Rwanda: Rwigara Assinapol apfuye urupfu nk'urw'Assiel Kabera!

Publié le par veritas

Nyakwigendera Rwigara Assinapol

Nyakwigendera Rwigara Assinapol

[Ndlr : Mukinyarwanda baca umugani ugira uti : « ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho yamuhishe !» Uyu mugani umuntu yawuca no kuri uru rupfu rwa Rwigara ! Birumvikana ko haravugwa ko yishwe n’impanuka ariko mubyukuri biragaragara ko iyo mpanuka yapanzwe ! Kenshi hano kuri veritasinfo twagiye tubagezaho inkuru zivuga ibyerekeranye n’impanuka z’imodoka zidasobanutse mu Rwanda, izo mpanuka zikaba zikorwa mu buryo bupanze kugira ngo abo ubutegetsi budashaka zibahitane ! Twabasobanuriye ko mu gihugu cyose FPR yanyanyagije telefoni zigendanwa mu bana bato ba mayibobo, abo bana akaba aribo bagenda baranga abantu bahigwa n’ubutegetsi aho bageze ! Kenshi ubu buryo bwo kwica abadashyigikiwe n’ubutegetsi hifashishijwe impanuka z’imodoka bwakoreshwaga kubasilikare bakuru ariko kuva ubwo ubutegetsi bumaze kubona ko izo mpanuka zica mu buryo bwihuse kandi ntarusaku, bwiyemeje kuba aribwo buryo bukoreshwa ku bantu benshi !

Mu mwaka w’1994 buri nkotanyi yose yabaga ifite ipaki y’itabi mu mufuka,iryo tabi rikaba ryaragiye ritangwa na Rwigara mu rugamba rw’inkotanyi rwose, kubera icyo kizere cy’umusanzu ukomeye yatanze kurugamba byatumye Rwigara yizera ko azakomeza kurengerwa n’abo yafatanyije urugamba, ariko kuva aho atangiye kuzamura agatoki hejuru yiha kurega leta  ngo imwishyure ibyo yangirijwe ahise akubitwa n’inkuba ! Uru rupfu rwa Rwigara rumeze nk’urwa Assiel Kabera warashwe n’umugizi wa nabi kugeza na nubu utaramenyekana ! Abanyarwanda barakomeza bicwe buhorobuhoro kugeza bashize kandi nta numwe uvuze ariko amaherezo agatsiko kari kurimbura abantu mu Rwanda kazabibazwa !]

Assinapol Rwigara, umunyemari w’Umunyarwanda umaze igihe kirekire mu bucuruzi, yitabye Imana kuri uyu wa 04 Gashyantare 2015, nyuma yo kugongwa n’ikamyo.Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu modoka ye y’ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, ikamyo iremereye nayo yo mu bwoko bwa Mercedes yamugongeye mu rubavu iramukurubana no mu mukoki (rigole), ku buryo ari Rwigara Assinapol ubwe, ari n’abo bari kumwe mu modoka, nta wabashije kurokoka iyi mpanuka ikomeye, nk’uko byavuzwe n’abahageze nyuma gato bikiba. Abo bari kumwe mu modoka, ntibaramenyekana.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa mu Kabuga ka Nyarutarama, ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, ahegereye ibiro by’Akagari ka Gaculiro. Incamake ku mateka ya Mzee Rwigara Assinapol Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu yahoze ari Perefegitura Kibuye. Mu mabyiruka ye nibwo yatangiye ibikorwa by’ubushabitsi (Business), ariko izina rye rimenyekana cyane mu bucuruzi mu myaka ya nyuma ya 1982.

Rwigara mu bucuruzi

Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga njk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe. Mu bucuruzi bwe, niwe Munyarwanda wa mbere watangije Uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.

Rwigara na Politiki

Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mubikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye, ndetse afatwa nk’icyitso cyazo. Kimwe n’abandi bacuruzi bamwe na bamwe, byaravuzwe inkuru iba gikwira ko Rwigara agurira imbunda n’amasasu inyangarwanda (imvugo yakoreshwaga ku bateye igihugu), hakaniyongeraho ko ngo yaba yarubakaga “inzu y’Umwami Kigeli”, icyo gihe byavugwaga ko yari kuzatahukana n’impunzi zateye igihugu.

