Rwanda: Umubare w'abaturage bifuza ko Kagame yongererwa manda ya gatatu ubarirwa ku ntoki!

Publié le par veritas

Makuza nawe ntazi umubare w'abaturage bashyigikiye ko ingingo y'101 ihinduka n'ubwo yemeza ko izahinduka!

Makuza nawe ntazi umubare w'abaturage bashyigikiye ko ingingo y'101 ihinduka n'ubwo yemeza ko izahinduka!

Kw’itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k’ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw’ijana (%)”?  Umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu”.

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w’ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe. Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw’abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari “Ndahindurwa”, bakihisha inyuma y’abaturage!

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y’i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry’iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry’itegeko nshinga (10%). Ati iby’abanyarwanda biterwa n’uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k’ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n’itangazamakuru rya Leta cyangwa iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k’ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute? Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k’umutima. Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

1.Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;

2.Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y’i 101 iba “Ndahindurwa”.

Iyi nkuru yatanzwe n’urubuga « amakuruki »
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
byose bizagengwa n'amteka nahubundi ibyo murimo mubireke
Répondre
Q
Votre commentaireMbega urubuga hano!uzi musa nabataye umutwe.reka mbanze mbwira abiha kuvuga ngo H E KAGAME azavaho hakoreshejwe imbunda.sha ibyobyo ntibishoboka.imbaraga zabatsinze zikubye incuro zirenga 20.kdi mwari mufite byose.ubu ntimwakombaho rwose.icyindi cyitegeko nshinga.niba muri mugihugu muzatore ikijuju.maze mutsinde rwose aveho.ikindi ngo abatutsi bikoreye genocide?mbega agahinda weeeee!ubuse guhera itanu 59 nibo biyirukanye mugihugu?nihagire utubwira ibyinani 81 niba harubizi.naho rero abifuza kwicara murugwiro musigeho rwose.kdi umanura ibimusumba yihanganira gutokorwa.nimureke tube duhumekaho.turabiziko KAGAME avuyeho mwakongera mukatugera amajanja.musubili kwanza.tuzamutora nyabu.KAGAME Oyeeeeeeeeees!FPR oyeeeeeeeeee.ikibyimbye muzaze tukimenye
Répondre
T
Iyo abantu barimo kujya impaka kuri topic iba yatanzwe, ni ngombwa kugerageza gushakisha ingingo zifatika zisenya izo abo muhanganye baba batanze. iyo rero utangiye gutukana ni ikimenyetso ko uba wabuze ingingo wakwifashisha ngo usenye ibyo mugenzi wawe aba yavuze.keretse iyo wakuriye mu ishyamba cg ukaba warabuze uburere bw'ibanze dukura mu muryango no mu ishuri....abarimo gutukana rwose bagerageze bigarure ntabwo ibyo ari ukwihesha agaciro namba.
Répondre
U
Byaba byiza utanze inyigisho y'ubupfura muri leta yo mu rugwiro tuza we
C
abantu bandika comment barasabwa rwose kwandika ibintu birimo ikinyabupfura kugirango ibitekerezo byabo bihabwe agaciro bikwiye. none se uzandika utukana bibe bigifite agaciro? kugeza naho dutukana kubabyeyi koko. hakenewe ubusesenguzi n'ubuhanga mubitekerezo byacu.
Répondre
B
Umujinya w'Interahamwe urashekeje. Wababujije no gusoma neza Itegeko Nshinga ry'u Rwanda mubyerekeye guhindura constitution yacu. Muvuga ingingo yi 101 gusa parce que ça vous arrange, mukiyibagiza kuvuga iyi 193 isobanura uko constitution yahindurwa.

Mukunda kubeshya abaturage kuburyo namwe musigaye mwemera ibinyoma mwababeshye. None mwajyeze naho mutacyimenya gutandukanya ukuri ni ibinyoma.

Murumva bidashekeje ?

