RNC: Ese koko abagiranye amasezerano na FDLR yo kuyivugira barayitaye? (Rudasingwa Théogène)
Kuwa kane taliki ya 29 Mutarama 2015 Umuhuzabikorwa w’ihuriro RNC Bwana Théogène Rudasingwa yatanze ikiganiro kuri radiyo Itahuka, muri icyo kiganiro akaba yarasubije ikibazo cyerekeranye n’ubufatanye bwa FDLR n’ihuriro RNC ; ubwo bufatanye bukaba buvugwa na leta ya Paul Kagame ariko muri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye bakemeza ko ubwo bufatanye ntabwigeze bubaho ! Ni ubwa mbere umunyepolitiki w’umunyarwanda agize icyo avuga kuri iyo raporo y’impuguke za ONU S/2015/19 yasohotse ku italiki ya 12 Mutarama 2015. Ubusanzwe uko raporo y’impuguke za ONU yasohokaga ivuga ku Rwanda, abayobozi ba FPR bateraga hejuru ngo ni raporo y’ibinyoma gusa, ariko kuri iriya raporo yasohowe ntacyo bigeze bavuga, n’abanyepolitiki bavuzwemo ko bakorana na FDLR nabo ntacyo bigeze bavuga ku mugaragaragaro ngo bayinenge cyangwa se bayishime ariko Rudasingwa yagize icyo abivugaho!
«FDLR bafashe intwaro, kuba bafite ingabo bakaba bafite intwaro gufatanya nabo ni mu rwego rwa politiki, ni mu rwego rwa diplomatie ni mu rwego rwa communication, muri rusange rimwe na rimwe aho tugenda mu mahanga muri diplomatie cyangwa mu rwego rwa politiki, ibyo tugenda tuvuga mubo dufatanyije nka plate form cyangwa se amashyaka ari hanze aha ngaha cyangwa société civile, cyangwa se abantu bahamagaje imyigaragambyo, byose tukagenda tugaseruka nk’ibi abantu bateganya gukora mu myigaragambyo mu Burayi, ibyo byose mujye mu bibara nk’ubufatanye.
Urujijo akaba ari uko Rudasingwa ashima ONU ko ivugisha ukuri kuko RNC idafatanya na FDLR, ariko akongera akagaragaza ko Kigali nayo ivugisha ukuri kuko Rudasingwa yiyemerera ko afatanya na FDLR! Mu gihe abandi banyepolitiki bemera kumugaragaro ko bafatanya na FDLR ndetse bakabibwira na ONU ntabwo baba bayobewe ko Kigali izabashinja ko bifatanyije n'abicanyi batera na grenade, ariko Rudasingwa yagera kuri radiyo "itahuka" akavuga ko afatanyije na FDLR ndetse akavuga ko ayivuganira mu bazungu, ariko akaba yaratinye kubwira izo mpuguke za ONu ubufatanye RNC ifitanye na FDLR! Aha niho hagaragarira ubuhanga bukomeye bwa Rudasingwa muri politiki mu byubufatanye n'amashyaka! Twafata iki tukareka iki mu bufatanye bwa RNC na FDLR . FDLR na RNC bafitanye ubufatanye cyangwa ntabwo? Baramutse bafitanye ubufatanye, impuguke za ONU zaba zaribeshye muri raporo yazo kandi Kigali ikaba ivuga ukuri,naho RNC na FDLR baramutse badafite ubufatanye RNC yaba ibeshya FDLR na rubanda! Ni kuki Rudasingwa ashimira impuguke za ONU ko zagaragaje ko RNC ntabufatanye ifitanye na FDLR yagera kuri Radiyo itahuka akavuga koRNC ifitanye ubufatanye na FDLR atarabibwiye izo mpuguyke?
Rudasingwa yavuze ko ashima ibyavuzwe muri iyo raporo, agaragaza ko impuguke za ONU zavugishije ukuri ko kandi nawe yivuganiye n’izo mpuguke. Rudasingwa agaragaza ko kuba impuguke za ONU zaragaragaje ko RNC idakorana na FDLR atari ubugwari ko ahubwo RNC ifite ubundi buryo ikorana na FDLR, agaragaza ko n’abasinye amasezerano y’ubufatanye na FDLR ubu bayitaye bakaba batakiyivugira! Rudasingwa yagize ati :
/http%3A%2F%2Foumma.com%2Fsites%2Fdefault%2Ffiles%2Fonu.jpeg)
Ntabwo ubufatanye hagati ya FDLR n’ihuriro bivuze ngo dushyireho coalition dusinye amatangazo, dusinye ama documents avuga ko twashyizeho plate form, hari abahisemo iyo nzira, murabizi mwarabikurikiranye umwaka ushize, basinyana na FDLR, uretse ko bamwe muri abo ngabo basinyanye na FDLR, ngirango bamwe muribo nibo babanje kuyita, no muri iki gihe ntabwo numva bakiyivugira nk’ukuntu bakabaye bayivugira, ariko icyo cyo ni ikindi kibazo ntitwanagitindaho, ubufatanye mu byukuri ni ubufatanye muri ibi bikorwa turimo… »
.
Iyo wumvise imvugo ya Rudasingwa usanga harimo urujijo, ubwe arishimira ko impuguke za ONU zavugishije ukuri ko RNC ntacyo ifatanya na FDLR, Kigali ikaba ibeshya. ubundi mu gika kimwe agahita yivuguruza, akagaragaza ubufatanye bukomeye RNC ifitanye na FDLR mu rwego rwa politi, diplomatie na communication, kuburyo ndetse agaya na bamwe basinyanye amasezerano na FDLR kandi bagaragaye muri raporo ya ONU ko batayivugira uko bakagombye kuyivugira ! Iyo Rudasingwa avuze atyo aba agaragaje ko FPR ivuga ukuri kubufatanye bwa RNC na FDLR ariko agatinya ko ONU imenya ubwo bufatanye!

Nkuko Rudasingwa yabisobanuye, ubu bufatanye butanditse kandi Rudasingwa atinya kubwira impuguke za ONU buri hagati y’ihuriro RNC na FDLR, umuntu yabugereranya n’umugabo ukunda umugore mu gihe baba bikingiye mu nzu ariko uwo mugabo agatinya guserukana n’uwo mugore mu birori cyangwa gutemberana nawe mu muhanda ngo abantu batamenya ko bakundana ! Ubibona ukundi azabitubwire !