Icyo gihe cyose Rwigara ntiyigeze agaragara yemera cyangwa ahakana ibimuvugwaho, yakomeje ibikorwa bye by’ubucuruzi. Mu nkubiri y’amashyaka menshi yavutse arenga icumi mu gihe cy’amezi umunani gusa (kuva Nyakanga 1991), nta shyaka na rimwe Rwigara yigeze yigaragazamo. Nyuma ya 1994, Rwigara Assinapol yakomeje ibikora bye by’ubucuruzi, ariko ntiyabishyizemo imbaraga nyinshi nko hagati ya 1985 na 1990.

Rwigara mu manza

Kuwa Kane tariki 12 Nyakanga 2007, imwe mu nyubako za Rwigara Assinapol zari zikizamuka, yarahirimye, urukuta rw’amabuye ruhitana bamwe mu bakozi bamwubakiraga. Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa “Peage”, hari hashize amezi atandatu abubatsi bakirwana no kuzamura umusingi ukomeye. Kubw’iyi mpanuka, Rwigara yagejejwe imbere y’inkiko, amenyeshwa ko akurikiranyweho ibyaha bibiri, icy’ubwigomeke n’icyo kwica no gukomeretsa atabigambiriye. Ubushinjacyaha ntibwabashije gutanga ibimenyetso ndahinyuzwa, bityo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumugira umwere kuwa 11 Nzeli 2007.

Binyujijwe mu Karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahagaritse ibikorwa byose kuri iyo nyubako, ibarizwa mu kibanza No 5860/Kiyovu. Mu kwezi gushize (Mutarama 2015), Rwigara yasubukuye urubanza rwaherukaga gusomwa kuwa 28/02/2013, aho yatsindaga Akarere ka Nyarugenge mu rubanza yaregagamo kwimurwa binyuranyije n’amategeko no kubuzwa kubaka ikibanza cye cyo mu Kiyovu.

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko urubanza rusubirwamo n’Urukiko rw’Ikirenga. Rwigara Assinapol yasabaga kwishyurwa amafaranga akabakaba miliyoni Magana acyenda y’Amanyarwanda (897,852,157 frw)

Imishinga atarangije

Rwigara Assinapol ashoje ubuzima bwe atabashije kubaka bimwe mu bibanza bye, by’umwihariko ibibanza bitatu yateganyagamo ibikorwa binyuranye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Rwigara agiye atageze ku mushinga wo kubaka Hotel ye bwite. Naho inzu bitiriraga ko yubakira Umwami, nayo atashye atayishoje, nyuma y’imyaka 26 itangiye kubakwa.

Rwigara agiye adashoje urubanza rwe rwari kuzaburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga kuwa 03 Werurwe 2015.

Inkuru y’igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Ni byo yatanze umusanzu mu gutoza abahungu kwica none bamweretse ko babimenye!!!!!!!
Répondre
B
Uwari utwaye igikamyo cyishe umuherwe Rwigara Assinapol yishyikirije Polisi.

Polisi iravuga ko icumbikiye umugabo wemera ko ari we wari utwaye igikamyo cyaraye kigonze imodoka y'umunyemari Assinapol Rwigara, akitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uwo mugabo we ubwe yishikirije Polisiahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015.

Abajijwe uko uwo mugabo yitwa n'icyo yaje abwira Polisi, CSP Twahirwa Celestin yavuze ko atarabimenya neza ariko ko akomeje kubikurikirana.

Ntibiramenyekana niba uwo mugabo yari yasinze cyangwa yari muzima, ariko Polisi irashimangira ko byose bizamenyekana kuko ipererereza ririmbanyije.

CSP Celestin Twahirwa yagize ati, "Nta byinshi ndi buvuge gusa andi makuru kuri uyu muntu turagenda tuyabamenyesha”.

Assinapol Rwigara wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda, yagonzwe n'ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, ahazwi nko mu Kabuga uva Nyarutarama ugana Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Hari amakuru yari yagiye acicikana avuga ko ubwo yagongwaga yari ari kumwe n'abandi bantu mu modoka bose bagapfiramo.

