Politiki: Impuzamashyaka CPC ikomeje umugambi wayo wo guhuriza hamwe ingufu z’abaharanira impinduka mu Rwanda
Tariki ya 11 Mutarama 2015, ku biro bya CPC i Buruseli mu Bubiligi, habereye inama yahuje Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa CPC akaba na Prezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza na Docteur Paulin MURAYI, Visi-Prezida wa kabiri wa CPC akaba na Prezida w’ishyaka UDR/RDU.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo ebyiri :
-Kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane iziri mu gihugu cya Congo (RDC).
-Gukemura ibibazo byabangamiye imikorere myiza y’Ubuyobozi bukuru bwa CPC mu minsi ishize.
Ku kibazo cy’impunzi, Abayobozi bombi bashimangiye ko nta mpamvu n’imwe yatuma impunzi ziri muri Congo (RDC) ziraswaho, ko ahubwo igisubizo nyacyo gikwiye gushakirwa mu mishyikirano yagena uburyo impunzi zataha mu Rwanda zifite umutekano kandi zizeye uburenganzira busesuye.
Ku byerekeye imikoranire mu buyobozi bukuru bwa CPC, basanze hari ibitaragenze neza, byatumye habaho amatangazo, inyandiko, n’imvugo z’urucantege ku bayobozi bose ba CPC. Akaba ariyo mpamvu biyemeje gutera intambwe nziza, yo kurenga ku byabaye byose, bagashyira imbere inyungu z’igihugu, bakomeza kubaka icyizere, ubumwe n’ubusabane muri CPC no mu Banyarwanda bose.
Baboneyeho umwanya wo gusaba amashyaka atarinjira muri CPC kandi aharanira koko impinduka, kwifatanya bwangu na CPC, kubera ko guhuriza hamwe ingufu ari byo bizatugeza ku ntego yo kugoboka abana b’u Rwanda bose bari mu kangaratete, ari ababarizwa imbere mu gihugu, ari n’abahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR- Kagame.
Bikorewe i Buruseli, tariki 11 Mutarama 2015.