Angola ntizarwanya FDLR ahubwo ishyigikiye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’abarurwanya!
Ikibazo cyo kugaba igitero ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo gikomeje kubyinisha muzunga abategetsi b’u Rwanda ariko kitaretse n’amahanga. Ku italiki 2 Mutarama 2015 nibwo ibitero bya mbere byagombaga kugabwa kuri FDLR, kugeza ubu Kagame akaba agihanze amaso mu kirere kugira ngo arebe ko bamwicira abaturage be! Igihugu cy’u Rwanda cyakoze uko gishoboye kiburizamo inama yari yateganyijwe ku mataliki ya 15 na 16 Mutarama 2015 yari yatumiwe na Perezida Zuma kugira ngo higwe ingamba zo kurwanya FDLR; Madame Mushikiwabo yahise yivuga ibigwi, yemeza ko igihugu cy’Angola cyaburijemo iyo nama bafitanye umubano mwiza kandi ko icyo gihugu kimaze gusobanukirwa kuburyo bugaragara ibibazo by’umutekano muke uri mu karere ndetse kikaba gitanga n’igisubizo gikwiye kugira ngo uwo mutekano ugaruke. None se ko igihugu cy’Angola cyatangaje ko kidashobora kurwanya FDLR kandi kikaba kibona amahoro agomba kugaruka mu karere ari uko leta y’u Rwanda igiranye ibiganiro n’abayirwanya, Mushikiwabo yakongera kuvuga amagambo meza ku gihugu cy’Angola nk’ayo yayivuzeho ubushize?
Ministre w’ingabo z’igihugu cy’Angola João Lourenço yasobanuyeko inshingano y’igihugu cy’Angola kubyerekeranye na Congo ari inshingano ya politiki ko atari inshingano za gisilikare. Ministre w’ingabo z’Angola akaba asanga impande zifitanye ibibazo muri Congo (leta y’u Rwanda n’abayirwanya) zigomba kugirana ibiganiro kugirango haboneke igisubizo cya politiki mu kugarura amahoro mu karere kose. Ministre w’ingabo z’Angola yagize ati:” mumashyamba yo muri Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru hari abarwanyi bagera ku 2500, muribo 350 gusa nibo bishyize mu maboko y’ingabo za Congo”.
Amakuru “veritasinfo” ikesha urubuga “Angop” rwo mu gihugu cy’Angola aremeza ko ministre w’ingabo z’icyo gihugu Bwana João Lourenço yakoreye uruzinduko mu karere k’icyo gihugu kitwa Soyo kari mu ntara yitwa Zaïre kuwa gatandatu taliki 17 Mutarama 2015. Ubwo yari arangije urugendo rw’amasaha make yakoreye muri ako karere, Ministre w’ingabo z’Angola Bwana João Lourenço yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro ministre w’ingabo z’igihugu cy’Angola yabwiye abanyamakuru ko ntagitekerezo gihari cy’uko igihugu cy’Angola cyakohereza abasilikare bacyo muri Congo Kinshasa kujya kurwanya umutwe wa FDLR ukomoka mu Rwanda uri kubutaka bwa Congo bivugwa ko uhungabanya umutekano mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo.
Ministre w’ingabo z’igihugu cy’Angola “João Lourenço” yatangaje ko kuba igihugu cy’Angola aricyo gifite ubuyobozi (Présidence)bw’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari “CIRGL”, ibyo biba impamvu y’uko Angola idashobora kohereza ingabo zayo muri Congo. Ibihugu bifite ingabo mu mutwe udasanzwe wa monusco arizo ngobo za ONU ziri mu gihugu cya Congo aribyo Afurika y’epfo, Tanzaniya na Malawi, izo ngabo z’ibyo bihugu zifatanyije n’iz’igihugu cya Congo bifite inshingano zo kugaba ibitero bya gisilikare ku mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byavuzwe na ministre w’ingabo w’igihugu cy’Angola.

Dukurikije aya makuru y’Angola, umuryango w’ibihugu by’iburayi ukomeje gushimangira ko ingabo za ONU ziri muri Congo zigomba kugaba ibitero kuri FDLR; Uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Congo Martin Kobler, yemeza ko ingabo za monusco zarangije gutegura gahunda yo kugaba ibitero kuri Congo hakaba hategerejwe icyemezo cya politiki kizafatwa na Perezida Kabila wa Congo kugira ngo ibyo bitero bitangire. Ikibazo gihari ni uko Congo igomba gushyirwaho umutwaro wo kwemera ko ariyo yatanze uburenganzira bwo kwica impunzi kandi igihugu cy’Angola kiyobora umuryango wa CIRGL aricyo gifite inshingano zo gufata ibyemezo bya politiki ku kibazo kireba uwo muryango wose, ariko Angola nayo ikaba isanga intambara atariyo izakemura ibibazo ahubwo hagomba ibiganiro! Ubwo se Kabila azumvira nde areke nde hagati ya ONU na CIRGL ifatanyije na SADC?
Angola itanze igitekerezo cy’ibiganiro kuburyo butunguye abantu benshi kandi byari bimaze gusakara ku isi yose ko Perezida Paul Kagame afitanye ubushuti na Perezida w’Angola kuburyo agomba kubahiriza ibyo Kagame yifuza! Kuba Angola ishaka ibiganiro hagati ya leta ya Kagame n’abo batavuga rumwe kugira ngo ikibazo cy’umutekano w’akarere kibonerwe ibisubizo; bitumye ikibazo cya FDLR gikomeje gushyira Paul Kagame mu kato; twizere ko Mushikiwabo arahita ahaguruka n’ingoga akamagana Angola, kiretse niba ibitekerezo byayo aribyo nawe afite kumutima nka Nduhungirehe; akaba ashyigikiye ko ikibazo cy’abanyarwanda cyakemurwa n’ibiganiro ariko agatinya kubibwira Kagame!
Ni ukubitega amaso.
Iyi nkuru veritasinfo yayikuye kurubuga rw’Angop.