RDC :Ibisubizo bivuguruzanya mu ihurizo ryo kurwanya impunzi za FDLR harengerwa umutekano w’impunzi!
Ku bantu bageze mu ishuri ni mwibuke neza uko bigendera umunyeshuri ugiye gukora ikizamini cy’imibare. Iyo uwo munyeshuri mwarimu amuhereje urupapuro rw’ibibazo by’imibare, abanza kunyuzamo amaso ngo arebe ibibazo byoroshye agomba kubanza guheraho. Abanyeshuri benshi bahera ku bibazo bigufi kandi bifite imibare mike, naho amahurizo maremare arimo amagambo menshi bakayashyira kuruhande bategereje ko babanza gusubiza ibibazo byoroshye ! Igitangaje ni uko icyo kibazo gifite imibare mike uwo munyeshuri aba yatoranyije mbere ahanini aba aricyo gikomeye kandi kigasaba inzira ndende kugira ngo agere ku gisubizo ! Ingorane uwo munyeshuri ahura nazo ni uko ata igihe kini kuri cya kibazo yasuzuguye, igihe kikamushirana bakamwambura urupapuro atarangije ikizamini akaba aratsinzwe!
Kumva ihurizo ry’impunzi muri Congo biroroshye cyane, ariko kubona igisubizo cyazo byabaye ingorabahizi. Iryo hurizo riteye ritya: Igihugu cya Congo gifatanyije n’imiryango mpuzamahanga bashoboye kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo, basanga zigera ku bihumbi 245 n’ubwo iryo barura ritageze ku mpunzi zose z’abanyarwanda ziri muri Congo! Izo mpunzi zose Kagame arashaka ko zicwa! Amahanga akaba akomeje gushyigikira Kagame muri uwo mugambi wo kurimbura impunzi bitewe n’ikimwaro ayo mahanga afite aterwa ni uko yijanditse mu bwicanyi bw’izo mpunzi mu gihe cy’imyaka 20 yose.
2.Kuri uyu wa kabiri taliki ya 03/02/2015, Bwana Martin Kobler yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa radio Okapi, avuga ko ikibazo cyo kurwanya FDLR hakoreshejwe intwaro kidashobora gukemuka ko ahubwo hagomba kuba ibiganiro bya politiki, ibyo bikaba byaravuzwe no mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bo mu karere k’ibiyaga bigari Addis Abeba kuwa gatandatu taliki ya 31/01/2015, iyo nama ikaba yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru wa ONU ariko Kagame akaba yaranze kuyitabira! Kobler ariko yavuze ko ashyigikiye igikorwa cy’ingabo za Congo cyo kugaba ibitero kw’ingabo za Congo kuri FDLR gusa ngo kugeza ubu akaba nta kintu kirakorwa, kandi monusco ikaba yiteguye guha ibikoresho ingabo za Congo ariko nabwo Kobler ahita yivuguruza avuga ko ubwo bufasha monusco itazabutanga mu gihe ingabo za Congo zahawe icyo kiraka cyo kwica impunzi zizaba zikomeje kuyoborwa n’abasilikare bakuru babiri ba Congo bari kurutonde rw’abasilikare baregwa ibyaha by’intambara! None se twakwemera iki muri ibi Kobler avuga? Monusco izatanga ubufasha cyangwa ntizabutanga? Kobler ashyigikiye intambara cyangwa ibiganiro bya politiki? Ibisubizo kuri ibi bibazo bikomeje kubura ahubwo abantu bagahera mu gihirahiro!
Ibi bisubizo bike tubagejejeho ku ihurizo ryo gukemura ikibazo cya FDLR birerekana ko nta muti bigomba gutanga ahubwo akaba ari amayeri yo guta igihe gusa! Mu byukuri ufite ikibazo arazwi kandi yarimenye ubwe, ahubwo amahanga ntashaka kumutunga agatoki, ariko amaherezo niho bigana! Utuma ikibazo cy’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari kidakemuka yagaragaye ubwo yakwepaka inama yo kwiga uburyo bwo kurwanya FDLR kandi ahora avuza induru ko aricyo kibazo kimuhangayikishije!
Ni ikibazo cyo kurwanya FDLR n’impunzi ni uko cyagendekeye Kagame Paul n’inshuti ze zimukubita ingabo mu bitugu mu kurimbura impunzi z’abanyarwanda hakaba hashize imyaka isaga 20 batarabona igisubizo ! Nyamara burigihe baririmba ko FDLR nta kibazo iteye ko yoroshye cyane, ariko se igisubizo cyo kuyirimbura kirihe ? Aho ntibabaye nka wamunyeshuri wasuzuguye umubare ukamunywesha amazi ? Muri iyi minsi Congo yiyemeje kugaba ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda, ibyo bikaba bishyigikiwe na benshi mu bifuza ko impunzi zishira, ariko abo bimirije imbere urugamba rwa gisilikare kuri FDLR urasanga imvugo yabo irangwa no kuvuguruzanya ndetse igatera n’urujijo!
