Russ Feingold mu gusezera kwe yanenze amajyambere ya Paul Kagame!

Publié le par veritas

Russ Feingold

Russ Feingold

Kuri uyu wa kabili taliki ya 24 gashyantare 2015 nibwo umunyamerika Russ Feingold wari uhagarariye igihugu cya leta  zunze ubumwe z’Amerika yavuze ijambo ryo gusezera ku mugaragaro ku mwanya yari yarahawe ni icyo gihugu mu karere k’ibiyaga bigari. Ni ubwo Russ Feingold ahuje imyumvira na Paul Kagame 100% mu gikorwa cyo kurimbura impunzi z’abahutu ziri muri Congo, ntabwo byamubujije kunenga amajyambere Paul Kagame ahora arata !

Mu ijambo rye ryanyuma Russ Feingold yavuze, yatangaje ko mu gihe yagirwaga intumwa idasanzwe y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yari afite ku isonga inshingano  yo kurandura burundu umutwe wa M23 no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo harimo n’umutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR. Senateri Feingold yagize ati :

«N’ubwo umutwe wa M23 watsinzwe burundu, inzira iracyari ndende kugira ngo amahoro agaruke muburasirazuba bwa Congo, gutsindwa kwa M23 ntacyo byahinduye ku mavu n’amavuko y’imvururu n’urugomo bimaze imyaka irenga 10 mu karere, gusa rero ibiro byanjye n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika byarushijeho kumvikanisha ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo ; tukaba dusaba amahanga mukugishakira umuti, amahanga akaba agomba kwita ku kibazo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 15 uyogoza uburasirazuba bwa Congo n’igihugu cy’u Rwanda. Guhera mu ntangiriro z’umwaka w’2014 kurwanya FDLR byari mu ntego zanjye kandi byagiye bitanga umusaruro. FDLR yacitse intege kuburyo bugaragara kandi n’abarwanyi bayo baragabanutse cyane ».

Russ Feingold ariko yasanze Congo idashobora kurangiza ikibazo cya FDLR yonyine ko ahubwo igomba gufatanya n’ibihugu by’akarere. Iyi mvugo ya Feingold ikaba ishobora gutera ibibazo leta  ya Kigali kuko ibihugu by’akarere bishaka ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemuka binyuze mu biganiro na leta  ya Paul Kagame kandi we akaba yarafunze umutwe kuko adashaka ibyo biganiro.

Mu ijambo rye kandi Russ Feingold akaba yaribanze ku ngingo yerekeranye n’amatora n’uburenganzira bwo gukora politiki mu mudendezo no mu bwisanzure, yibukije ko mu myaka 3 iri imbere ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Congo Brazza bizagira amatora y’umukuru w’igihugu ; amahanga akaba ateze amaso abakuru b’ibyo bihugu kuko bazaba barangije manda zabo ; Russ Feingold yavuze ko guhindura itegeko-nshinga kugira ngo abayobozi b’ibihugu bakomeze kuguma kubutegetsi binyuranye n’amahame ya demokarasi ; kuri iyo ngingo Russ Feingold yakanze ahababaza kuri Paul Kagame watangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo yigundirize kubutegetsi !

Kubyerekeranye n’igihugu cy’u Burundi, Russ Feingold yavuze ko ni ubwo hari byinshi byiza perezida Pierre Nkurunziza yagejeje kugihugu cye, uwo murage uzaba impfabusa niba azaba ashatse kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka. Russ Feingold yagize ati :

«Nk’igihugu cy’inshuti kandi kibanye neza n’u Burundi, leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo zisaba igihugu cy’u Burundi gukora amatora yubahirije amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono Arusha, kuko ayo masezerano yemeza ko nta mukuru w’igihugu ugomba kwiyamamariza manda zirenze ebyiri; tubona ko kubahiriza amasezerano y’Arusha harimo no kubahiriza manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza bikenewe cyane kugira ngo umutekano ukomeje kugenda uhungabana muri iki gihe cyegereje amatora ube mwiza, ntabwo ari byiza gukomeza gukururana mu mategeko kuri iyo ngingo ; perezida Nkurunziza yateye intambwe zigaragara mu gihe cy’imyaka 10 amaze kubutegetsi, amateka ye akazajya yibutsa ibikorwa yagezeho ariko narenga kumasezerano y’Arusha akongera kwiyamamaza ibikorwa yakoze byose bizaba bibaye impfabusa».

