Rwanda : Nyuma yo kunyereza abaturage benshi Sheikh Hassan Bahame wa Rubavu yatawe muri yombi azize ruswa!
[Ndlr : Uyu muyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheik Hassan Bahame yagize uruhare rukomeye mu inyerezwa ry’abaturage benshi cyane ku Gisenyi mu mwaka w’2013 mu gihe umutwe wa M23/RDF warimo wica abantu benshi mu majyaruguru ya Kivu, abo baturage banyerejwe bamwe baguye kurugamba muri Congo, abandi boherezwa ku rugamba muri Sudani y’epfo banyujijwe mu gihugu cya Uganda. Mu mwaka w’2014, Sheikh Hassan Bahame yagize uruhare mu inyerezwa ry’abaturage benshi ba Rubavu imirambo yabo ikaba yaratoraguwe mu kiyaga cya Rweru, ariko ibyo bikorwa byo kwica abaturage yarabishimiwe cyane ! Ahubwo ubu akaba ageze igihe cyo kubazwa ibikorwa byo kunyereza umutungo w’akarere, akaba yarihaye kurya ku mafaranga y’igihugu nk’aho ari umwe mubagize akagatsi ko hejuru kari k’ubutegetsi ! Igitangaje ni uko bizwi ko amafaranga y’akarere yanyereje yayasangiye n’abakuru b’ingabo z’inkotanyi zo muri ako karere, ariko ntashobora gutinyuka kubavuga ! Ni uko birangira ku muntu wese wakoreye FPR, imusiga ibyaha ikamuhindura ruharwa, igihe cyo kumuniga cyagera ntihagire numwe umuririra !]
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko bitinze mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Werurwe 2015 Sheikh Hassan Bahame umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha mu nyungu ze umutungo wa Leta. Kugeza ubu Umuseke nturabasha kuvugana na Police kuri aya makuru gusa itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ryari ryatangiye guhwihwiswa kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari yatangiye guhamagazwa kuri Police i Rubavu mu ibazwa.
Mu buyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamaze igihe havugwa ibibazo byo kutumvikana hagati ya Komite nyobozi itabasha kwemeza Inama Njyanama imicungire y’imwe mu mitungo ya Leta n’imitangirwe y’amasoko yavuzwemo cyane ruswa. Isoko rishya rya Rubavu, ni kimwe mu gikorwa remezo cyananiye Akarere kurangiza kucyubaka mu gihe cy’imyaka ine ishize. Iri soko ryaje kwegurirwa rwiyemezamirimo mu buryo komite Nyobozi na Njyanama bagiyeho impaka zikomeye cyane mu nama iheruka kubahuza, Njyama yavugaga ko byaciye mu nzira zidahwitse.
Muri iyi nama yabaye kuwa gatanu tariki 06 Werurwe 2015 Sheikh Hassan Bahame yateranye amagambo na Christopher Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu bapfa imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’Akarere bigatuma batesha imihigo bahize agaciro, Kalisa yavugaga ko Komite Nyobozi ishaka kuyakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu yemeje ko Sheikh Hassan Bahame, wigeze kuba umukinnyi wa Etincelles FC y’i Rubavu, yaraye afungiye kuri Station ya Police nyuma y’iminsi bivugwa ko ashobora gufatwa akabaza bimwe muri biriya bibazo by’imikoreshereze mibi y’umutungo w’Akarere.
Mu cyumweru gishize Noteri w’Akarere ka Rubavu nawe yatawe muri yombi akurikiranyweho ruswa. Kuva mu Ukwakira 2014 abayobozi b’uturere twa ; Kirehe,Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Rusizi, Nyamashake, Karongi bavuye mu myanya yabo. Bamwe ubu bakurikiranywe n’amategeko ku byaha bijyanye no kunyereza umutungo bashinjwa bakoze ari abayobozi. Uwa Rubavu niwe ukurikiye aba.
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka guteranira mu kigo cy’imyotozo ya gisirikare i Gabiro, Perezida Kagame yafashe akanya abwira abayobozi b’uturere ko ukora nabi inshingano yahawe zo gukorera abaturage amategeko atakurengera ahubwo azajya abiry0zwa.
Inkuru y’umuseke