Gusa Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yabyutse ayanyomoza avuga ko basanze Rwigara ari wenyine mu modoka.
Répondre
R
umuvumo uzagwira igihugu niba abantu batisubiyeho ngo bareke kumena amaraso! uburakari bw,imana bugaragara hashize igihe kirekire! Ese abakozi b,Imana buzuye mugihugu bavuga iki kuribyo byose?Ese ubwo bene Karegeya na bene Rwigara nibahura na bene kagame nyuma yimyaka20 ntihazabaho des règlements de compte? Nimureke kureba aho ibirenge byanyu bigarukira murebe kure cyane mureke kubiba imbuto y,urwango izasarurwa nabana banyu igihugu kigahaga imiborogo
K
umututsi Rwigara yabaye nkawamugabo imana yahaye akobo kavubura amata,aliko make cyane.umugabo kuyatega ngo agwire bikamuyobera akarambirwa.bukeye umugabo yigira inama yo gufukura cyane akagura akobo hakaza amata meshi,noneho natwaduke turakama.Abatutsi nka Rwigara imana ibaha Habyarimana baratuga baratuganirwa bamaze kuregwa bati ntitunyuzwe tugomba kwica Habyarimana urwanda tukarwihalira.ntibishe habyalimana gusa umuhutu bararimbuye nubu agihonyorwa.nyuma yimyaka 21Rwigara bamwituye ineza yabakoreye.umunyarwanda yaravuze ngo uwiturwa ineza nuwo yayigiliye aba agira imana koko.aliko ubu Jeannette Kagame arareba ubintu akomeza gukorera abakobwa bagenzibe ,abagira abapfakazi alibyo koko.Sha kagame we ishuti za rwigara zirakulimburana nimizi umva ko wigenje.umenyeko yarafite ishuti kurusha Kayumba na Karegeya.abobana ukomeje kugira impfubyi sha.
K
Nimushakire assurance(UBWISHINGIZI) y' ubugingo bwanyu muri Yesu Christu, kandi mushakire ubuhungiro k' Uwiteka, kuko ntahandi hari ubuhungiro!

(Abashoboye kubona ubu butumwa ndabinginze mubugeze no kubandi, rubyiruko mubwire ababyeyi banyu.
Imana ibahe umugisha)

Uyu mubyeyi agitangjra gutanga ubu butumwa muri 2007, nta muntu numwe wamwumvaga, ndetse benshi banavugaga ko yasaze; yajyendaga abuvuga mu modaka yose yajyagamo, kandi! Ni ukuri iyo urebye uko byari bimeze icyo gihe, ukareba nukuntu nubungu abuvuga ashishikaye kandi ashize amanga, rwose ntiwahakana ko atari ubutumwa buturutse kuri Uhoraho!

Kandi nubundi intego nyamukuru yubu butumwa ni inshingano nyamuku ya buri mukristu wese " Nimushakire assurance yubugingo bwanyu muri Christu, kandi mushakire ubuhungiro k' Uwiteka, kuko ntahandi hari ubuhungiro, kereka k' Uwiteka!

Dore muri make uko we abyivugira:

Uwiteka Imana yampaye ubutumwa ngomba kubwira abanyarwanda bose, hari mu w’2007 mu kwezi kwa 7, Uwiteka Imana yampaye ubutumwa, hari ninjoro ndyamye, nerekwa ndi mu isoko, buri wese wacuruzaga ari imbere y’ibintu bye, buri
wese wari muri iryo soko yari mubye, nanjye nari ndirimo, ndetse hari abantu benshi nabonaga hari nabacuruzaga itabi. N’uko tukiraho ngaho twese nagiye kubona mbona ikirere cy’urwanda cyose gihindutse amaraso menshi cyane, kandi ayo maraso yari ateye ubwoba, buri muntu wese wayabonye yahise yikanga, arashiduka amera nkugiye kwiruka; kuburyo byari biteye ubwoba buri wese ubona ko bimuteye ubwoba.

