Burundi: Leta y'icyo gihugu iremeza ko Husein Radjabu atanyerejwe ahubwo yatorotse gereza!
Aha ni mu rugo rwa Léopord Habarugira polisi iri gushakiramo Husein Radjabu mu gihe abantu benshi bavuga ko ashobora kuba ari i Kigali!
Itoroka rya Husein Radjabu muri gereza ya Mpimba i Burundi rikomeje gukurura amagambo menshi haba mu baturage ubwabo ndetse no mu butegetsi bw'icyo gihugu. Ubwo inkuru yabaga kimomo ko Husein Radjabu utavuga rumwe na Perezida Nkurunziza yashoboye gutoroka gereza ya Mpimba mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 01/03/2015; umunyamategeko uburanira Husein Radjabu yatangaje ko ntabimenyetso bigaragaza ko Radjabu yatorotse ko ahubwo ashobora kuba yaranyerejwe agakurwa muri gereza!
Ministeri y'ubutabera mur Burundi iramaganira kure abantu bose bavuga ko Husein Radjabu yanyerejwe, Uwungirije umuvugizi wa ministre w'ubutabera mu Burundi Bigirimana yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri taliki ya 03 Werurwe 2015 abatangariza ko hatangiye iperereza ryo kumenya aho Husein Radjabu watorotse gereza ya Mpimba yihishe. Bigirimana aremeza ko Husein Radjabu atanyerejwe ko ahubwo yatorotse gereza ari kumwe n'abandi banyururu 3 aribo: Ribakare, Ndikumana Remy wari ushinzwe umutekano wa Radjabu muri gereza na Irankunda Cyriaque wari ushinzwe kumutekera kimwe n'abapolisi 3 bari bashinzwe umutekano wa gereza.
Husein Radjabu niwe wayoboraga ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD mu mwaka w'2005 ari nabwo Nkurunziza yatorerwaga kuyobora igihugu cy'u Burundi. Nyuma y'imyaka 2 Husein Radjambu ayoboye iryo shyaka uwitwa Alice Nzamukunda wari wungirije Perezida Nkurinziza yareguye, akaba yaravuze ko yananijwe na Husein Radjabu kubera igitugu cye, mu mwaka w'2007 Husein Radjabu yakuwe kubuyobozi bw'ishyaka rya CNDD-FDD nyuma y'amezi make avuye kuri uwo mwanya ahita atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu; nyuma y'amezi make afunzwe , abadepite 22 bakekwagaho gushyigikira Husein Radjabu birukanywe mu nteko ishingamategeko y'igihugu cy'u Burundi. Muri uku kwezi kwa Kane 2015, Husein Radjabu yari kuba amaze imyaka 8 afunze! Nguwo umugabo udacana uwaka na Nkurunziza bagiye guhangana ku rugamba mu gihe igihugu cy'u Burundi kitegura amatora y'umukuru w'igihugu ku italiki ya 26/05/2015.
/http%3A%2F%2Fwww.burunditransparence.org%2Fimages%2Fgeneraux.jpg)
Mu gihe cyo gutoroka gereza , abapolisi 3 bari bashinzwe kurinda umutekano wa gereza bahunganye na Radjabu, muri abo bapolisi hakaba harimo babiri bakuru aribo Niyomungeri Yves n'Uwimana Désiré, imfunguzo za gereza ya Mpimba abo bapolisi bakaba barazisize munsi y'urugi rw'inzu y'abapolisi barinda gereza. Bigirimana agira ati:" Biragaragara ko aka gatsiko k'abanyururu batorotse babifashijwemo n'abapolisi babarindaga kandi nkaba mboneyeho kwamagana ibihuhua birimo bikwizwa hose ko aba bantu batatorotse gereza ko ahubwo banyerejwe".
Bigirimana wungirije umuvugizi wa ministeri y'ubutabera mu Burundi aremeza ko ibimenyetso byose bigaragaza ko abo bantu batorotse gereza mu buryo buteguye neza, guhera uyu munsi igihugu cy'u Burundi kikaba cyatangiye ibikorwa byo gushakisha ku buryo bwose aho abo bantu batorotse gereza baherereye ndetse no gutangira iperereza rizagaragaza neza uko uwo mugambi wateguwe no kugaragaza abawugizemo uruhare bose.
/http%3A%2F%2Fwww.burunditransparence.org%2Fimages%2Fradjabu_2009.jpg)
Haba mu Burundi ndetse no hanze , abantu benshi baremeza ko imyitwarire ya Nkurunziza yo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu mu buryo butemewe n'itegeko nshinga ry'icyo gihugu kandi bikaba binyuranyije n'amasezerano y'amahoro y'Arusha byatumye ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD FDD rizamo amacakubiri akaba ari nabyo bitanze icyuho cy'uko bamwe mu bayoboke b'iryo shyaka bakomeye bakoze ibishoboka byose bagatorokesha Husein Radjabu.
Aho ibintu byerekera i Burundi tuzakomeza kubikurikiranira hafi.
Ubwanditsi.