Rwanda: Meya wa Rusizi Nziyimana Oscar yaraburiwe ntiyabyumva none atashye mugihome!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Mutarama 2015, Meya w’akarere ka Rusizi (Cyangugu) Nzeyimana Oscar yafashwe n’abapolisi ba FPR bamukuye mu nama yarimo ayobora, bamujyana muri gereza! Abari muri iyo nama bose bahise bahahamuka bava mu nama bataha mu ngo zabo, ariko umutima utari mu gitereko! Ubusanzwe Meya niwe ufunga ariko noneho aba baturage b’akarere ka Rusizi bo babonye ikinyuranyo kuko Meya ariwe wafunzwe kandi agakozwa isoni zo gufungwa akuwe mu nama yayoboraga, imbere y’abaturage kugira ngo abo baturage nabo baboneko ntaho bari!
Ifungwa rya Nzeyimana Oscar si igitangaza, nta nubwo ariwe muyobozi ufunzwe bwa mbere cyangwa bwa nyuma, ibyo bimaze imyaka irenga 20 bikorwa n’ubuyobozi bushya bwa FPR irangajwe imbere na Paul Kagame! Itangazamakuru rinyuranye natwe turimo twanditse inyandiko nyinshi ziburira uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi, tumwereka ko ari guhemukira abaturage kugira ngo ashimishe FPR ariko amaherezo nawe akaba azahabwa inyiturano yo kugirirwa nabi na FPR, ntiyatwumva ahubwo arushaho kugira nabi; none amaherezo ni uko nawe agerewe mu kebo yagereyemo abandi nk’uko bigendera abahutu bose bagizwe abayobozi na FPR bahemukira abaturage kugira ngo bayishimishe. Umuhutu wakoreye cyane FPR ahemukira abaturage amaherezo imucira nka shikereti yashizemo uburyohe!
Zimwe mu nkuru zikomeye twanditse ku makosa akomeye y’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwari buhagarariwe na Nzeyimana Oscar, ni uko mu karere uyu muyobozi yayoboraga ariho hatangiriye igihano cyo guhana abaturage muri rusange ngo bitewe ni uko batinyutse bakajya mu mirima yabo bagaca ibigori byo kotsa ngo batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi; ibyo bikaba byarabereye mu murenge wa Muganza, aho Gitifu w’umurenge yahamagaje abaturage bashinjwa icyo cyaha cyo kotsa ibigori basaruye mu mirima yabo, akabaryamisha ku gasozi bareba mu zuba kugira ngo bapfe amaso! Uyu muyobozi Nzeyimana Oscar yashimiye uyu Gitifu w’umurenge wa Bugarama ngo bitewe ni uko yubahiriza gahunda za leta!
Nk’uko bigenda ku bahutu benshi muri iki gihe bari mu buyobozi bwa FPR, Nzeyimana Oscar yagombye kubanza gukorerwa dosiye kugira ngo arusheho kugira nabi ngo FPR itamushyira mu mufuka ikamunyuza mu ruzi rw’Akagera agataha mu kiyaga cya Rweru! Dosiye uyu Nzeyimana yakorewe ni uko mu gihe yari atangiye kubaka inzu mu kibanza yaguze, yahise ashinjwa icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi kuko bavuze ko aho yubatse iyo nzu hashyinguwe umututsi wishwe muri jenoside! Iyo dosiye yabijije icyuya Nzeyimana Oscar ariko mu byukuri bukaba bwari uburyo bwo kumucira amarenga ko ntaho ari, ko nawe azanyuzwa inzira nk’iy’abandi bahutu bene wabo bari abayobozi banyuzemo!
Aho kugirango Nzeyimana Oscar ashishoze ngo amenye icyo FPR iri kumubwira, yarushijeho kugirira nabi abahutu bene wabo ahereye kubakozi b’akarere yagiye ashinja ubuterahamwe no kwangisha ubutegetsi abaturage, abo bakozi bamwe barafunzwe akaba ubu abasanzemo, abandi barahunze ndetse hari n’abavugwa ko bapfuye! Nzeyimana Oscar ntabwo yashoboye kubona ko mugihe azaba amaze kurenganya bene wabo nawe azarenganywa ntawe uri bumuririre! Kubera gukora akazi ko gushimisha FPR, byateye Nzeyimana guhangayika bimukururira indwara y’umuvuduko w’amaraso, amera imvi imburagihe, azana iminkanyari mu maso, ahita asaza imburagihe!
Muri make Nzeyimana akaba ari rumwe mu ngero nyinshi cyane z’abayobozi b’abahutu muri iki gihe bari muri FPR. Uwari ministre w’intebe Habumuremyi Pierre Damien yashyizweho iterabwoba ryo kuzicwa no gufungwa bituma akorera ku kidodo cyamuteye indwara y’umutima; n’ubwo yakuwe kuri uwo mwanya, ntabwo FPR igomba kumuha agahenge kuko ubu yashyizweho idosiye yo gukorana na FDLR! Muri iki gihe abahutu bakomoka mucyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri bari mu buyobozi bwa FPR mu Rwanda nibo bahawe akazi ko kuneka abatutsi banga Kagame bakaba bakorana na Kayumba Nyamwasa na RNC; kugira ngo ako kazi bagakore batizigamye, abo bahutu bashyizwe muri ubwo butasi bagiye bakorerwa dosiye zibacisha umutwe nk’uko byagendekeye Bosenibamye ushinjwa ibyaha bimwe na Habumuremyi!
Ng’urwo urupfu abahutu bari mu Rwanda bapfuye, FPR ibakoresha ibyaha byo gutuma bangwa n’abaturage, ibyo byamara gufata, bagahita bashimirwa na FPR ibahaye igihano cyo kwicwa cyangwa se ikabajyana muri gereza! Uyu Nzeyimana Oscar akaba yarashakiwe icyaha ngo cyo kuba akoresha impapuro z’impimbano, ashobora kuzafungwa igihe gito bakavuga ko agizwe umwere ariko igisebo n’agasuzuguro yatewe ntabwo azabikira ubuzima bwe bwose !
Ubwanditsi