Nyuma ayo maraso avuyeho, ikirere cyasaga ubururu gisa neza, cyari cyeyutse kuburyo ntagihu na kimwe kiriho. Nuko mbona kuri icyo kirere harambuyeho umwenda wa gisirikare mushyashya, urambuyeho kuburyo ikirere cyose cyari cyizengurutswe n’uwo mwenda, abantu bose bawubonye bahise bagira ubwoba bwinshi barashiduka barikanga bamera nk’abagiye kwiruka.

Hashize umwanya wa mwenda urazingwa, uvaho, umaze kuzingwa cya kirere cyirongera gisa neza kiba ubururu bwiza, ngiye kubona mbona mu kirere cy’i Kanombe; nta misozi yari inkingirije naraharebaga namaso, mbona haturutse abaganga benshi, buri wese yari ashoroye akagare ke kabaga karimo imiti, ibinini, amapamba, inshinge, amaserumu, mbega imiti yose ikoreshwa kwa muganga. Buri wese yabaga ashoreye ake, nabonaga bari ku kirere cy’u Rwanda aho hejuru kuva ikanombe kugera i Jali niho barenganaga, kuburyo buri wese yabaga ashoreye akagare ke nimiti ye ariko ntakindi agamije gukora, nabonaga ari uko bimeze.

Nuko igihe babantu barangiye, Uwiteka arambwira ati: “Kamabera Kamabera, biriya wabyitegereje wabibonye?” Ndasubiza nti nabibonye! Arambwira ati: “Dore biriya byose ubonye ni ibitegereje abanyarwanda, none tangira umbwirire abanyarwanda uti dore abanyarwanda MWIHUGIYEHO! Abanyarwanda murishakira assurance z’amazu, abanyarwanda murishakira assurance z’amamodoka, abanyarwanda mwishakira assurance z’imitungo, ariko mbwirira abanyarwanda uti:

”NIMUSHAKE ASSURANCE Y’UBUGINGO BWANYU MURI YESU, KANDI UMBWIRIRE ABANYARWANDA BOSE UTI NTAHANDI UBUHUNGIRO BURI, CYERETSE K’UWITEKA!"

Nkimara kubwirwa ayo magambo nahise nkanguka, numva ngize ubwoba mbanza guhangayika, mvuga nti biriya bintu ko biteye ubwoba natinyuka kubibwira abanyarwanda, ahari ntibakeka ibindi bintu wenda ko hari undi muntu tuba tubivugana?

Byanteye ubwoba ariko igihe cyarageze uwiteka agahora abinyibutsa ati ntawundi murimo naguhaye gukora; kandi koko ibyo nageragezaga gukora byose byarangaga, ubwo imirimo yanjye yari yaramaze guhagarikwa kubera ubutumwa; Imana yarambwiraga iti ndashaka ko uzankorera, ariko sinibaze umurimo nzakorera Uwiteka.

Uwo munsi rero nibwo Imana yampaye uwo murimo, nari maze iminsi ibiri ndi mu masengesho, ndimwo mbaza Imana nti kuki ntashobora kubona icyo gukora ngo mbeho? Kandi ibyo byose byabaga mfite abana nta kintu cyo kubaha mfite, ariko nkavuga nti Mana niki gituma abana banjye bicwa ninzara kandi mfite amaboko?

Ariko Uwiteka akansubiza ati ndashaka ko uzankorera, sinshaka iyo yindi mirimo ushaka gukora, ndashaka ko uzankorera umurimo wo kubwira abanyarwanda ubutumwa. Ariko sinari nakamenya ubutumwa ubwo aribwo, uwo munsi nibwo Imana yanyeretse icyo gukora, irambwira iti mbwirira abanyarwanda ubwo butumwa.

Ni ukuri rero abanyarwanda nibo Imana yantumyeho, ntago yigeze intuma kubanyamahanga bandi, ahubwo yarambwiye ngo ni abanyarwanda, kuko ahari yabonaga ibyo ari ibitegereje
abanyarwanda, kuko we abona ibintu mbere yuko biba kugirango nibiba tuzamenye ko ari Uwiteka wari wabiduhishuriye, kandi Uwiteka icyo gihe aba ashaka ko twihana.