Avuga ku gihugu cy’u Rwanda Russ Feingold yavuze ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu majyambere ariko ashimangira ko ibintu byarushaho kuba byiza iryo terambere rijyanye no kugira uburenganzira bwo gukora politiki mu bwisanzure, Russ Feingold yagize ati :

«Tubabajwe cyane n’uburyo uburenganzira bwo gukora politike mu Rwanda bukomeje kurushaho kugabanuka, ndetse n’ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko bumaze igihe bukorwa, u Rwanda rufite inkuru nziza y’uburyo rwashoboye gutera imbere rwikura mu bibazo by’ingutu rwahuye nabyo, ariko iyo nkuru nziza ishobora guta agaciro igihe hatabayeho guteza imbere ubwisanzure bwo gukora politiki ntawe uhejwe, guteza imbere demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri wese».

Russ Feingold yahawe umwanya wo kuba intumwa idasanzwe y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka w’2013, senateri Russ Feingold akaba mbere yo guhabwa uwo mwanya yarabaga mu kanama gashinzwe Afurika muri sena y’igihugu cy’Amerika. Kugeza ubu icyo gihugu kikaba kitaragena indi ntumwa izasimbura Russ Feingold ku mwanya yari afite wo kuba intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari.

Dukurikije ijambo rya Russ Feingold ryo gusezera ku mwanya yari ariho mu karere k’ibiyaga bigari, biragaragaza ko asigiye uzamusimbura raporo isobanutse y’aho yari agejeje ubutumwa bwe, ikibazo kirimo gikomeye akaba ari ukubahiriza demokarasi mu karere k’ibiyaga bigari, perezida Nkurunziza akaba atangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko adashobora gukomeza gushaka ibyo kwiyamamaza kuko amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Nkurunziza ashaka ko Yeremiya Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wakwiyamamaza naho Joseph Kabila wa Congo akaba yaravuze ko ataziyamamaza ! Mu Rwanda niho hasigaye ikibazo, kuko muri iyi minsi FPR yatangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame asimbuke ikiraro cy’itegeko nshinga bityo akaba perezida ubuziraherezo ! Ese leta ya Paul Kagame iziyemeza gusuzugura Amerika maze itere kabi? Ni ukubitega amaso!

Inkuru ya VOA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
Bantu mwitonde ninde wababwiye ko Amerika ishobora kuvuga nabi prezida Kagame? Abazungu barikunda ,iyo bashatse barahindura.nonese Kagame haricyo abongamiye USA? Abashaka ibiganiro nawe mumwandikire mubimusabe; niyanga mwifashishe ibihugu byegereye Kagame nyuma za Europe na USA.
Répondre
B
Yewewe noneho ndumiwe nsomye ikaze mugitondo mbona inkuru yumuntu Dr wavuraga RUVUSHA KAGAME.mpita mvuga nti wamugabo numwicanyi koko.mbajije abazi Dr Gasakure banyemeje ko burya nubwo yamuvuraga RUVUSHA Kagame,ntiyali ayobewe ko Gasakure ali inzingo kuko yali yarishe namwenenyina.abatutsi nihatari ibyobyose akabirengaho akavura RUVUSHA Kagame.Azize iki Dr Gasakure niza Mobile zafashwe za Karegeya, Apollo yagejeje ikigali kwa Ruvusha Kagame.Abazilimo bose ubundi Ruvusha arabibikiye bose bose igihano cyabo nurupfu azajya ahera kubingenzi.Bene alihe ngo atubwire inkuru yuliya Dr Gasakure Emmanuel.niko Bene ntamuvandimwe wawe wali muli mobile ya Karegeya.buhoro buhoro Ruvusha aragenda yereka abatutsi uwariwe.
M
Russ namwe mwese muvuga ivangura, abahutu,abatutsi n'ibindi mwibagiye imirambo yo muri Rweru nimpanuka zihitana abo pirate ashaka ukagirango nibo izo mpanuka zaremewe. mbega louise,jack nabandi bo bagendesha ibirenge ariko ugasanga Dr uyu canke clonel wahora arinda K.udahuye niyo mumuhanda ahura n'iyurusasu. yaba FDRL,abayikunda nabayanga, mushikiwanyu na musazawabo burya ni matter of time naho ubundi uyumugabo nta numwe akunze niyo baba bari kumwe uno munsi ejo uzamwihinduka. akiriho abanga mwese agenda arobanura gusa uko igihe kimwemereye naho ubundi yabamara ahishiriraho injiji,abazungu, abashinwa nabandi batamugora nka ba bampora,rwara nabandi
K
Ariko nkawe Nzabandora niba ntakibazo ufite uri mubiki? jyewe ndabona ariwowe ufite ivangura, hano abantu bavuga ibyo babona kandi babamo, mubuzima bwa buri munsi, ntashuri ryigirwamo kuvuga neza ahubwo amakuru nayo abantu bahura nayo buri munsi.

