Rwanda : Umugabo (Paul Kagame) yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho.
Akariho karavugwa ntabwo ari amabarankuru, kuri uyu wa kane taliki ya 15 Mutarama 2015 Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaragaza aho imbaraga ze zigeze mu kwica impunzi z’abanyarwanda. Abajijwe ku kibazo cyo kurwanya FDLR , Paul Kagame yagize ati : «kuri twe nk’u Rwanda ,icyo twakora ni ugukomeza gucunga neza umutekano wacu, twubaka ubushobozi bwacu tutitaye kucyaba kibaye cyangwa kitabaye kurundi ruhande rw’umupaka, ntihabe hagira ibikorwa biturutse hakurya y’umupaka byahungabanya umutekano wacu kuko aha niho dufite icyo twashobora gukora, ni kubutaka bwacu, kurundi ruhande rw’umupaka ho ntabushobozi tuhafite kuko ari kubutaka bw’abandi, umuryango mpuzamahanga niwo uhafite ububasha kuva kera, niwo ugomba kwemeza icyo ushobora gukora cyangwa se icyo utagomba gukora ».
Mu mwaka w’1995 ari ku Kibuye, Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda bahungiye muri Congo azabasangayo akabivuna, Paul Kagame yavuze ko muri Congo ari hafi cyane ko ari ugutera intambwe imwe gusa akaba agezeyo ! Paul Kagame yarambutse koko mu mwaka w’1996 asenya inkambi z’abanyarwanda muri Congo, yica impunzi zirenga ibihumbi 300 yica n’abakongomani barenga miliyoni 6 ; uwo akaba ariwo musaruro yakuye muri Congo kuko ubwicanyi yakozeyo raporo maping ya ONU ivuga ko nabwo ari jenoside nibugera imbere y’inkiko ! Igitangaje ni uko muri uyu mwaka w’2015 Paul kagame agiye yasobanukirwa ko ntaburenganzira afite bwo gukoza ikirenge muri Congo kuko ari ubutaka bw’ikindi gihugu ; nyuma y’imyaka 20 Paul Kagame agiye yasobanukirwa ko yakoze amahano akavogera ubutaka bw’ikindi gihugu kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga, twizereko yiteguye no kwakira ingaruka zijyana n’icyo cyaha yakoze kandi akaba yiteguye no kwemera ko yishe impunzi !
Biragaragara ko Kagame yabonye ko ikibazo gikomeye akaba yarashyize amaboko hejuru mu ibanga ! Inkotanyi zihora zibwira abanyarwanda ngo imbaraga zatangiranye mu mwaka w’1994 ngo zikubye incuro 1000 ! None se izo mbaraga zabagejeje i Kinshasa mu 1998 ariko zikaba zidashobora kubageza i Goma mu mwaka w’2015, zariyongereye cyangwa zaragabanutse ? Buri wese azishakire igisubizo. Ikigaragara cyo ni uko amahanga agiye gusobanukirwa neza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, akaba agomba gusaba Kagame kugirana ibiganiro n’abanyepolitiki kugira ngo u Rwanda rugire imiyoborere myiza ituma abana barwo bashobora kurubanamo mu mahoro, niba Kagame abyanze agomba gufatirwa ibihano bikaze n’amahanga kuko ahungabanya umutekano w’akarere kose !
Iyo wumvise iyi mvugo ya Paul Kagame usanga ihuye n’ibisobanuro Major Kanyamibwa yatanze mu kiganiro yahaye radiyo Impala. Kanyamibwa yasobanuye ko uko iminsi ishira indi igataha inkotanyi zigenda zitakaza ingufu. Kanyamibwa yagize ati : «mu mwaka w’1998 inkotanyi zageze i Kinshasa, mu ntambara yazo ya kabiri ku gihugu cya Congo inkotanyi zagarukiye i Kisangani, mu ntambara ya gatatu inkotanyi zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya CNDP iyobowe na Nkunda zagarukiye i Goma, mu ntambara ya kane inkotanyi zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya M23, yarangiye zambutse umupaka zimwe zigiye i Kigali izindi i Kampala, mu ntambara ya gatanu inkotanyi zizagaba ku gihugu cya Congo izarangira inkotanyi zirukanywe i Kigali!»

Mukiganiro « imvo n’imvano » cyanyuze kuri radiyo BBC, umuvugizi wa FDLR Fils Laforge Bazeyi yavuze ko FDLR ititeguye kurwana n’ingabo mpuzamahanga, ahubwo ko mu gihe ONU irimo yitegura kugaba ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda, yagombye no kwitegura gushyingura abo izica ! Bazeyi avuga ko abasilikare ba FDLR batazarwana ariko ko batazitanga ahubwo bazahunga ; birashoboka ko mu gihe ONU yaziyemeza kugaba ibitero kuri FDLR abasilikare bayo bazanyanyagira Congo yose maze impunzi n’abaturage b’abakongomani akaba aribo bahasiga agatwe, ni nde cyangwa ni iyihe leta izirengera icyo gikorwa cyo gukaraba amaraso y’impunzi ? Niba Kagame yarafatanyije na Congo mu gihe kingana n’imyaka 20 ari kwica izo mpunzi ariko akananirwa kuzirangiza, ni iyihe leta izafata umugambi wo kwica izo mpunzi kurusha Kagame ? Igihugu cya Tanzaniya cyatangaje ko mu nama yabereye i New York mu kwezi kwa Kanama 2014, hafashwe umwanzuro wo kurwanya FDLR ariko abasilikare bayo bamaze gutandukanywa n’abaturage, kugeza ubu ibyo bikaba bitarakorwa, yo ikaba yarifashe muri uwo mugambi wo kwica impunzi ! Iki kibazo rero cyo kurwanya FDLR nicyo twasubirisha uyu mugani ugize umutwe w’iyi nkuru tugira tuti : «Kagame yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we Joseph Kabila ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho ! »
/http%3A%2F%2Fimg.youtube.com%2Fvi%2FROtn6qjUkL4%2F0.jpg)
Kagame ashobora kutazemera ibyo biganiro kuko azi neza ko ntacyo yakuramo uretse gutakaza ububasha bwe ndetse akaba yabazwa n’amahano yakoze, ubwo abanyarwanda bagomba kwitegura kubaho mu kato bakicwa n’inzara ndetse n’agafuni k’intore za Kagame rugeretse, ubutegetsi bwa Kagame bukazahirima hasigaye ingerere ! Uko iminsi ishira indi igataha niko ubutegetsi bwa Kagame buri kugenda bwishyira mu bwigunge, kuruhande rumwe ubwo butegetsi bwikoma amahanga ko abwanga, kurundi ruhande bugatabaza amahanga ngo ni ajye kubwicira abaturage babuhunze muri Congo ; urwo rujijo nirwo Paul Kagame yashoboye gusobanukirwa akaba yarumvikanishije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ko yiteguye gutega agahanga bakagahonda kuko nta kindi yakora !
Ni ukubitega amaso !
Ubwanditsi.