Niyo mpamvu rero bene data mbasaba kugirango ubu butumwa mukimara kubwumva ntimushidikanye ko Atari ubutumwa bwanyu, ahubwo ni Uwiteka wabinyujije muri jye kugira ngo umunyarwanda uwo ariwe wese,aho ari hose ku isi amenye ko ubwo butumwa ari
bwe, ashake assurance yubugingo bwe muri Yesu kandi yishakire ubuhungiro k’Uwiteka.

Kandi ntago ari amagambo yiki gihe gusa, kuko no muri 1988 Uwiteka Imana yarabinyeretse, anyereka abantu uburyo bagiye kuzapfa, ariko ntabyo nari nzi kuko nari ntarabona ikintu muri iki gihugu giteye ubwoba. Nari ndyamye nabwo ngiye kubona mbona ishusho y’inuma iramanutse ingeraho, nyijya kumugongo, nuko ndamanuka ngera ahantu kuruzi rwitwaga Mwogo, ahahoze ari ku Gikongoro, nuko Malayika arambwira ati mwana w’umuntu wabonye ibibera ku isi? Mbona muri ayo mazi huzuyemo intumbi nyinshi, nabonaga bisa nkaho ari mu kwa kane; kuko igishanga cyose cyari cyuzuyemo amazi menshi, nuko nkibikubita amaso ubwoba bwaranyishe, ndakanguka.
Nkimara gukanguka ubwoba bwakomeje kundya nkaho nabwiye umuntu turi kumwe, ibyo mbonye, nkaba ndongeye nkabona ibindi, noneho mbona abasirikare benshi buzuye ku misozi, bagose buri wese afite imbunda, ari benshi bateye ubwoba, najya kugira ngo mbwire uwo turi kumwe nkaba ndakangutse, ubwa gatatu mbona indege zuzuye ikirere harimo nabazungu ndetse umuzungu yakuyemo umutwe aradupepera. Ariko nkagira ngo wenda ni inzozi zisanzwe, nyuma yaho nabonye imisozi yose yubatseho utuzu twa burende, ziriya impunzi zabagamo, buri muntu wese atetse kandi yicaye ntacyo akora, ndetse nanjye nabonaga ndimo, ariko igihe cyarageze byose birasohora, bimwe Imana yanyerekaga mbona byose birasohoye.

Ni nayo mpamvu nyimara kumva ubu butumwa nahise nibwira nti ahari Uwiteka yanyeretse ibya mbere nibingibi hari icyo ashaka kunyereka, niyo mpamvu benedata rero ubu butumwa ari ubw’umunyarwanda uwo ariwe wese, ntabwo ari ubwitorero runaka, cyangwa idini runaka, cyangwa
ubw’umuntu runaka, ahubwo ni ubw’umunyarwanda uwo ariwe wese, aho ari hose ku isi, kugirango ashake assurance y’ubugingo bwe muri Yesu kandi ashakire ubuhungiro k’Uwiteka, kuko yarambwiye ati ntahandi hari ubuhungiro cyeretse k’Uwiteka.

Akimara kuma ubu butumwa yampaye amagambo yo muri Luka 10........

Ikindi gihe Uwiteka yigeze antuma mu bayobozi bamwe bigihugu, ndumva hari abantu bamwe babizi kuko Uwiteka aho naho yahankoresheje, njya kuri perezidanse, icyo gihe nari ntumwe kuri BIZIMUNGU niwe wayoboraga igihugu, kandi Uwiteka icyo yari agamije kuri we cyarasohoye!”

Nagerageje kwandika ibyo nshoboye muri make, kugira ngo abadafite Youtube
bashobore kubyumva, ababishoboye babyiyumvira neza kuri link iri hasi. Icyo navuga kuri ubu butumwa nuko koko buri wese akwiye gushakira assurance(ubwishingizi) y’ubuzima bwe muri Yesu, kandi agashakira ubuhungiro k’Uwiteka!

Ababashije kumva ubu butumwa mwagerageza no gusangiza abandi, bukagera kuri benshi.