Ikibazo aho giherereye ivangura uvuga nta reta nimwe yigeze ibaho kwisi ivangura amoko nki iyo ukorera. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, iryo vangura uvuga nawe urarikora , ahubwo warukwiriye gusobanura impanvu ntavangura riri mu Rwanda ugatanga n'ibimenyetso, noneho ukemeza abakugisha impaka. Ivangura se uvuga abaturage bakora nirihe, harumuturage ujyira ijambo cyangwa ufite icyo ahagarariye uretse mwebwe mukorera reta ya Kigali? Ibyo mukora murabizi, ahubwo vuga uti: Abantu bagenda bavumbura ibyo dukora tuzabivuna. Ngaho hinduka wihane Ibyaha byose wakoze Imana izakubabarira, niryo vangura urireke.
K
Amerika ntabwo ikunda Kagame ahubwo abanyamerika kugiti cyabo Kagame yarababeshye mugihe yari agifite amabuye yavanaga muri DRC, baza akajya ayabaha abandi abaha akazi, ababwira ko igihugu ari cyabo bakora ibyo bashaka byose uhereye mu majyaruguru ukajyera mumajyepfo. Ni mururwo rwego abanyamerika bafite ibikorwa byinshi mu Rwanda, nka Gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu, Ikigo cyahoze ari Camp Muhoza binyuze muri Mrg Rucyahana. Ibyo byose bifite abagabo bakomeye muri USA aribo bajyenda basobanura ko Kagame ari mwiza, kuko iyo umuzungu wamubeshye akora uko ashoboye ntakwereke ko yabimenye, ahubwo umutego ukazagushibukana ariko atabigizemo uruhare, kandi naho yarugira bikanyura muzindi nzira.

Uwiyita nyakubahwa w'igihugu cy'u Rwanda rero aracyahagarariwe kandi abugirwa nabantu kugiti cyabo yagabiye, kandi baramutse bamuvuze nabi yamena amabanga bagiranye, bari kubyitondesha rero ariko nawe azi iherezo, ahubwo mumusabire azihane nka Paul mutagatifu ariko nyuma yo kwihana nta rubanza , tuza murinda ntacyo azaba kuko azaba yarihannye, kandi naho bamukurikirana kubyaha yakoze, yazajya mu ijuru kubera kwihana.
B
Uru rubuga harimo impanuro nyinshi ku bantu bazi gusesengura! Ntaho abantu nka Bene basabitswe nivangura bazageza u Rwanda !! Ivangura muri gukora mu karere mwigira abamalayika kandi mwirirwa muniga abantu ntibizabahira! Umuturage utuye mu Rwanda uwo ariwe wese akeneye kubaho mu mahoro.Wowe Bene reba uriya mugore wo muri
Gasabo uri kuririra mu nzu bamaze kumusenyera hejuru kubera ko atahaye ruswa nyumba
kumi!! Amahoro arihe?Ari mushiki wawe wabifata ute? Bene rero cisha make mureke
gukomeza kuroga abaturage mushinzwe kwereka inzira yo kubana mu mahoro! Nta nyungu
nimwe muzakura mu kwica abaturage ahubwo mwarangije kwitegurira irimbuka!!
N
Alikose usibye kubeshya icyo abazugu batazi nicyi cyangwa mukekako bahwanyije ubwenge nabicanyi.USA niyo itegeka isi mwese murabizi niyo yimitse Kagame aliko ubanza batari biteguye ibyo yakoze.kuko ubanza nabo byarabatuguye .aliko basanga amazi yarenze inkombe.ubu ahobamutegeye nikuli Democration nimwinanirwa ntimuzareganye Usa,imana ifasha abifashije.harumuntu waje kwivuza ino yandahiye ati mu rwanda habuze ukoma imbarutso ngo tugote abali kugoma.ubundi se nibagahe umfashe batanu cyagwa icumi abandi ko bakizwa namaguru.yogeraho ati abaturage bararambiwe baryamiye amajanja kuko ntaminsi itatu byafata ukulikije agahinda numujinya bafite.kubona umuturage atacyiyumvamo hutu,cyangwa tutsi icyo cyirahagije.basanze barababeshye.
B
Un petit rappel nsha make mperutse kubandikira mbabwira uko ibintu biteye muliki gihe :

