Uganda: Kuba gashozantambara kwa Museveni mu karere bitangiye kugira ingaruka ku bagande.Umushinjacyaha mukuru yishwe !

Publié le par veritas

Madame Joan Kagezi  wishwe n'abagizi ba nabi

Madame Joan Kagezi wishwe n'abagizi ba nabi

Niba abapfuye bafite ububasha kubazima, Museveni ntashobora gukira uburakari bw’abantu yishe kandi agikomeje kwica, kuburyo ingaruka z'ubwo burakari zizagera no kubagande bananiwe kumuhagarika mu bikorwa bye byo kwica abaturage b’akarere kose. Mu mwaka w’1986 nibwo Museveni yafashe ubutegetsi muri Uganda akoresheje imbaraga za gisilikare, mu 1990 agaba igitero ku gihugu cy’u Rwanda birangira habaye jenoside, mu 1996 agaba igitero muri Congo (Zaïre) gihitana miliyoni zirenga 6 na jenoside y’impunzi z’abahutu, nyuma Museveni yohereje ingabo muri Somaliya kwica abaturage baho, ntiyagarukiye aho kuko mu mwaka w’2013 yohereje ingabo ze kwica abaturage bo muri Sudani y’epfo ! Aho hose Museveni yohereje ingabo nanubu abantu baracyapfa kandi ibyo bikorwa byose by’ubwicanyi akaba abikora ari kumwe na Paul Kagame ufatwa nka Hitler wo muri Afurika! Nk’uko bibiliya ibivuga, Imana yashyizeho abagome bagomba guhana abandi bagome, ikibazo ni uko abagande b'inzirakarengane bahababarira! Umutwe w’ibyihebe w’abasomaliya utangiye gukora ibikorwa by’ubwicanyi muri Uganda, iyo Museveni ataba imburagihana mu ntambara zose yasoje, ubu Uganda iba ifite amahoro, none ejo hazaza hayo ni umwijima !

Ejo kuwa mbere taliki ya 30 werurwe 2015 umujyi wa Kampala wabayemo igikorwa cy’ubwicanyi giteye ubwoba. Umushinjacyaha Mukuru wa Uganda akaba n’intumwa ya leta Madame Joan Kagezi wari ushinzwe gukurikirana abakoze ibikorwa by’iterabwoba i Kampala yishwe n’abantu babiri bari kuri moto nto bakunda kwita Boda Boda kugeza ubu abamwishe bakaba bataramenyekana. Mu mwaka w’2010 mu mujyi wa Kampala habaye ibitero bitatu by’ibyihebe bikoresheje ibisasu bikomeye bya bombe hapfa abantu 76 mu gihe barimo bareba umukino w'umupira w'amaguru wa nyuma w’igikombe k’isi. Urubanza ruregwamo abantu 13 bakekwa kugira uruhare muri ibyo bitero rwatangiye ku italiki ya 17 Werurwe uyu mwaka, Madame Joan Kagezi akaba yari umushinjacyaha mukuru muri urwo rubanza.

Ubwo ejo kuwa mbere Madame Joan Kagezi yari atashye iwe mu rugo mu masaha ya saa moya z’ijoro, nibwo moto itwara abagenzi izwi ku izina rya Boda boda yegereye imodoka ye, icyo gihe Madame Joan yatwaye imodoka ye gahoro kuko yari ageze ku tununga tugabanya umuvuduko (Dos d’âne) turi ku muhanda uri hafi y’urusengero rwa Kiwatule, abona ya moto iramwegereye, umuntu wari kuri iyo moto ahita asohora imbunda aramurasa, Madame Joan Kagezi yitabye Imana nyuma y’iminota mike mu gihe ubutabazi bwari bumujyanye kwa muganga, aya makuru y’urupfu rwe akaba yaratanzwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda.

Nkuko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, urupfu rw’umushinjacyaha Mukuru Joan Kagezi rwateye abaturage benshi ishavu n’agahinda kandi igipolisi cya Uganda ntayandi makuru kiri gutanga ku rupfu rwe arenze ayo umuvugizi wacyo yatanze. Madame Joan akaba yari umucamanza w’icyamamare muri Uganda, yari ashinzwe kuyobora ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’intambara mu ibugenzacyaha bwa Uganda, akaba ariyo mpamvu yagize uruhare rukomeye mu itabwa muri yombi no gukurikirana mu bucamanza abantu 13 bashinjwa gukora ibikorwa by’iterabwoba mu mwaka w’2010.

