza nuko mwibera LES APATRIDES ariko mugakomeza mukabaho neza.
Répondre
A
YES! aho kujya mu RWANDA gupfa nahitamo kwibera "apatrides"!!Ibi nibyo bitanga amahoro
Répondre
F
Nibyo izo mpunzi zigomba kwanga PASSPORTA za KAGAME. Zange maze zihite ziba APPATRIDES ie ko nta gihugu zizaba zifite. Ubu ni uburenganzira bwabo nkuko LES PALESTINIENS nabo babaho. Mbese babawiye ko les palestinines bagira igihugu? bibabuza kubaho se? nta gitangaza ku banyarwanda batuye ZAMBIA. HCR ifite inshingano zo KWITA KUBANTU BATAGRA IGIHUGU CYABO.
Répondre
K
Umva rero Bahutu na bahutukazi muri aho muri Zambia ndabasabye buriwese ntashingure ikirenge aho ahagaze ngo agiye murwanda rwa Kanyenzi cyereka ushaka gutaha muri Rweru cg akaburirwa irengero dore ko twasanze nimfu zaho zitandukana ,abifite bazira isasu cg bakangongwa namakamyo,none rero nabagira inama yo kwanga Passport za Kagame mugategereza uruzaza kuko nubundi ntarupfu rwiza rubaho byose ni ugupfa no gupfa kandi muhumure ni ukuri aho turi turabahangayicyiye kandi turabasabira Imana irikumwe namwe.