Nkunda kubabwira ko ibintu bizahinduka kuko Kikwete atali Tanzania, na Zuma nawe akaba adasa ku matwara ye n'abandi ba Sud-africains ku kibazo cy'abahutu extrémistes. Abandi ba Tanzania cyangwa aba sud-africains bumvikana n'u Rwanda muli politique n'ubucuruzi. Abahoze ali abakuru ba Tanzania na Afrique du Sud bose baza kenshi mu Rwanda. Bafitanye relations nziza na Kagame. Ibi birahagije kutwereka ko amatwara ya Zuma na Kikwete abandi batabishyigikiye. Aba nibavaho, ibintu bizahinduka. Cyakora bien sûr baroroherana kuko, mumaso ya banyamahanga, ntibakoza isoni kuburyo bugaragara aba présidents babasimbuye. Kikwete we yajyiye. Zuma nawe aba sud-africains bamufitiye dossiers nyinshi. Afite abamurwanya benshi. Kabila nawe interahamwe yazivuyeho kandi nawe ali munzira ajyenda. Naho Obama, kubera intege nke, yaje yisunga cyane abanya Burayi. Cyane cyane Abafransa. Bituruka mu bibazo afite muli Moyen Orient na Russie. Aragirango abanyaburayi bamworohere. Ingurane nuko nabo bamusabye kw'aborohera muli Grands-Lacs. Abafransa bamwe, n'Ababiligi bamwe bagitsimbaraye ku Nterahamwe, baboneraho kongera kubyutsa umutwe kuko noneho Amerika isigaye yorohera cyane politique y'ibihugu byabo muli Grands-lacs. Obama navaho nabyo bizahinduka.
Ngarutse kuli Kikwete na Zuma, bombi bahuriye kukinntu kimwe. Bombi barashaka kwirira ifaranga muli Congo, dore ko n'abanyekongo bazi kulitanga. Kuriyo mpamvu ntawabaveba. Barashaka kurya iby'ubusa.

Aliko bombi bafite buli umwe icyo yihariye:

Zuma asanzwe ali igisambo (corrompu). Ubwo busambo akaba abufatanije n'umuhungu we ucukura amabuye muli Congo. Ibi babanje kubikorera muli Centrafrique igihe cya president Bozize. Bucyeye aba sud-africains barahava birukanywe na Bafransa na ba Tchadiens igihe cya Seleka. Cyakora Zuma muli Congo abafransa ho baramworoheye kuko abaha izindi services kubyerekeye FDLR.