Taliki 11 Nyakanga 2010 ubwo abantu barimo bareba umukino wa nyuma w'umupira w'amaguru w’igikombe cy’isi, ibisasu 3 bya bombe byaturikiye mu cyumba abantu barimo bareba umupira kuri televiziyo, abantu 76 bishwe n’ayo ma bombe. Umutwe w’ibyihebe wo mu gihugu cya Somaliya witwa Al Shebabu niwo watangaje ko wagabye ibyo bitero. Mu cyumweru gishize igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyaburiye Uganda ko ishobora kubamo ibikorwa by’iterabwoba, ibyo bikaba byaratumye abategetsi bategura ibikorwa byo kurinda umutekano ahantu hakomeye ariko ibyo ntibyabujije abagizi ba nabi guca mu rihumye inzego z’umutekano za Uganda kugeza ubwo umushinjacyaha mukuru yishwe.

Nta muntu numwe ushobora gushyigikira ibikorwa by’iterabwo kandi abagande bagomba gufatwa mu mugongo kubera urupfu rwa Madame Joan, uru pfu rw’umushinjacyaha Mukuru wa Uganda rwagombye gukangura abagande, bakabona ko ibikorwa bya gashozantambara Museveni yakwije mu karere kose bishobora kuzabagiraho ingaruka, ibitari kure ni uko Riek Machar urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’epfo yavuze ko mu gihe azaba yafashe ubutegetsi muri icyo gihugu azahita yambukira i Kampala akajya kubaza Museveni urupfu rw’abasudi yishe ! Niba se abanyarwanda, abakongomani, n’abandi bose Museveni yakoze mu nda bafashe icyemezo cyo kumwishyuza urupfu rw’abo yishe aho abagande byabagwa amahoro ?

Abakuru b’ibihugu bagombye kuba ba «Nyamutegera akazaza ejo» bagakorera abaturage ibikorwa byiza kuko amaherezo ineza n’inabi ubisanga imbere !

Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Uri ikigoryi gusa!!!
Mwebwe mutabaye gashozantambara se muriruka isi mubwejagura kuberiki??
ubugande ntibubareba ntimuri n'abacamanza, muvuge ku Rwanda rwanyu mwahinduye imivu y'amaraso mukica abaturanyi kubera inda nini, n'umuzi w'urwango ubabamo.
Ntabandi bitwa aba génocidaires kuri iyi si ku rwego rwanyu kuko na Hitler mumurusha ubukana.
Gusa igihembo nicyo nyine cyo kuba ruvumwa mukiruka isi muvugirizwa amaruru.

Ntibyantangaza kumva muvugira les terroristes.
Répondre
F
Kagame akomeze yice abahutu,ubundi muzabona igihe TUZATANGIRA GUKORA ASSASSINATION duhereye muli UGANDA. Abo batutsi Birwa bica abahutu bazabona ishyano
Répondre
M
Uwabikoze imana izabimuhanira. Kuko ntawica UMUBYEYI, na za ntagondwa zirabitinya.
Pole ku muryango we.
Répondre
B
Ibyo musigaye muvuga n'ibirutsi gusa. Harya ngo murarwanira démocratie na justice ? Umu juge yakwicwa na terroristes mukabyishimira ? Muramuziza iki mwabirutsi mwe !!!!
Répondre
M
Ibyuvuze nukuri, kuko na Bibilia ivuga yuko icyo umuntu abiba aricyo asarura, kaandi mu rurimi rwi Igishwahile baravugango "Tenda mema uende zako". Bishatse kuvuga ngo, kora ibyiza wigendere. Nibajije impamvu uyumugani uvuga ngo kora ibyiza wigendere; nsanga impamvu aruko ibiza wakoze, ibihembo byabyo ubisanga imbere bigutegereje. Bivuga yuko utagomba kuguma aho kugirango urihwe nuwo wagiriye neza, ahubwo iyo ukomeje imbere usanga Imana yabiguteganirije.
Répondre