Ikibazo Kagame n’amahanga barwana nacyo giteye gite muri Congo?

Ayo mahanga akaba ashaka kurimbura impunzi zarokotse kugira ngo azimanganye ibimenyetso by’ubwicanyi ashinjwa! Abanyarwanda bose bari muri Congo na FDLR irimo ni impunzi zigomba kurengerwa, mu bitekerezo bya Kagame na FPR abo banyarwanda bose bari muri Congo ni aba FDLR! Ariko amahanga akaba avuga ko agomba kurengera impunzi mu gihe azaba arwanya impunzi za FDLR, abazi imibare iryo hurizo ryo kurwanya impunzi urengera impunzi ryakemuka rite? Niba amahanga yiyemeje kwica igitsina gabo cyose cy’impunzi ziri muri Congo (igitekerezo cya Herode) ntabwo ayo mahanga araba arengeye impunzi kuko araba apfakaje abana n’abagore b’impunzi bari batunzwe n’abo bagabo, ese ubwo bwicanyi bwo ntibuzahinduka jenoside?
Amakuru avuguruzanya kandi ateye urujijo mu kurwanya impunzi ziri muri Congo!
Impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo zivanzemo : Abana , abagore , abasaza n’abagabo b’ibikwerere ndetse n’abasore, izo mpunzi zikaba zivanze kandi n’abaturage b’abakongomani ku misozi inyuranye. Kubera igihe kinini impunzi z’abanyarwanda zimaze muri Congo zashoboye kwivanga n’imiryango myishi y’abakongomani, harimo guhana abageni n’ibindi. Kurwanya izo mpunzi zibanye neza n’abaturage nibyo biri gutuma amahanga ari gutangaza ibitekerezo bivuguruzanya mu kurwanya FDLR, dore ingero:
1.Kuri uyu wa kabiri taliki ya 03/02/2015 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari CIRGL Bwana Alphonse Ntumba Lwaba yatangaje ko leta ya Congo yiteguye kubahiriza ubutumire bwa abayobozi ba FDLR bahamagarira umuryango mpuzamahanga kwitabira ibikorwa byo gutanga intwaro kubasilikare ba FDLR. Bwana Ntumba akaba yavuguruje itangazo ingabo za ONU muri Congo arizo Monusco ziherutse gushyira ahagaragara ryamagana ubwo butumire bwa FDLR bwo gutanga intwaro! Iryo tangazo rya monusco rikaba ryaratanzwe na Charles Bambara umuvugizi wa Monusco! None se hagati ya Charles Bambara na Alphonse Ntumba Lwaba wa CIRGL twemere nde tureke nde?
3.Ibihugu bikomeye ku isi birimo leta Zunze ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa, byatanze amatangazo bishima icyemezo cy’ingabo za Congo cyo kugaba ibitero kuri FDLR, ariko ibyo bihugu byombi bikaba byaravuze ko ingabo za Congo zigomba kwitonda kugira ngo ibyo bikorwa bitazagira ingaruka kubasivili barimo n’impunzi! Ingabo za Congo zishobora kwitwara zite muri urwo rugamba, isasu ntiritoranya kandi FDLR barwanya nayo n’impunzi, ni gute wasaba Congo kurwanya impunzi za FDLR ariko ugasaba n’izo ngabo kurengera ubuzima bw’impunzi ziri kumwe na FDLR?
Amaherezo nyirabayazana w’umutekano muke azashyirwa hagaragara!

Ntabwo ikibazo cy’impunzi n’abanyarwanda kizashobora gukemuka Paul Kagame akiri kubutegetsi mu Rwanda, amahanga arata igihe! Nta muntu wishimira kuba impunzi cyangwa ngo yishimire kwicwa bitewe ni uko bashaka kumusubizwa mu gihugu cye ku ngufu! Niba abanyarwanda banga gutaha mu gihugu cyabo kubera ubutegetsi bwa Paul Kagame ntabwo ari izo mpunzi ugomba gushakiraho igisubizo, ugomba kugishaka kubutegetsi buzirukana! Muri iki gihe hari abantu benshi bari kwicwa abandi bagafungwa mu Rwanda bazira ko baketsweho gukorana na FDLR; none amahanga ari guta igihe ngo FDLR nirambike intwari itahe mu Rwanda, none se ayo mahanga yumva ari iki gitegereje FDLR mu Rwanda uretse urupfu mu gihe abantu baketsweho gusa gukunda FDLR bahita bagirirwa nabi n’ubutegetsi?
Ibintu byose biri gukorwa muri gahunda yo kurwanya FDLR ni uburyarya bwuzuye ubugome, ngo batinde gato impunzi zibe zipfa gahoro gahoro ari nako Kagame akomeza kwigundiriza kubutegetsi mu Rwanda! Amaherezo ariko amahanga azatinyuka yature avuge aho ikibazo kiri atunge Paul Kagame agatoki!
Ubwanditsi.