Naho Kikwete we ntawutazi ko umugore we ali mubyara wa ex president Habyarimana. Kikwete akaba ali n'umuntu wali waranacengewe na idéologie bantoutisante en vogue dans un certain milieu militaro-intellectuel belge et français. Ninacyo kera yapfaga na Nyerere. Nyerere yali yaranze kwazamuka kubera ethnisme ye. Certainement amplifié par ses relations avec sa femme, tout de suite son vrai visage a été mis à jour à travers ses relations difficiles avec le pouvoir rwandais actuel dont son seul tort serait de ne pas être exclusivement dominé par ce qu'il considère comme la race bantou chère à son idéologie ethniste et raciste.
Autrement dit, l'idéologie extrémiste hutu, a bénéficié de ce que l'on a appelé, dans un certain milieu intellectuel, l'ALIGNEMENT DES PLANETES: c'est-à-dire l’avènement et la personnalité d'Obama dans un contexte de la géopolitique actuelle, la corruption de Zuma, l'ethnisme de Kikwete, les faiblesses et la corruption de Kabila, sans oublier, parfois, quelques maladresses de la diplomatie rwandaise dans le dossier congolais.
Néanmoins, quelques échéances électorales et une meilleure compréhension de la politique rwandaise et ougandaise pour la paix et l'intérêt de toute la région, vont bientôt mettre un terme à ce concours de circonstances en faveur à l'idéologie extrémiste hutu et leurs alliés.
Si tout le monde s'y met pour combattre l'ethnisme, porte d'entrée des malheurs de toute l'Afrique, dans les Grands-lacs, alors nous allons vaincre les marchands d'armes, les corrompus, les opportunistes, les ethnistes, les divisionnistes bantoutisants racistes et leurs alliés, pour mener le seul combat qui vaille qui est celui de combattre la pauvreté.
Répondre
G
MR. bene, you are full of ethnocentrism ideas, for you nothing good ca be found on the side of Bantou people, you know yourself that you are lying. you may think that your obsess behaviors are true, but really are not. IFyou are talking about Nyerere bear in your mind that there,s no much difference between him and Museveni, they are all aggressors and infiltrated working or worked on behalf of their own ethnic background by killing members or other groups,this is your own ethnic nature. Gikwete didn't do nothing wrong by asking Kagame to INITIATE talking process between him and the people who are opposing to his killing nature. If you think you are smart you should advice him to accept that wise ideas from other African PRESIDENT. Because of your nature full of bias and superiority complex over other people i know you are like a blind man on this matter. if you are talking to MR kabila , ithin you know his IDENTITY, his a Tutsi like ,NYERERE, MUSEVENI, that why his working side by side by Kagame and Museveni in their foolish ambition to create Tutsi-hima empire in the region of great lacks by shedding bood of innocents people most of them from Bantou back ground. how many African presidents killed by Kagame and their counterfeits simple because they are bantou. FOR you anyone who don't want to bow in front of your Devil must die. is,t fair for you to hear a such respectful man on the Tittle of being A President of country to declare publicly his intention to kill other president? it is very hard to understand how God has structured your Brain, you are a big problem of our society.
G
MR. bene, you are full of ethnocentrism ideas, for you nothing good ca be found on the side of Bantou people, you know yourself that you are lying. you may think that your obsess behaviors are true, but really are not. IFyou are talking about Nyerere bear in your mind that there,s no much difference between him and Museveni, they are all aggressors and infiltrated working or worked on behalf of their own ethnic background by killing members or other groups,this is your own ethnic nature. Gikwete didn't do nothing wrong by asking Kagame to INITIATE talking process between him and the people who are opposing to his killing nature. If you think you are smart you should advice him to accept that wise ideas from other African PRESIDENT. Because