Uwagira ikindi ashaka kumwibariza yamuhamagara kuri nomero ye:
0783619026 (+250-783619026)

Imana ikomeze ibarinde!

https://www.youtube.com/watch?v=Usn3XI2z5yM
Répondre
J
Aho gushyira hamwe ngo mwikize uyu mwicanyi na FPR ye ahubwo namwe murimo muraryana muri
ibyo ntazi muzashiirira ku icumu nkubushwiriri
Répondre
B
Utazi Rwigara aramubarirwa.Rwigara niwe nkotanyi abandi nka Kagame barabeshya.Rwigara iyo atahaba ngo yijire murugo kwa Kinani kurya intoryi.FPR ntiyali gutsinda.umugo wa Rwigara niwe wasokozaga Mukahabyara,niwe wamuherekezaga muburayi.Mukarwigara ngoniwe uzi ubyuburayi akamufasha akavarisi bakulira indege.Rwigara niwe warufite Cash yokugura imbunda namasasu.Kagame se yarafite agahe.Rwigara niwe wakoze amarushanwa yamagare yomubihugu bya (GRAND LAC)mugutegura uwomukino Rwigara yijije insoresore zinkotanyi mugihugu,bitegura intambara abarundi abaganda balijira koko.Rwigara niwe wateguye urugendo rwa PAPA murwanda asabira uruhushya abaturanyi bibihungu cyacu binsoresore ninkumi kwijira murwanda ntamananiza.ibyo aharanira ko FPR itsinda gusa.Rwigara yakoreye inkotanyi na Kagame nibazimuhebye ntakinegu cyirimo. Rwigara yaburiye Kagame(Kumena ibanga)yamenywe ibanga igihe abafashije FPR kugera kubutegetsi kubera umutekano wabo simbavuga amazina, balibamaze kubona ko bakoreye ubusa ntacyo bazasarura.mulicyo gihe bapanze kumuhitana aliko byagitutsi (bakamuha amata akanywa)bati nubundi umwami yakoraga amahano akanywa.umukuru wabanyamuryago bakamunywesha.Rwigara ntiyababikiye ibanga.iyo badakizwa namaguru ngo barusige biruke nabo bali bahaguye.kubera ibikorwa byigenzi yakoze muli FPR Rwigara yumvaga Kagame atamurushakuba Umunyarwanda.Rwigara yakoreye byishi Inkotanyi na FPR yazo ntiyali akwiye icyo gihembo.cyane cyane ko yitanze kuli byishi yumvaga nawe urwanda ari urwe.ibyo Kagame we ntiyabikozwaga.kuko yumvaga Rwigara arubwigomeke.Ubundi Kagame mwene Rutagabwa yanga umubwirako nawe ali intwali,ko nawe ali umugabo,ko nawe ashoboye iki.Kagame yanga umuzamuraho intugu arazivuna.Niyigendeye apfanye ubutwali bwokuba yarakoreye indashima imana imwakire bizwi nabanya Kibuye
B
Amaraso arasama!! Birababaje cyane! Ariko muzarangiza ryari kwikora mu nda? Mwamara kurengwa ngo abanyamahanga!Ubu nti mubona ko mumaze kuminuza mu kugarika ingogo z-abaturage mushinzwe kurindira umutekano! Mwararwiyambitse kandi bitinde muzisobanura imbere y'inkiko zitari gacaca!
E
Ibi binyibukije muri za 1980, ubwo FDLR/Veritasinfo/Habyalimana bicaga depite Nyiramutarambirwa Felicula bamugongesheje ikamyo. Yewe ni nako bishe na Padiri Silivio Sindambiwe wabandikaga muri KINYAMATEKA! RIP
Répondre
M
Ariko abarwanira ubutegetsi numutubgo kuki badashyira mugaciro ngo barebe kure, kuko niba umuntu mutumvikana uyumunsi ntibivuga yuko ejo adashobora kukugirira akamaro. Urugero ni FPR yichishije RWIGARA ikoresheje impanuka, kugirango bitazagaragara yuko babigizemo uruhare barazipanga bagapanga nuzamugonga uwariwe. Ibi sigitangaza na bamaneko ba Habyarimana barabikoraga. Icyonshaka kuvuga nuko iyo wishe umuntu hari igihe cyamage kigera ukavuga uti: ubu iyo ntamwica mbamwiyambaje kuri ikikibazo akantabara. Urugero iyo HABYARIMANA atica KAYIBANDA ndizera ndashidika yuko yari kumufasha mukurwanya inyenzi, ntabwo Habyarimana aba yarapfuye urwo yapfuye. KAGAME nawe niba ataragra aho yicuza icyatumye yica KAREGEYA arihafi kukigeramo, agere aho avugati: iyo ntica KAREGEYA ubungubu niwa warigushobora kuntabara muri ibibibazo. Umpuntu wese abafite impano yihariye kubulyo iyo umwishe ubawishe iyompano yarikuzagufasha. iyo mpamvu abongereza bavugango "in politic no pamanent enemies" bivuze yuko muriporita ntabangana igihe cyose. Imana yihanganishe umuryango wa Rwigara kandi imuhe iruhuko ridashira.
Répondre
K
Ariko mwagiye mushyira mu gaciro koko? Iyo uvuga ngo FPR yishe Rwigara ubihamya uhereye kuki? Kuki iyo umuturage usanzwe aguye mu mpanuka mwumva ari ibisanzwe ukomeye yayigwamo mukumva ko ari Leta imwishe? Ntimukajye mukabya abasoma ibi mwandika si ibicucu!
N
Uti:

