RNC iratabaza leta ya Canada, yikanga ibitero by’ abakomando b’ u Rwanda!
Ihuriro Nyarwanda ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, ryasabye guverinoma ya Canada kwirukana mu gihugu cyangwa ikageza imbere y’ ubutabera abagize itsinda ry’ abakomando b’ u Rwanda bavuga ko bari muri kiriya gihugu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umunyamabanga mukuru wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana , rigaragaza ko RNC yandikiye Minisitiri w’ umutekano n’ ibitangazamakuru byo muri Canada, imumenyesha ko hari itsinda ry’ abakomando b’ u Rwanda ryinjiye muri kiriya gihugu, bakavuga ko ryajyanwe no guhiga abatavuga rumwe na guverinoma y’ u Rwanda.

Me Philpot akaba yagize ati: « Ntabwo byemewe ko umusirikare wo mu kindi gihugu yaza gukorera muri Canada no muri Québec”. Dr Hakizimana we akaba yatangaje ati:« Muri Canada dufite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo dutekereza. Dufite uburenganzira bwo kwamagana ihungabanywa ry’ uburenganzira bw’ umuntu n’ ibindi bikorwa bibi bya guverinoma y’ u Rwanda”.
Akomeza avuga ko aba basirikare bagomba kwirukanwa muri Canada cyangwa bakagezwa imbere y’ ubutabera, aho anasaba guverinoma ya Canada gusuzuma neza umubano ifitanye na leta y’ u Rwanda.
Ndlr:Kanda kuri iyi nteruro y’igifaransa usome iyi nkuru kuburyo burambuye:
Source: Imirasire