of your nature full of bias and superiority complex over other people i know you are like a blind man on this matter. if you are talking to MR kabila , ithin you know his IDENTITY, his a Tutsi like ,NYERERE, MUSEVENI, that why his working side by side by Kagame and Museveni in their foolish ambition to create Tutsi-hima empire in the region of great lacks by shedding bood of innocents people most of them from Bantou back ground. how many African presidents killed by Kagame and their counterfeits simple because they are bantou. FOR you anyone who don't want to bow in front of your Devil must die. is,t fair for you to hear a such respectful man on the Tittle of being A President of country to declare publicly his intention to kill other president? it is very hard to understand how God has structured your Brain, you are a big problem of our society.
G
MR. bene, you are full of ethnocentrism ideas, for you nothing good ca be found on the side of Bantou people, you know yourself that you are lying. you may think that your obsess behaviors are true, but really are not. IFyou are talking about Nyerere bear in your mind that there,s no much difference between him and Museveni, they are all aggressors and infiltrated working or worked on behalf of their own ethnic background by killing members or other groups,this is your own ethnic nature. Gikwete didn't do nothing wrong by asking Kagame to INITIATE talking process between him and the people who are opposing to his killing nature. If you think you are smart you should advice him to accept that wise ideas from other African PRESIDENT. Because of your nature full of bias and superiority complex over other people i know you are like a blind man on this matter. if you are talking to MR kabila , ithin you know his IDENTITY, his a Tutsi like ,NYERERE, MUSEVENI, that why his working side by side by Kagame and Museveni in their foolish ambition to create Tutsi-hima empire in the region of great lacks by shedding bood of innocents people most of them from Bantou back ground. how many African presidents killed by Kagame and their counterfeits simple because they are bantou. FOR you anyone who don't want to bow in front of your Devil must die. is,t fair for you to hear a such respectful man on the Tittle of being A President of country to declare publicly his intention to kill other president? it is very hard to understand how God has structured your Brain, you are a big problem of our society.
K
Ariko sha wowe wiyise C wagiye ureka gusebya ukakira ibitekerezo byabandi niyoo baba batabona ibintu nkawe kweri? Bene, urababwiye kabisa usibye ko ngo akabaye icwende katoga,kandi ngo niyo koze ntikanoze. Ahubwo se icyo Bene avuze kidafasha ni ikihe? Kuko adatukanye nkamwe ngo anashyigikire abicanyi fdlr? Mbwira, ahantu usomye ngo Bene ashaka kwihorera ni hehe ahubwo ko mbona wowe wabuze abo wica buriya. Hahha ntabwo kubwa Bene abahutu bashira ahubwo bakwiye kumva ko batamaraho ubwoko batashyizeho. Nabo ba kikwete, ba Zuma, ba Obotte, nabandi babafasha batabafasha ntacyo mwakora ngo mukureho ubwoko mutaremye. Ubwoko bwabahaye amata mutarigeze kuyabona none murahaze. Ubwoko bwabahaye uburyo bwo kwivuza mukava muri gakondo yo kunwa imizi yibiti none murahaze yew tuzareba ko wenda mwaca akenge mugashobora kubana nabantu ariko tuzakomeza tubarwaze kabisa usibyeko mbona mudakira barbarism and primitivity! wowe na bene so fdlr, twagira, kikwete, zuma, nizo kasiyas zindi zose!
C
Wowe Bene ni wowe uragwa ni ivangura ry'amoko, urwangano, inzika , kwihorera n'ibindi ntavuze ,inyanyandiko zawe ndazisoma ,ntacyo wandika cya girira abanyarwanda akamaro.
1994 yakwokamye mubwonko kurk wowe ubwoko bwabahutu bwashira bukavaho ! Tu es aussi un egoïste les cotes negatif z abahutu nizo wibandaho naho se abatutsi Nino shyashya? Nyamara NGO ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu NGO yarabwirijwe! Mwitwaye muts kungoma ya cyami? Za 1990 kugeza na n'ubu? Mbere Yo gucira abandi urubanza jy' ubanza wihereho
M
Ariko uretse kubeshya wowe uri nka Kagame w'igichamke urumva wabigenza ute?