Ngaho niba muzi gucisha mukuri ni musome ingingo yi 193, maze muyisobanulire abasomyi banyu maze tuvuge tuti ahali muracyafite akenge gake.
Répondre
K
Republika federali y'Urwanda irasaba ikomeje Republika yigenga y'i Kigali kwegura bidatinze kuko ntawe uyikeneye.
Répondre
E
J'apprécie votre blog, n'hésitez pas a visiter le mien.
Cordialement
Répondre
P
Reka nsubize uwiyita Manzi , ndumva warafashe mumutwe no gusubiramwo inyikirizo ya mwaramutse gahunda mbi ya Fdrl # opposition tribale . Sinzi imyaka ufite cyangwa nimba Génocide yabaye ungana iki ! Arill ushobora kuba wifitiye ibibazo . Naho ibyababyinye intsinzi y'impinduka yabaye ndumva ubabajwe n' umuzigo utikoreye . Naho stade urata ko yubatswe nano wiyumvamwo ibyo birakureba kuko wakumva nejo bahashize ibikorwa remezo byilubye inshuro 20 . Kandi stade yubatswe nimisoro yabanyarwanda. Naho ibyo byamagunira - ubwicanyi -nibindi urongotwamo .iyo chapèle uyikomeze
Répondre
M
Wowe Pablo umaze kwiyekana ko waminuje mu masomo yo gutukana! Ntabwo mu mutwe wawe hatekanye nabusa! Icyo nakubwira cyo abo wirirwa utuka, usebya ejo, ejo bundi muzaba musangirira ku meza amwe niba ugize rugira abo wirirwa uririmba batagushyize mu igunira ubundi ukarohwa muri Rweru nkaho uri umwanzi w'Igihugu! Niko sha iyo wireba, ukaryama ugatekereza ubona urusha iki
abantu bari kunigwa, kwicwa, gufungirwa ubusa , kurigiswa, cg gutotezwa bivamo ubuhunzi bumaze no
gusingira abiyitaga ko barutashye!! Erega shahu kebuka urebe ababyinye intsinzi i Remera kuri stade
mutanubatse ni bangahe bakiri muri Kigali? Abingenzi barahambiriye basubira mu buhungiro abandi
baranigwa!! Ngurwo urugutegereje dore aho nobereye!! Diplome yawe yo gutukana ntacyo izakumarira!
Répondre
K
KABIKABI NYAMUKABABAKABA KAGAME NAHINDURE ITEGEKO NSHINGA AREBE NGO ZIRAMURYA!NIYIBESHYE UMVA KO YIGENZE!ABAMUSHUKA NZABANDEBA KO ATARIBO BAZAMWIGARIKA UMUNSI TWAMUTAYE KUWAKAJWIGA.gASHYEKERO AYIRAZA MURI NYINA BURIYA AZIKO ABANYARWANDA TURI IBIKANGE YIFATIYE.
Répondre
A
Wowe wiyita INYAMIRWA uragaragaza ko wagoswe n'umwijima! Nyuma y'imyaka 24 uracyaririmba genocide! Sha mwarayihahishije ariko aho bigeze ubu ubanza abaririmbyi nkawe nta mashyi muzongera kubona kuri iyi si! Mwasize abanyarwanda génocide kandi abayiteguye bakayishyiya no mu bikorwa nibo batera iyo ndilimbo ubundi wowe nabo mufatanije mukiriza! Ariko sha ko uvuga ngo muri
1959 ngo abatutsi bakorewe genocide, noneho abatutsi bakomeje kwicwa kuva 1994 mumaze gufata
ubutegetsi muzabatwera nde?Ikinyoma cyarabafashe ntaho muzabona mwinyagamburira! Ibyo
gukomeza kuvuga amazuru nushaka ubifashe hasi kuko ari iryawe rirere,n'iryange rigufi yose ahumeka
umwuka mwiza Imana yaduhaye! Gukomeza rero kuzamura iby'amazuru uri guha icyuho
ingengabitekerezo y'ivangura! Abantu nkawe rero ntaho bageza u RWANDA uretse kurworeka!!
Répondre
M
Uvuga ko guhindura itegeko nshinga byateza intambara,natangire abe ayiteza niba ayishoboye,wibuke ko rishyirwaho n'abaturage kd bakaba arib barihndura ighe ribaye ngombwa. Icyo wita guta Kagame kuwakajwiga uribeshya cyaaanneeeee!!! Ubanza umwita mugenzi wawe disi
I
Wowe aka , ushobora kuba utazi ibyo wakoze . Donc urashaka kuvuga kwarabatutsi biyishe bakikorera Génocide ? Umva we ! Haribintu bidakorwamwo politique kandi bidakinishwa nagato ! Ndumva no kugusubiza aruguta umwanya rwose . Ukwiye ibitaro
C
Ukwishira no kwizana, nta gacinyizo, nta ntwaro y'umukazo, niba koko Abahutu b'Abanyarwanda, Abakongo n'Abarundi tubishaka, dutegerezwa kubirwanira. Ntibizizana nitudahaguruka ngo tubirwanire, bishobotse tunabisesere amaraso. Na Yezu Kristu yaremeye kumena amaraso yiwe kugira abantu bacungurwe, kugira abasigaye bakire.
Répondre
P
Wowe ngo ni cibitoke , ntukajye uzana yesu umwana w'imana muri muribyo birutsi bibatunze ngo nimyumvire mishya . Uzasanga abo wibwira kushaka kuzanamwo impinduramatwara aribo bazagukura murubwo buvumo w'iberamwo . Wapfuye uhagaze wacyontazi we .
J
Abaturage ushaka kuvuga ni bande? Ni aba republika yigenga ya Cyigali, cyangwa ni aba république fédérale y'icyaro?!!!!