"Mu bucuruzi bwe, niwe Munyarwanda wa mbere watangije Uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye....."

Mwa bantu mwe, umva ko Habyara yangaga Abatutsi!?

Imana niyo NKURU.
Répondre
C
Justement , niyo mpamvu kandi Kagame abahitana,none se Habyarimana yabahaye byose barangije baramugambanira! None Kagame utaragize icyo abaha,urumva yabizera ate?Ahereye kuki? Kuko bose ari abatutsi? Cg se bose ari abega ? None se Kagame agendera ku moko?Cg se Kunyungu ze gusa? Abo bose bamufashije intambara batazi uwo ariwe bitwaje ngo ni abatutsi bene wacu bagorewe mubuhungiro! Gusa Imana imuhe iruhuko ridashira !
S
Hari umuntu wigeze kumbwira ngo FPR igifata ubutegetsi, umuntu wageragerezaga kuvan ITABI (cigarettes) ngo Assinapol yamutezaga Inkotanyi zikamukoma atabireka zikamukubita AGAFUNI... Hari n'abavuga ko iyi Nkotanyi iri mu bicishije Mathias alias Muvunjaji. Ese nibyo cyangwa ni impuha ? Qouiqu' il en soit Assinapol yakomeje gushyigikira FPR kandi azi ubwicanyi bwayo, none iramuhitanye, qu'il repose en paix. Naho twebwe tutarahitanwa na FPR, bitubere isomo: personne n'est à l'abri.
Répondre
M
Iyi leta yacu iyobowe n'umwicanyi ruharwa kandi amaherezo azabiryozwa.Imana ntango izakomeza kwihanganira inkoramaraso nka Kagame n'abambari ne kandi bitari kera muzabibona.Rwigara yari umuntu mwiza ubana n'abantu arazira gusa kuburana ibye.Tuzamuhorera ndetse n'izindi nzirekarengane zose
Répondre
U
Rwigara ubwizabwe wabubaza abanyakibuye yarishe, yaranize kandi akaba umuntu uvangura amoko!!! Gusa yakoreye intashima nazo zimweretse ubudasa!!
G
NTA KIBI NKO KUYOBORWA N'IBISUMA§§ IBIRARA§§ AMABANDI, ABAROZI, KANDI ABICANYI!!!!!!!! NGUKO UKO BENSHI BAZAHASIGA AGATWE!!!!ARIKO INTAMBARA YO KUBACUBYA NO KUBATEMBESHA NTIZAHAGARARA MPAKA TUBIGEZEHO!!!!
Répondre
L
Wow ntibyoroshye, abantu barashize!!
Répondre