Azi neza ko ari muri dilemme future ye ntayo ahubwo arasenga ati icyampa ngo sinzagaraguzwe agati.
Ubundi aragira ati 'Kama mbaya iwe mbaya' icyazaba nzanywa umuti itegeko shinga rirakuka si akabande. Mbabajwe n'abakomeje kumukurikira ababeshya ngo bigire, biheshe agaciro, vision 2020.
Répondre
B
Aliko rwose ziriya Mbwuusi nka Russ Feingold za Obama zose zisa na shebuja. Muli géopolitique internationale, namwe ni mwumbwire rwose ikintu na kimwe president Obama yashoboye....Urugero: Muli Afrika biradogera. Reka sinakubwira muli Moyen Orient. Reka muli Ukraine ho nagahoma munwa. Simvuze Syria Irak na Afghanistan. Yewe niwe muli Amerika si shyashya. Abirabura baho baragatoye....
None, iyo byabananiye, nibwo batangira kutwigisha ivanjili nshya badukanye aliyo isigaye yitwa droit de l'homme na démocratie. Izo nyigisho ziza kandi, bimaze kubananira guharika za massacres na génocides. None Russ Feingold nawe biramunaniye, nibwo atangiye nawe kubwejagura ?
Répondre
A
Ndabona mu RWANDA bizaba bishyushye mu matora ya 2017: yewe REVOLUTION nyayo izaba mu 2017 kabisa!! mwitegure mwese TUZAIRUKANE ZILIYA MBWA ZAVIYE UGANDA
Répondre
B
Yewe bigeze hehe ibya ya COMMISSION igomba guhana BBC FILM? Ko KAGAME yitakumye ngo agiye kurega BBC tukaba twarategereje ,bygenze bite?
Répondre
G
Nicyo gihembo cya abagambanyi nkawe. tega agahanga bakamene urwishyigishiye ara rusoma. na abandi bose babonereho.
E
Arega iki gihugu kiyobowe n'amabandi gusa! ubu nabuze uko nsohoka ngo nisubirire muli CANADA. Ndimo nicuza icyatumye nza gukorana n'aya mabandi yavuye UGANDA.Mfite ubwoba ko bazanyika ntakabuza.Nikoreye impyisi kandi zizandya.
Répondre
K
kuki uyu RUSS atabanje kubaza mu RWANDA mbere yo kuvuga iyi nkuru? byari byiza iyo aza kubanza kubaza ba EVODE bakamubwira neza ibyo atangaza .None dore yabeshye
Répondre
T
No and No. This mana Russ Feingold is a liar. In Rwanda everything is OK. Democracy,the rule of law and freedoms. You can not criticise Kagame a s he is a visionary thinker.
Répondre
G
Pablo humura twebwe ABAHUTU turi Imana yi I Rwanda twiteguye kubana na Abatutsi bose bacyisha make kandi bifuza amahoro.
P
yewe ko mfite ubwoba: USA koko nayo yanze KAGAME? Ubuse mbigenze nte? nongere guhunga kandi ? nzajya hehe se? imitungo yanjye se? ndabizi abahutu nta mbabazi bazaha abatutsi:UBU MBAYE UWANDE?
Répondre
H
Abo ba Gikwete, ba Fenigorudi bafite ingengabitekerezo. Burere ati mu RDA ni sawa, nta kibazo gihari.
Répondre
K
Rendez-vous 2017.Yibeshye ahindure itegeko nshinga arebe ukuntu igihugu gifite benecyo....
M
Nonese, konumva Russ Feingold avuga kimwe na FDLR? Biragaragara yuko uzamusimbura nakurikiza izinama ikibazo cyu Rwanda na FDLR kizahita gikemuka. Inkotanyi zamwinjije mwikoni none anawe kulyikuramo areguye, nonese uzamusimbura azemera kulyinjiramo nawe? Reka tubitege amaso. Icyonzi kugeza uyumunsi naho Kagame yagaba intambara kuri FDLR ntabwo yayitsinda. Nigute watsinda umuntu utakurwanya ugusaba DIALOGUE, KUGIRANGO AMAHORO AKUNDE ATAHE I RWANDA. Kagame nakomeza kunangira ahubwo imbwa ziramuriye.
Répondre
C
Mubareke bagabe ibyo bitero aliko, ni ryari batabigabye? Si umusilikale ku wundi se? Ntabwo harwana ibitwalo bikomeye harwana gushishikara , akamenyero no kumenya icyo urwanira!
Ni batuzanire izo ntwalo ahubwo turazikeneye!
F
Hano muli KIVU urugamba rurakomeje. FDLR ntawe ihohotera KUKO FDLR ilimo kurinda impunzi zayo. FDLR ntawe izarasaho kandi ntawe izateza ibibazo. Icyo FDLR itazemera NI AGASUZUGURO.FDLR ishaka DIALOGUE gusa kandi na RUSS FEINGOLD yabivuze mu marenga ko kurwanya FDLR bidasabaa kurasa gusa
Répondre
K
Pablo yagiye gutyaza imbugita zo kujyana i Paris .Ejo abakongomani bazakurisha izo mbugita zawe wa musega we.
B
Arihe Paplo ngo ajye kumva Ibivugwa n'intumwa y'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari Bwana Russ Feingold? "Uburenganzira bwo gukora politiki mu RWANDA bukomeje kurushaho kugabanuka ndetse n'ubwicanyi bunyuranije n'amategeko bumaze igihe bukorwa." Nta démocratie, nta kwishyira ukizana, nta bwisanzure muri politiki mu Rwanda!