Tujye dutandukanya ibintu.
Répondre
N
Aya mashyi ni ayawe . Inkuru ivunaguye utanze kuri iyi mbuga ; ntawagira icyo ayongeraho . Jye nguhaye ijwi lya mbere ku mwanya wa perezida utaha .Halya ngo u Rwanda nta ntiti rufite ? Abatekereza ko kuba perezida ari ukuragiza abaturage imbunda bazumirwa . Harakabaho ubumwe bw'abanyarwanda ; ndavuga abahutu, abatutsi n'abatwa b'abanyakuri .Mukomere ; turi kumwe kandi tuzatsinda . Rukaraba....ahugiye mu kwikora mu nda ; ararushywa n'ubusa ; mukomeze mukore mu ibanga rikomeye nkuko bisanzwe ; ntazasobanukirwa ! ! Gukina amacenga muri foot wana !!
F
nanjye umuganda natanga n, uko itegeko nshinga ritahinduka kuko ibyo kagame atakoze mugihe amaze ubanza nubundi ntacyo azongeraho cyane ko ibintu bigenda birushaho kugenda nabi mbona akomeje twasinga ntamuntu ukivugana nundi! inzangano zikomeje kwiyongera imfungwa , impunzi....mbese ntabwo ari gushaka ejo heza kandi umubyeyi mwiza ubundi ni uzamenya ikizatunga umwana ejo.rero nabe intwari arekure hafungurwe urubuga rwa politic, hafungurwe itangaza makuri ryigenga na bbc ifungurwe maze urebe ngo abene gihugu barerekana ibyo bashaka niba koko bamukunda azabibona niba batamushaka nabyo azabibona ariko ye kugumya kumva ibihuha ahubwo azirebere ukuri niba agushaka nibitaba ibyo azagenda yoretse imbaga nawe atiretse igihugu gikeneye ubuyobozi bushya butagendera kumoko, uturere, n, irindi vangura aho riva rikagera nibwo amahoro azahinda inyabutatu ikabsna neza mu ngobyi gaduhetse.umukandida dushaka2017 ni ufite ukumva ko twese tungana kandi dufite uburenganzira kimywe mbese gahuza miryango iyamamaze kandi turi benshi.......... amahoro.
Répondre
F
Twababwiye ko KAGAME ntakindi kizamukuraho URETSE INTAMBARA. Kuki abahutu bakomeje kudashaka kumva ibyo FDLR ibabwira? mushyira amafr hamwe,dukusanye intwaro,dukoreshe BOMBS maze DUTWIKE ULIYA MUSAZI wigize umwami w'U RWANDA kandi twarasezereye abami nyuma ya REVOLUTION ya 1959
Répondre
I
Dore nuko mworetse igihugu n'abanyarwanda kugeza musoreje kuri génocide yakorewe abatutsi kuva muri 59 kugeza 1994 . Ibyubutegetsi bwanyu bujyana ningano y'amazuru n' ibindi byinshyi utayobewe bibaranga . Nibyo abana b'urwanda barwaniye kandi barabitsinda bakoresheje ihembe ry'umuheto . Ibyo rero wite révolution en 59 byari génocide et crime contre l'humanité . May God bless Rwanda and all Rwandans .
M
ABANYARWANDA NIBATINYUKE bamagane igitugiu na ho ubundi abazaza nyuma y'imyaka ijana bazatwita IMBWA
