Itangazo : Radiyo Impala irasubukura ibiganiro byayo ku mirongo migufi.
Ubuyobozi bwa Radio Impala buramenyesha abakunzi bayo, ko guhera uyu munsi kuwa mbere taliki ya 30/03/2015 isubukura ibiganiro byayo binyura kumirongo migifi (SW). Radiyo Impala ikazajya yumvikana mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika ku mirongo yari isanzwe yumvikaniraho mbere.
Radiyo Impala izakomeza kujya yumvikanira ku murongo mugufi SW wa metero 16 ni ukuvuga Khz 17540. Radiyo Impala izajya itambutsa ibiganiro byayo gatatu mu cyumweru ku minsi ikurikira : Kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu.
Radiyo Impala izajya itambutsa ibiganiro byayo ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kugeza saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, ubwo mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya na Kenya bakazajya bumva radiyo Impala ku isaha ya saa tatu z’ijoro kugera saa yine z’ijoro ku minsi twavuze haruguru.
Ibiganiro bya radiyo Impala bizajya byumvikana kuri telefoni zigendanwa (mobile) no kuri interneti ku murongo wa https://soundcloud.com/radioimpala (ushobora no gushyira application yawe kuri mobile) cyangwa umurongo wa http://radioimpala.podomatic.com/ kimwe no ku rubuga rwa facebook.
Radiyo impala izakomeza kubagezaho ibiganiro bishimishije ndetse n’amakuru anyuranye yo mu karere k’ibiyaga bigari no hirya no hino ku isi, radiyo Impala izibanda kubiganiro bishimangira demokarasi isesuye mu gihugu cy’u Rwanda, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge nyabwo mu banyarwanda, imyidagaduro n’umuco.
Radiyo Impala izakomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira no gutambutsa amakuru adahabwa umwanya uhagije cyangwa se yirengagizwa n’ibinyamakuru bya leta cyangwa se ibikorera mu kwaha k’ubuyobozi.
Tubifurije ibihe byiza kandi tunabasaba kutugezaho inama zanyu mubinyujije kuri adresi e-mail ya radiyo Impala ariyo « radiyoimpala@gmail.com » no kurubuga rwayo rwa facebook arirwo « Radiyo Impala ».
Ubuyobozi bwa radiyo Impala.