Rwanda : Protais Mitali yambuye ishyaka rya PL miliyoni 50 arisimbukira !

Publié le par veritas

Ese Protais Mitali ashobora gukomeza kwitwa ambasaderi yaranyereje miliyoni 50 za PL?

Ese Protais Mitali ashobora gukomeza kwitwa ambasaderi yaranyereje miliyoni 50 za PL?

[Ndlr : «Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose !» Ingeso mbi yo kurya ibya rubanda FPR-Kagame yazanye mu Rwanda yakwiriye no mungirwamashyaka ziyishyigikiye ! Kurya imisanzu y’abanyamuryango ba PL, Protais Mitali abishyigikiwemo na FPR-Kagame kugirango asenye ishyaka PL bityo igihugu gikomeze kugaragara ko ntawundi muntu wakiyobora uretse umwami Paul Kagame gusa ! Abayobozi b’imirenge n’uturere bari gushyirwa mukagozi ngo bitewe ni uko ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko kuburyo budasobanutse, ariko Protais Mitali wifunze miliyoni 50 yahembwe kuba Ambasaderi ! Uko asize ishyaka PL mu kangaratete niko n’igihugu cy’u Rwanda kizasigwa mu mazi abira na FPR-Kagame kuko ariyo yamwigishije ubwo buriganya ! Aho bigeze ni ugusabira abanyarwanda !]

Mu nama yahuje abagize inama y’ubutegetsi yabaye tariki ya 17 Werurwe 2015, Mitali Protais wari Perezida w’iri shyaka ryemewe gukorera mu Rwanda, yasabye kwegura biciye mu ibaruwa yashyikirije iyo biro. Mu mpamvu yagaragaje zirimo ko atabasha kuzuza inshingano nka Perezida w’Ishyaka abifatanyije no guhagararira u Rwanda muri Ethiopia.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’agateganyo wa PL usanzwe ari Visi Perezida wa mbere waryo, akaba n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathille yavuze ko Ambasaderi Mitali wari Perezida yamaze kwegura koko kubera ko yasanze inshingano zo kuba Ambasaderi atazibangikanya n’izo kuyobora iri shyaka.

Ishyamba si ryeru ku bayobozi

Iri shyaka ritaka kubura amamiliyoni yanyerejwe ubwo Mitali yayoboraga iri shyaka, bikekwa ko ayabuze asaga miliyoni 50. Bivugwa ko Abayoboke baryo bayashyize ku wahoze ariyobora (Mitali) nyuma yo kuvanaho abajyaga basinya mu izina ry’ishyaka ngo agashyiraho undi yishakiye. Iki kibazo cyaje gufata intera kugeza ubwo bivuzwe ko uyu muyobozi yemereye kugenda yishyura aya mafaranga buhoro buhoro, ariko ngo akaza kugera aho akabihagarika.

Bamwe mu bayoboke b’iri shyaka bavuga ko ubuyobozi bwariho butakunze gutegura inama ngo abayoboke baryo bahure uko sitati (amategeko agenga iryo shyaka) ibiteganya, ndetse bagashinja bamwe muri bo kuriyoboza imbaraga zirimo no kudashaka gushyikirana n’abandi, ahubwo icyo bashatse kigakorwa, ndetse n’imyanzuro yabo ikaba ihame aho gushyira hamwe n’abandi bayobozi. Umwe mu bayoboke b’iri shyaka utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije IGIHE ko bakomeje kwibaza impamvu urutonde ndakuka rw’abayobozi b’iri shyaka rutajya ruhinduka nyuma ya manda runaka nyamara ari rwo rubahesha umwanya utuma bahagararira inyungu zitandukanye z’iri shyaka mu gihugu cyane mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamwe bakomeje kwibaza niba umuyobozi wagaragaje imyitwarire idahwitse imbere y’abo ayobora yakomeza guhabwa izindi nshingano mu shyaka ryabo ryagaragaye nk’irya kabiri mu Rwanda nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe na komisiyo ya politiki muri Sena mu mwaka wa 2009. Baranibaza kandi uzabazwa aya mafaranga yabonetse avuye mu byuya by’abayoboke, biriye bakimara ngo batange imisanzu mu ishyaka rya bo, bagasaba ko n’abandi bayobozi bagize uruhare mu isinywa ry’ayo mafaranga agasohoka na bo ngo bagombye kubibazwa n’inzego zibishinzwe.

Ku bavuga ko umutungo w’iri shyaka waba waranyerejwe, Depite Mukabarisa yavuze ko ntacyo akivugaho kuko hari inzego zirimo kukinononsora nyuma zikazakora raporo. Ibijyanye n’urutonde ntakuka rw’iri shyaka, Depite Mukabarisa yavuze ko iki kibazo cyazasuzumwa igihe kigeze; hegereje amatora y’abadepite mu mwaka wa 2018.

Iri shyaka rifite abadepite 5 barihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko. Ryatangiye riyobowe na Justin Mugenzi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma riyoborwa n’abandi barimo Gatete Polycalpe, ubu rikaba ryayoborwaga na Mitali Protais (wamaze kwegura kuri uwo mwanya) hakaba hagitegerejwe uzariyobora byemewe n’amategeko.

Iri shyaka rirateganya inama izacocerwamo ibyo bibazo, izaterana ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015, ikaba yitezweho gushyira ku mugaragaro ibyo bibazo birivugwamo, no kugaragaza inzira nyayo yo kubikemuriramo.

Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Mwirukane iyo nuenzi KAGAME ikomeje kuyogoza u RWANDA
Répondre
N
Ntawamenya aho démelés judiciaires za HE
na justice y’Abafransa,
na justce y’Abesipanyori,
na justice ya Loni (mapping report…),
na gacaca na Efudrereri…byaba bigeze?

Naho kubyerekeye indege ya Perezida Habyarimana, hari umuntu uhrutse « kunsetsa ».

Ati RPF irashinja uwo mubyeyi kwikora mu nda, akoresheje missile ngo yice umugabo, uwo muntu ati MU RUGO RWE NTIBAGIRAGA INYUNDO ?
Ati aho kujya kugura missiles, ntibyari byoroshye GUHENGERA ARYAMYE AKAMURANGIZA n’inyundo ?

Tubitege amaso.
Répondre
K
Kagame ngo umugore n'abana be bari kumubuza gufata manda ya gatatu! mbega ikinyoma!! Mugihe mwese mwibaza kuri ibyo bibazo byose bigendanye n'Itegekonshinga, njye ahubwo ndimo ndibaza kuri FAGITIRE yabyo. Ese abashyigikiye ko Kagame aguma kubutegetsi biteguye kumuha imbaraga zizasimbura izo yahabwaga n'amahanga zatuma aburambaho? mubitekerezze neza mutaba muri kumucukuririra urwobo namwe mutiretse! Ntabwo ari ugutera ubwoba ariko ntibyoroshye!!
Répondre