Répondre
P
Murizo déjà ahubwo muragenda muhinduka imisega yarwaye ibisazi . Uwapfyuye yarihuse !!!! Genda Rwanda waragowe . Ntakindi nakwongeraho .
B
Aliko kagame arashaka iki kubutegetsi koko?yavuyeho nabandi bakagerageza.ninde ushaka kagame ngo agume kungoma nibyo yakoreye abatutsi mwikinamico.ninde wifuza umwicanyi yaba umuturarwanda,yaba ibihugu byabaturanyi.abaturage basenyerwa za kiosque cyangwa amazu ntibishyurwe nibo bamushaka.abahinga byakwera amashyirahamwe ali kwibere akajyana atishyuye abonibo bamwifuza.umuhinzi wibigoli byera ntacemo nicyo kotsa niwe umukeneye se.uwateye ishyamba ntacemo nurukwi ngo agomba gutonda umurongo wogusaba uruhushya abamotsi rwogutema igiti yateye niwe umukeneye ngo ategeke.umuturage udafite umuvandimwe ufunze ninde,kugemura byabuli munsi nibyo yifuza,inkoni abagemura bakubitwa zizwi nimana.ikindi hadutse nindigeso yokubitsa udufaranga twawe ugasaga DMI yikuliyemo ayo ishaka ngo NICYAMA abacuruzi 8/10 barwaye imitima kubera gutotezwa.FPR yiha umusanzu ibyo harahandi biba usibye kwa kagame.iterambere kagame arata halimo Imitungo ya Kayumba,halimo imitungo ya Karegeya,Rudasigwa,Gahima nabandi nka Rujugiro ubuse bali kubirya.abaturage halimo Mushayidi,Ingabire,najye ndimo ntitumushaka ryose.iterambere ryavuye mumaraso ya Bacongomani,abubatse aliya mazu beshi barahunze abandi barafunze kagame alisigaranye nuwemera gucunaguzwa,gutotezwa nibindi.abasilikare bifuza kagame nibagahe,imiryago yabasilikare yatsinze kurugama nibo bamwifuza se.abagore abana yagize ipfubyi nabapfakazi nibo bamushaka.nonese ntabwo ali abanyarwanda.mbese ntiyabonye imyigaragabyo abaturanyi bakuse umunsi babeshya ko yitabye imana.iyo bibabyo koko maze urebe abanyarwanda ngo baracinya umudiho,ababyeyi bakavuza impundu.Ngaho nawe natubwire icyo yamariye abanyarwanda usibye iterambere noguca ahantu abaturanga tugakizwa namaguru bahunga BAMPAHIRE INDA BAMUGENDAHO.mbese nawe natubwire umubano mwiza yazaniye abanyarwanda,atubwire icyiza tuzamwibukiraho.atubwire indimyaka URWANDA RWAGIZE IMPUNZI NKOKUBUTEGETSI BWE.ahubwo yagobye kwegura niho yakwitwa intwali .abazasoma iyinkuru munzambabalire nikombibona murakoze.
Répondre
N
Erega nta kindi cyakuraho Kagame uretse intambara nubwo atari nziza. Umuti nta wundi kuko yagifashe arwanye; no kukimwambura ni ugukoresha imirwano. Ibiganiro byo ntibishoboka kubera ko yinangiye. Amaze kwica benshi ku buryo abanyarwanda bari mu gihugu ntawakopfora ku byerekeye itegeko nshinga.