Uyu
munyamerika ubabwiye uko muteye ntabwo ari umushomeri ni Umusenateri w'Amerika kandi
wubashywe. Mushikiwabo rero arekere aho gukomeza kubeshya abanyarwanda. Ni
mwikosore mutarafungirwa amayira!!! Ntabwo uyu Russ Feingold ari umwicanyi w'umuhutu
uri kubabwira ibyo musabwa gukora! Mu kanya muraba mwujuje ibitutsi kuri runo rubuga

muvuga ko uyu munyamerika yagombaga kubaza abayobozi banyu ibyo batekereza kuri
raporo yakoze ku karere! Gukomeza kwigira intagondwa zihonyora uburenganzira
bw'ikiremwamuntu bizabagaruka dore aho nibereye! Amaraso arasama!!!!
R
Mu 2017,mu RWANDA hazaba IMPINDUKA yo mu rwego rwo hejuru nkuko byavuzwe na MAGAYANI. Russ Feingold YAVUZE KO KURWANYA FDLR bitoroshye.....hazakorwa iki? DIALOGUE ahari se?
Répondre
M
arega buliya ibyo MAGAYANE yavuze bitangiye gusohora neza!! KAGAME anavaho IMPUNDU ZIZAVUGA
Répondre
K
wa mugabo KAGAME ibye bias nibigiye kurangirira MU INDAKI?
Répondre
A
hano mu RWANDA basigaye bavuga ngo hitwa "amavunja.com"! Ibi ngo byaba biterwa nuko mu RWANDA hasigaye hari ikibazo cy'ubukene,ubushomeri,kutavuga,lack of democracy and freedoms.ARIKO noneno ikibazo cy'AMAVUNJA cyo kikaba gikomeye cyane. Mbese bavuga ko FPR yazanye umutungo mavunja mu RWANDA. Kandi nyamara mbere ya 1990 NTA MAVUNJA AMAZE GUTYA YABAGAHO. Ubukene we!!!
Répondre
K
ibyo yavuze jibyo koko! urugero:hano mu RWANDA twabaye ibiragi,nta muntu uvuga kuko iyo uvuze barakwica.DUKENEYE DEMOCRACY N'AMATORA ADAFIFITSE!!
Répondre
R
twe isi turimo turayizi n'uburyo tugomba kuyibamo.ubo bwisanzure bwakabaye bungana n'iwabo kuko nibaza ko n'ejo numvaga bavuga ko hari abo iwabo bafunze bakeka ko bashaka kujya muri Islamic state.niyo mpamvu mbabwira ko isi turimo tuyizi.murakoze.
Répondre
M
niko Robert we? harya ni ryari RWANDA izareshya na USA,UK,EU? kuki mwihaye ubwibone ariko? puuuuu!!mujye mu menya UKO MURESHYA.Mwicare babahe imfashanyo MAZE BABATEGEKE!Nimwanga izo mfashanyo kandi,hazaba REVOLUTION kubera ubushomeri bukabije mu RUBYIRUKO
L
Aba bazungu batagira icyo bakora nibareke twikomereze imihigo yacu.
Répondre
U
KAGAME arega buliya bamubwiye neza cyane. AZONGERE YIRATE
Répondre
A
KAGAME mu mazi abira kubera ko USA imwubikiye amazi: NGO NTA DEMOCRACY IBA MU RWANDA kandi ngo abanti bicirwa ubusa bakajugunnywa muri RWERU NO MULI MUHAZI.USA burya ikora SPY neza da!!!
Répondre
F
ngo FDLR yacitse intege?ngo umubare waragabanutse ? ayi ayinya!!!! ko wumva se umubare wagabanutse NI IKI GITUMA MWIRWA muta igihe kuli FDLR? kuko RUSS avuze ngo:" nyamara kurwanya FDLR bisaba ibiugu byose byo mu karare? Ahaaaaaa!!!UMENYA IBYA MAGAYANE birimo bisohora mwa!! Ikintu kiza yavuze ni uko nta DEMOKRASI iba mu RWANDA kandi ibingibi FDLR ihora ibivuga kandi ni nacyo irwanira.Aho bukera USA izumva neza ikibazo cya FDLR
Répondre