Répondre
M
Umuntu ushaka guhindura itegeko nsinga kungufu afite uburenganzira, ariko amenye yuko izongufu zigiye kugera kwiherezo.
Répondre
B
Aliko abanyarwanda muransetsa maze ukumva umuntu aratinyutse ngo intambara hali umunyarwanda ucyifuza kubona imivu yamaraso koko. itegekoshiga nabantu balishyiraho.itegekoshiga ryicwa nabantu.amategekoshiga ashyirwaho nabantu,akicwa nabantu.iryo tegeko lizagumishaho Kagamé ubuziraherezo igihe nikigera ntawuzasobanukirwa.igihe kiragera umuntu akavuka,igihe kiragera umuntu agapfa igihe kiragera ikigomba kuba kikaba.Ntagazwa nintore zilirwa zitukana kumbuga aho kungurana ibitekerezo cg kuzuzanya.nibwirire intore ngo mulitonde nta Rwanda ruzabaho nta Hutu,Tutsi,Twa.(ugorwa nubusa arara ahaze).uko byagenda kose Hutu,Tutsi muzarubanabo.Naho abavuga intambara,urwanda rwapfushije beshi bihagije.ndumva abanyepolitike bari bakwiye kumvikana bagaha abaturage amahoro. abanyarwanda dusonzeye amahoro.Ntabutegetsi bushobora gutekana bufite impunzi zingana nizo urwanda rufite.maze mwa Ntoremwe nimucishe make mwiheshe agaciro intambara irasenya ntiyubaka.niba arukubahiriza amategeko byali guhera kuyandikiwe ARUSHA.Kagame ntiyayarenzeho agahanura indege se.hanyuma se kwica itegekoshiga nibyo yatinya.mbaze intore kugoma zabami ntamategeko yaliho,mugihe cya za Republika ntategekoshiga zagiraga.uganda itera urwanda ntamategeko abuzanya gutera kumbibi zabandi.ubu urwanda rutera congo nta tegeko ribihanira.Aliko Kubera gushyigikirwa nigwe Kagamé aravoma aho ashaka.ubuse Evode yize amategeko kurusha Ngulinzira wajyaga guhagaralira urwanda ARUSHA.yize amategeko kurusha Murego abanyarwanda twise Mandera.Kagame yishe itegekoshiga ryurwanda sibwobwambere .Kagamé yishe amategeko mpuzamahaga igihe atinyuka kujya kuvogera ubusugire bwibihungu byabaturanyi.imbere ya Kagamé itegekoshiga ntacyorivuze nubundi nukuragiza umuhango wokubivuga ngo mubimenye.
R
Umurakare na Pablo muri Inyenzi pe!!! Ijoro liratinda amaherezo rigacya mushatse mwacisha make kuko ntawe utura nkumusozi
U
Rizahinduka maze amenyo uzayamarire munda cyangwa se wimanike n'ubundi wapfuye uhagaze wambwa y'umusega yarwaye ibisazi . Ariko se ubundi imbwa yabaye umusega kandi irwaye n'ibisazi hari ikindi bayifasha muri société. Keretse kuyirasa Ngo itanduza kandi Ngo yice abantu ibaruma .
M
Yafashe ubutegetsi k'umurya w'imbunda azabuvaho k'umurya w'imbunda!! Niko inyeshyamba zikora!!